Nyamirambo: Abantu bitwaje intwaro bacucuye umucuruzi w’amabuye y’agaciro
Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’umugabo ucuruza amabuye y’agaciro ruri mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi nko kwa ‘Sindi’ benshi bakunda kwita ‘Ku ruganda’ batwara imitungo kugeza ubu itarameneyakana ariko ikaba ngo yaba ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Umwe mu baturage batuye muri […]
Nyamasheke: Bavuga ko kutabasha kugeza umusaruro ku masoko bibadindiza mu iterambere
Abaturage b’umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bahezwa mu bukene no kubura ibikorwa remezo birimo umuhanda n’amashanyarazi, bityo n’ibyo bejeje bakabura uko babigeza ku masoko. Kuba umusaruro wabo utabasha kugera ku isoko kubera imihanda mibi, ukaba utabasha kongererwa agaciro kubera kutagira amashanyarazi bibaheza mu mibereho batifuza, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kabo na MINALOC […]
James ni umusore w'imyaka 29 n' ibiro 80, arashaka umukunzi
Hello, nitwa James Sinzi niba gushaka umukunzi kuri internet umuntu yabona uhwanye nuwo yifuza ariko reka ngerageze amahirwe: Njye ubu ndasatira kuzuza 29 years, 1,77 m z’uburebure, 80kgs, ntabwo nkunda akavuyo kandi nkunda ukuri nubwo kwaba kubabaje. Nkeneye umukunzi, w’inzobe cg imibiri yombi, ibiro biringaniye ndetse ukunda sport bikaba akarusho kandi nsanze nawe adakunda akavuyo […]
Impunzi y’Umunyarwanda yiciwe muri Uganda yateganyaga gutaha iwabo
Impunzi y’Umunyarwanda, Laurent Bucumi iherutse kwicirwa muri Uganda biravugwa ko yateganya gutahuka ikagaruka mu gihugu cy’amavuko. Abayobozi bo muri Uganda bavuze ko Laurent Bucumi w’imyaka 65 yarasiwe mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro  kuwa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 26 Ukuboza 2018. Abayobozi baho yabaga bavuze ko yishwe n’abantu bitwaje imbunda bahise baburirwa irengero […]
Zari yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe no kwambara ikariso -Amafoto
Umuherwe akaba n’uwahoze ari umugore wa Diamond, Zari Hassan Tlale yibasiwe n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yo kwigaragaza yambaye utwenda two kogana. Abakurikira Zari  kuri instagram mu minsi ishize babonye amafoto ye agaragara yambaye umwenda w’imbere,benshi bagaragaza kutabyishimira bavuga ko nta mubyeyi w’imbyaro nk’izo afite wari ukwiye kwishyira ku karubanda yambaye ikariso. Muri […]
Nyagatare: Umugore w’imyaka 29 arashinjwa kugerageza guha ruswa komanda wa polisi
Polisi mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi uwitwa Jeaninne Uwineza w’imyaka 29 ukurikiranweho icyaha cyo kugerageza guha bituga ukwaha y’amafaranga 100,000frw Komanda wa polisi mu karere (DPC). Ibi ngo bikaba byakozwe mu rwego rwo kugusha neza komanda ngo afungure umugabo we watawe muri yombi ashinjwa kwenga inzoga zitemewe. Umuvugizi wa Polisi mu burasirazuba, CIP […]
Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Butaliyani yafashe iy’ubuhungiro
Ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Epfo, JoongAng IIbo, gikunze gutangaza inkuru zijyanye na dipolomasi kiremeza ko uumudipolomate wo muri Koreya ya Ruguru wari ambasaderi w’igihugu cye mu Butaliyani, yamaze guta imirimo ye agasaba ubuhungiro muri iki gihugu cyo mu Burayi we n’umuryango we. Jo Song-gil, w’imyaka 48, yari ambasaderi wa Koreya ya Ruguru I Roma kuva […]
Kanye West n’umugore we baritegura kwakira umwana wabo batwitiwe
Icyamamare ku Isi, Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian, biteguye kwakira umwana wabo wa kane, nyuma yo guhuza intanga zabo bombi zigashyirwa mu wundi mugore akabatwitira (Surrogate). Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ngo aya makuru yatangajwe n’umwe mu nshuti z’uyu muryango, by’umwihariko uwafashe ikiraka cyo kubatwitira akaba atatangajwe, ariko ngo akazabyara uyu mwana wabo wa Kane […]
