Christian University of Rwanda yibutse abazize jenoside yakorewe Abatutsi- AMAFOTO

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda (Christian University of Rwanda) bufatanyije n’abanyeshuri bayigamo  n’abandi  bafatanyabikorwa bayo, bibutse ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, aho waranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri iyi Kaminuza, mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Pawulo (Saint Paul) mu karere ka […]

FARDC yaburijemo igitero cya ADF inabohoza abantu 10 bari bafashwe bugwate

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Kamena, cyaburijemo igitero cy’umutwe wa ADF mu gasantere ka Opira gaherereye muri Tenambo, ho muri Teritwari ya Beni. Aya makuru yemejwe na Sosiyete sivile yo muri Oicha binyuze kuri Janvier Kasayirio uvuga ko humvikanye intwaro ziremereye n’intoya bigateza icyoba […]

Leta y’u Burundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka wabwo n’u Rwanda

Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bufite gereza z’ibanga hafi yawo, ngo zikaba zifungiyemo abatavuga rumwe na Leta hamwe n’Abanyarwanda. Aho izi gereza ngo ziri ni muri Komini Bugabira na Ntega, mu Ntara ya Kirundo, Intara iri mu Majyaruguru y’u Burundi, ikaba ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Amakuru […]

APR FC yirukanye abakinnyi 16 barimo na Kapiteni

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gufata umwanzuro wo kwirukana abakinnyi bagera kuri 16 barimo nabakomeye nk’uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi. Kuri uyu wagatanu tariki 28 Kamena 2019  ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Iki […]

Kuri njye, Bisesero ni ibara ry’u Bufaransa — Bernard Kayumba

Mu myaka 25 ishize, Abanyarwanda babiri barokokeye mu Bisesero, Eric na Bernard, barebanaga impungenge n’ibyiringiro aho bari babonye ubuhungiro bihishe abari bari gukora jenoside. Bernard agasanga ibyabereye mu Bisesero ari ibara ry’Abafaransa kandi igisirikare cyabo gikwiye kwemera ko cyananiwe inshingano zacyo. Icyo gihe batekerezaga ko agakiza kabo mu kaga bari barimo mu misozi ya Bisesero […]

Abafana ba Meddy bamusabye gushyira hanze indirimbo yo kubafasha impeshyi

Abafana b’umuhanzi Meddy batangaje ko bifuza ko yashyira hanze indirimbo nshya kugira ngo ibafashe kuryoshya iyi mpeshyi. Meddy yari aherutse gushyira hanze iyo yise ‘All Night’ yanyuze benshi ndetse bakayitazira iyo ku musego bitewe n’imikarago iyigize. Yifashishije urukuta rwe rwa instagram, yagize ati “ All Night, mwiteguye kumva indi muri iyi mpeshyi. Niba wumva witeguye […]

Agashya: Mu Burundi hari abantu bagiye gutanga amaturo mu kiliziya batura za grenades

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ibintu bitari byabaho mu nsengero, haba muri iki gihugu ndetse n’ahandi ku Isi, aho hari abantu bagiye gutanga amaturo bakajyana ibishyimbo bivanze n’ibisasu bya grenades muri Kiliziya Gaturika yo mu Ntara ya Kayanza, mu majyaruguru y’’igihugu. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ngo ibisasu bibiri bya grenades nibyo […]

Abanyekongo bakomeje guhungira imirwano imaze iminsi yubuye muri Uganda

Amagana y’Abanyekongo akomeje guhungira muri Uganda kubera imirwano ikaze ikomeje kubera mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu cyabo gikomeje no kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola. Ukuriye Inkambi y’impunzi ya Kyangwali, Jolly Kebirungi, aravuga ko impunzi zisaga 150 zakirwa buri munsi. Amakimbirane hagati y’amoko y’Abagegere n’Abalendu ngo akaba akomeje gutuma abaturage bata ibyabo muri Joo, Muvarama na Djugu bahungira […]

OMS ivuga ko u Rwanda ruri mu byago byo kwibasirwa na Ebola

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga avuga ko u Rwanda ruri mu byago byo kuba rwakwibasirwa n’icyorezo cya Ebola. Uyu muyobozi avuga ibi ashingiye ku kuba iki cyorezo kimaze iminsi kiyogoza uburasirazuba bwa Congo-Kinshasa buhana umupaka n’u Rwanda mu burengerazuba ndetse ikaba iherutse guhitana batatu mu Karere ka […]

Loni ku mutima wa jenoside yakorewe Abatutsi- Linda Melvern

Mu kiganiro aherutse kugirana na JA, Umunyamakuru w’ Umwongereza, Linda Melvern yatangaje ko Loni ikwiriye kuryozwa jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Linda yagize ati” Loni yisanze hagati y’ ubwicanyi ariko nta gisubizo nta n’ umuti yatanze ubwo imbaga y’ inzirikarene yicwaga kandi yari ifite ubushobozi bwose busabwa”. Yakomeje ashimangira […]

Min.Shyaka avuga ko hifuzwa ko Umujyi wa Kigali wajya ugira umwihariko mu matora

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase avuga ko hifujwe ko umurwa mukuru w’igihugu waba utandukanye n’utundi turere nyuma y’ibibazo byagiye bigaragara mu matora. Min. Shyaka wari mu Nteko Nshingamategeko, ahagarariye Guverinoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, ubwo yari arimo ayigezaho irangashingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora, yavuze ko uko […]

UNAMID yongerewe amezi ane yo gukomeza kubungabunga amahoro muri Darfur

Akanama k’amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye umwanzuro wongerera igihe cy’amezi ane ubutumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur buzwi nka UNAMID. Iki gihe cyahawe ubu butumwa ni icyo gusoza ubutumwa bw’ingabo, nkuko bivugwa n’inyandiko y’umwanzuro nimero 2479 w’iyi nama yateraniye i New York kuri uyu wa kane. Ibihugu bigize iyi nama y’umutekano ku isi, byatoye ku […]

DRC: Perezidansi imaze gukoresha 97% ku ngengo y'imari yari iteganyijwe muri 2019

Mu  mezi atanu gusa ni ukuvuga kugeza ku wa 31 Gicurasi 2019,  Ibiro bya Perezida wa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze gukoresha 97,98% ku ngengo y’ imari yari iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka wose wa 2019. Ibi byatangajwe  muri raporo yavuye mu igenzura risanzwe rikorwa na Minisiteri y’ Imari n’ Ingenamigambi muri Congo-Kinshasa aho raporo […]

Mu rugamba rwo gukumira Ebola, Minisante ikeneye Miliyoni 12 z'Amadolari

Minisiteri y’Ubuzima yabwiye abaterankunga ko ikeneye miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika mu mezi atandatu ngo ikomeze gukumirira Ebola irimo kuvugwa muri Congo na Uganda, ibihugu bituranye n’u Rwanda. Ebola imaze igihe ivugwa muri Congo Kinshasa aho imaze guhitana abantu barenga 1,500 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize. Muri uku kwezi yageze no muri Uganda […]

Bumbogo: Abambuwe isambu ku bwa Burugumesitiri bamaze imyaka 21 basiragizwa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Birembo na Gisasa, ho mu Kagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, bavuga ko hashize imyaka 21 batarahabwa ingurane ku butaka bwabo bavuga ko bwubatswemo bayoborwa na Burugumesitiri. Aba baturage bavuga ko Rutabagirwa Faustin wari Burugumesitiri yabanyaze ubutaka, abwubakamo imidugudu bizezwa kuzishyurwa, uko imyaka igenda ishira ikibazo […]