Abasirikare b’u Rwanda batatu baguye mu gitero cya FDLR giheruka

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko igitero giherutse kugabwa mu karere ka Rubavu ho mu murenge wa Busasamana hagakekwa abarwanyi ba FDLR, cyaguyemo abasirikare babiri cyangwa batatu, iki gitero cyabaye ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018. Nyuma yacyo, hatangajwe ko abarwanyi ba FDLR bakiguyemo ari barindwi ariko nyuma biza  kwemezwa  ko ari icyenda […]

Nyamasheke: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu murima w’umuceri

Umuturage warindaga inyoni mu mirima ihinzemo umuceri, mu gishanga cya kamiranzovu, kiri mu mudugudu wa Makoko, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yabonye umurambo w’uruhinja rw’ukwezi n’igice mu mugezi w’iki gishanga, bigakekwa ko  ari urw’umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko witwa Nyirahabineza Emérence waruhataye akaba yanahise atabwa muri yombi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga […]

Meddy yaburiwe ko azicwa nakandagira i Burundi

Umuhanzi w’Umunyarwanda  Meddy aritegura kujya i Burundi mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 kuhakorera ibitaramo bibiri gusa hari abafana batangiye kwigamba kuzamugirira nabi. Ni igitaramo giteganyijwe kuba mu byumweru bibiri biri imbere kizabera i Bujumbura, hari abantu bamwe batangiye kumenyesha uyu muhanzi ko nahakandagiza ikirenge azahurika bikomeye nkuko babivuga kuri facebook. Binyujjwe ku rubuga rwa  Facebook […]

Perezida Kagame avuga ko ubukire bwiza ari ubwo ku mutima n’umubiri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko gukira neza ari ugukira ku mutima no ku mubiri, bitandukanye no kuba umuntu ngo yabugeraho ari uko abanje guhemuka. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 16, nibwo yagarutse cyane ku mpinduka abanyarwanda basabwa kugira […]

Afurika y’Epfo ntiyumva ukuntu Amb. Nduhungirehe atafatiwe ibihano

Nyuma y’umwuka utari mwiza umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ishinja abayobozi b’u Rwanda ndetse na kimwe muu binyamakuru bihakorera kumutuka, kuri ubu iki gihugu kiravuga ko kikifuza gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi nubwo u Rwanda ngo rutateye intambwe ngo ruhane Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe ndetse […]

Weasel yahishuye ukuntu Radio amaze gupfa yacitse mu tubyiniro

Umuhanzi Weasel wo mu gihugu cya Uganda yahishuye ukuntu kwakira urupfu rwa Radio na n’ubu bikimugoye, ukuntu yahagaritse kujya mu tubyiniro kubera kwirinda kumva indirimbo bakoranye zikamumwibutsa, n’ukuntu urupfu rwe rwatumye abahanzi bo muri Uganda barushaho kwishyira hamwe. Ubusanzwe kubura uwo ukunda ntabwo ari ikintu cyoroshye guhita ukira, ndetse bifata igihe kugirango ubyakire. Mu ntangiriro […]

Bamporiki yahishuriye imbere ya Perezida icyo yaganiriye na sekuru

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahishuriye imbere ya Perezida Paul Kagame, ibyo yaganiriye na sekuru wamubwiye imvo n’imvano y’izina rya se, ndetse anagira amwe mu mazina y’amagenurano y’abagize umuryango we avuga, n’uko ababyeyi bitaga abana babo mu Rwanda rwo hambere. Bamporiki yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro […]

ICGLR ihangayikishijwe n’imibanire y’u Burundi n’u Rwanda ikomeje kwangirika

Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) irasaba ibihugu biyigize, Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Loni, gukora ibishoboka byose imibanire y’u Burundi n’u Rwanda igasubira mu buryo nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa I Bujumbura kuri uyu wa Gatatu ushize. Bwana Zachary Muburi-Muita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ICGLR (Uri ku ifoto), yatangarije ibi mu […]

Umuriro ushobora kwaka hagati ya Kanye West na Drake

Ibintu ntibimeze neza hagati y’umuraperi Drake na mugenzi we, Ye uzwi nka Kanye West nk’uko ibiganiro by’aba bombi kuri twitter bibigaragaza. Kanye West avuga ko Drake aherutse kumuhamagara amutera ubwoba kandi yaragize uruhare mu kumuzamura ku rwego agezeho ubu. Ati “ Ntuzigere utera ubwoba, se wa North, Saint na Chicago muvandi. Nitwa Ye muvandi, wibuke […]

USA: Umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wo muri Guatemala yapfiriye muri kasho

Umwana w’umukobwa w’’imyaka 7 ukomoka muri Guatemala yapfiriye muri kasho yo muri Amerika nyuma yo kumara iminsi afunzwe n’igipolisi cyo ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New Mexico nk’uko byatangajwe na The Washington Post kuri uyu wa Kane. Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yinjiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko aturutse muri Mexico ari […]

Burera: Gitifu w’umurenge arashinjwa kwakira ruswa y’amafaranga 200,000

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ushize yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano kubera ruswa y’umuturage washakaga ibyangombwa byo kubaka akurikiranweho kwaka no kwakira. Uyu muyobozi witwa Julienne Uwamahoro kuri ubu afungiye kuri Station ya Polisi iri mu Murenge wa Gahunga, muri aka Karere ka Burera. […]

Burundi: Inzu zose zafatiwemo ibirwanisho kuva mu 2015 zigiye kugurishwa kubera BBC

Ubutabera bw’u Burundi bwatangaje ko inzu zose bwemeza ko zagiye zifatirwamo ibirwanisho kuva mu 2015 zigiye kugurishwa kugirango ababuze ababo mu mvururu zishingiye kuri manda ya Perezida Nkurunziza bashumbushwe. ni nyuma y’aho BBC igaragarije imwe muri izi nzu ivuga ko ikorerwamo iyicarubozo n’inzego z’umutekano. Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana yatangaje ibi nyuma y’inama […]

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Mu gihe habura iminsi itageze ku 10 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubugizi bwa nabi mu gihe cyo kwiyamamaza butangiye kugenda bufata intera, aho nyuma ya Lubumbashi kuwa Kabiri ushize, ahapfuye abayoboke ba Martin Fayulu, abandi benshi bagakomereka, kuri uyu wa Kane naho i Mbuji-Mayi, ahari hategerejwe umukandida Felix […]

Sinshobora kuvugana na Diamond- uwahoze ari inshuti magara

Umwe mu bahanze  bahoze ari inshuti magara ya Diamond Platnumz,  Shetta avuga ko uko bimeze ubu ntacyo yavugana na mugenzi we uretse ikijyanye n’ubucuruzi. Aba bombi bahoze ari inshuti cyane ndetse n’imiryango yabo yari ifitanye umubano mwiza nk’uko Ghafla ibitangaza. Uyu muyobozi  Kings Empire ntiyashatse kuvuga impamvu nta wundi mubano bagirana utari uw’ubucuruzi. Ati “ […]

Nyamasheke: Mgr Rusengo ntiyiyumvisha impamvu aka karere kabanziriza utundi mu bukene

Umushumba w’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Nathan Rusengo Amoti avuga ko hari byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo akarere ka Nyamasheke kave ku mwanya wa mbere mu gihugu mu dukennye cyane. Ibi yabitangaje mu birori byo gutaha urusengero rwa paruwasi ya Nyarusange ruri mu murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, rwari rumaze imyaka 12 rwubakwa, […]