Uganda: Indege ya Ethiopian Airlines yari iguye mu Kiyaga cya Victoria habura gato
Indege ya Ethiopian Airlines B-737-800  yari iturutse Addis Abeba igana Entebbe muri Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 03 Mutarama 2019 habuze gato ngo igwe mu Kiyaga cya Victoria nyuma yo kurenga aho yagombaga kugwa ho metero nkeya ubwo yururukaga. Abagenzi n’abakozi b’indege bavuye mu ndege amahoro bajya aho bagenzurirwa bisanzwe. Nta kintu cyangiritse ku […]
Loni yemeje ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo muri Congo
Raporo ya Loni igaragaza imitwe y’inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo, igaragaza ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, afite ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi raporo yashyizwe hanze n’inzobere za Loni, itunga agatoki bimwe mu bihugu by’ibituranyi na Congo guha ubufasha bamwe muri […]
Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira 36 bahatanye- Amafoto
Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa 37 bari guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe, yanikira abandi bakobwa 36 mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga zose z’iri rushanwa, aho abatora banyuza amajwi yabo. Nyuma y’itariki 30 Ukuboza 2018, abakobwa bose 37 batomboye nimero zizajya zibaranga muri iri rushanwa, ari nabwo gutora byahise bitangira […]
Rwamagana: Barasaba ko hakorwa umuhanda ubabangamiye
Abaturage batuye mu Murenge wa Kigabiro na Munyaga mu Karere ka Rwamagana n’Umurenge wa Ruramira ndetse n’abamotari baravuga ko babangamiwe n’umuhanda mubi bagasaba ko wakorwa kugirango bifashe abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse ukorohereze abo bamotari mu kazi kabo. Umuhanda abaturage bavuga ko ubabangamira mu bihe by’imvura  uva mu Mujyi wa Rwamagana ujya mu Murenge […]
Ghana: Pasiteri yahanuye urupfu rw’umukuru w’abasilamu itorero rye rihura n’akaga
Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana, Owusu Bempa, mu kimaze kumenyerwa nk’ubuhanuzi atanga buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, yongeye gushyira ahagaragara urutonde rw’abantu b’ingenzi mu gihugu avuga ko bazapfa muri uyu mwaka wa 2019 ariko bimugiraho ingaruka we n’itorero rye. Mu bantu uyu mupasiteri yashyize ku rutonde rw’abagomba kuva mu Isi y’abazima mu mwaka wa […]
Perezida Trump ashishikajwe no kongera kuganira na Kim wa Koreya ya Ruguru
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaza ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un. Perezida Trump atangaza ko ku wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2019, yakiriye mu biro bye ibaruwa yise iy’agatangaza yavuye kwa Kim, kandi ko yiteguye kubonana na we mu minsi ya vuba. […]
Nyabihu na Rulindo: Hafatiwe udupfunyika turenga 6000 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyabihu na Rulindo ku bufatanye n’abaturage yafashe urumogi rupakiye mu dupfunyika turenga ibihumbi bitandatu, rugiye gucuruzwa mu baturage. Abafatanwe utu dupfunyika tw’urumogi bose barimo bakoresha umuhanda Rubavu-Kigali nubwo bafatiwe mu turere tubiri dutandukanye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Uvomanyeningwe Hesron w’imyaka 43 y’amavuko na Icyimanimpaye Dorocan w’imaka 19 bafatanwe […]
Nkumbuye abavandimwe banjye bari mu Burundi, Perezida Kagame na Nkuruziza mubimfashemo
Iki kibazo mperutse kucyibaza ariko mvuga ku mubano hagati ya Uganda wajemo agatotsi kandi ari ibihugu byari inshuti magara, none naraye ndota, ibaba ryanjye rirangurukana n’iyo mu majyepfo y’u rwa Gasabo mpereye za Nemba, Akanyaru, Nyaruguru, Bugarama n’ahandi ntibuka neza kuko nyine byari mu nzozi ariko nkibuka umugezi wambuzaga kwambuka ngo ngere hakurya yawo ngo […]