Nyabugogo: Abizigama ntibakibona umubitsi, barakeka ko yatorokanye amafaranga yabo

Abacuruzi n’abatwara imizigo mu masoko ya Nyabugogo ubu bararira ayo kwarika, nyuma y’iminsi itanu badaca iryera Karekezi wari usanzwe ababikira ubwizigame bwabo bwa buri munsi. Bamwe muri bo barakeka ko ngo yaba yaragiye hanze y’igihugu atwaye amafaranga yabo, cyane ko benshi bagombaga kuyafata muri iki cyumweru kije ngo bitegure iminsi mikuru. Umunsi wo kuwa gatandatu […]

Amasezerano mfite muri Rwamagana wasanga Rayon Sports itarashoboraga kuyampa- Muhire Hassan

Nyuma y’umukino ikipe ya Rwamagana City yatsinzemo Miroplast ibitego 4-0, umutoza Muhire Hassan yavuze ko kuba atoza iyi kipe kandi iri mu cyiciro cya 2 kandi ari umutoza ufite ibigwi byo gutoza mu cyiciro cya mbere biterwa n’amasezerano meza yahawe n’ikipe ya Rwamagana ugereranyije n’andi makipe harimo na Rayon Sports. Mu gice cya mbere  Rwamagana […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrica yirukanwe ku mirimo ye

Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera yirukanye ku mirimo ye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 2016, Charles-Armel Doubane, amusimbuza umugore witwa Sylvie BaĂ ÂŻpo-Temon, wari umusesenguzi mu bijyanye n’imari. Ni iteka rya perezida ryatangajwe kuwa Gatanu ninjoro ryarangije imirimo ya Charles-Armel Doubane wigeze no kuba minisitiri w’uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008, ndetse agahagararira igihugu […]

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Umuhanzi Simon Bikindi, wabarizwaga muri Benin kuva mu 2012 akaba ari naho yarangirije igifungo cy’ imyaka 15 y’igifungo kubera uruhare rwe mu gukangurira abantu ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze kuva mu Isi y’abazima, aho amakuru agera kuri Bwiza avuga ko yitabye Imana azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye. Simon Bikindi waririmbye indirimbo […]

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndanzako, yatangaje ko Leta ya Uganda ari yo yabazwa ibijyanye no gukwirakwiza inyandiko abakuru ba Uganda n’u Burundi bandikiranye mu ibanga. Inyandiko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bandikirana mu minsi ishize zagiye zijya ku karubanda bituma bamwe bibaza ikibazo cyaba kiri hagati ya Museveni na Nkurunziza, gusa Leta […]

Rwamagana: Abahanzi bakiri bato barashinja Marina kwibagirwa aho akomoka

Abahanzi bataramenyekana bo mu Karere ka Rwamagana bageneye ubutumwa umuhanzikazi Marina bumwibutsa ko yirengagije aho avuka ndetse ko nabo yabatereranye ntabafashe kumenyekana . Abahanzi basanga Marina ariwe muhanzi ukomoka mu Karere ka Rwamagana umaze kumenyekana ariko akaba atajya agaruka aho avuka ngo afashe bagenzi be bataramenyekana, aho bamwe muri abo bahanzi bavuga ko bataramuca iryera […]

RDC: Igitangaza cy’uruhinja rwanduye Ebola rufite iminsi 6 rukaba rwarakize

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa igitangaza cy’uruhinja rwanduye ebola rumaze iminsi 6 ruvutse none rukaba rwarakize nk’uko byemezwa n’abayobozi muri minisiteri y’ubuzima. Biravugwa ko nyina w’uyu mwana bise Benedicte ari we wabanje kwandura Ebola ndetse igahita imuhitana arimo kubyara uyu mwana. Uyu mugore ngo akaba yaragaragaje ibimenyetso by’uko yanduye nyuma y’iminsi mikeya amara […]

Abagande bemerewe kujya mu bihugu 68 badasabye Visa

Abanyayuganda bemerewe gutembera mu bihugu 68 badasabwe uruhusa rwihariye rwio kwinjira muri ibyo bihugu, ari rwo bita “VISA”. Ibihugu bya Africa Abanyayuganda bemerewe kwinjiramo nta Visa ni : Benin, Botswana, Burundi, Eritrea, Eswatini (Yahoze yitwa Swaziland), Gambia, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Rwanda, Tanzania, Zambia na Zimbabwe. Hanze ya Africa, hari Antigua & Barbuda, Bahamas, Barbados, […]

Abanyamakuru 251 bagiye gusoreza umwaka muri Gereza

Mu cyegeranyo ngarukamwaka gikorwa n’Umuryango urengera Abanyamakuru (Comiette to Protect Journalists/ CPJ), icyashyizwe ahagaragara uyu mwaka kigaragaza ko abanyamakuru 251 ari bo batawe muri yombi mu ku Isi yose uyu mwaka. Umuryango CPJ uvuga ko abafunzwe bashobora kub abarenze umubare yatangaje, kuko abo ivuga ari ababa bamenyekanye cyangwa se ababa batangiwe / batanzweho amakuru. CPJ […]

Nyamagabe: Abagizi ba nabi batwitse imodoka 3 zitwara abagenzi bica abaturage 2 abandi barakomereka

Ku mugororba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu batamenyekanye batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga. Lt. Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda […]

Karongi: Hafashwe amabaro 36 y'imyenda ya caguwa yinjiraga mu gihugu magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Ukuboza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) ryafashe abagabo babiri batwaye amabaro 36 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Abafashwe ni Ntawuyirushya Eliab w’imyaka 34 wari utwaye imodoka RAA 151 L na Hakizimana Danny w’imyaka 27 wari utwaye moto RB765W bafatiwe […]