Diamond yagize ubwiru iby'inzu ateganya kugura muri Kigali

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko agifite gahunda yo kugura inzu mu Mujyi wa Kigali gusa ntiyagira byinshi atangaza kuri iyi ngingo. Ubwo aheruka mu Rwanda yatamabagiye ibice byinshi by’umujyi, avuga ko yifuza kugura inzu. Abajijwe n’abanyamakuru ubwo yagarukaga bwa kabiri, Diamond  yavuze ko n’ubwo ntayo aragura, iki gitekerezo akigifite ku mutima. “ Navuga ko ari […]

Kizza Besigye yahawe igihembo nk'intwari y'Afurika

Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yahawe igihembo nk’umuntu wahirimbaniye ukwishyira ukizana kw’abaturage. Iki kihembo cyitwa ‘African Hero Award’ yagiherewe i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 16 Kanama yaherekejwe n’umugore we, Winnie Byanyima n’umuhungu we, Anselm Besigye. Besigye avuga ko ari Imana yamufashije kuba akiriho n’ibihe bikomeye yanyuzemo arwanirira aheza ha […]

Abafana ntiboroheye Harmonize nyuma y'inkuru zo kuva muri Wasafi

Nushakisha amakuru ya Rajab Abdul Kahali (Harmonize) muri iyi minsi, urabona ajyanye no gutandukana n’inzu ikora umuziki ya Wasafi (Wasafi Classic Baby) yashinzwe na Diamond Platinumz. Abafana bamushyizeho igitutu nyuma yo kumva ko amakuru ashobora kuba yabaye impamo. Hashingiwe ku bimenyetso  bitandukanye ari byo: Mu minsi yashize Harmonize ntiyagaragaye mu iserukiramuco rya WCB. Byavuzwe ko […]

Uruhare rukomeye rw'Abanyafurika muri rumwe mu ngamba zitwazi cyane mu Ntambara ya II y'Isi

Operation Overlord, inazwi ku izina rya D-Day Landings, ntabwo yari gusa igitero simusiga cy’ibihugu byishyize hamwe, Les Alliés, bitera Ubufaransa mu ntambara ya kabiri y’isi. Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani, amezi abiri nyuma ya kimwe mu bihe bikomeye by’iyi ntambara, ingabo nyinshi zongeye kugabwa mu rwego rwo gutsinsura abasirikare b’Ubudage bari bateye. Ni […]

Rayon Sports yasubijwe ku mpungenge z'umutekano muke muri Sudani

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, bwandikiye Rayon Sports ku bw’impungenge z’umutekano muke yagize muri Sudan mu gihe yazaba ikina na Al Hilal. Aya makipe ari mu irushanwa ry’amakipe y’Afurika yabaye aya mbere muri shampiyona z’iwabo (CAF Champions League), yanganyirije igitego 1-1 i Kigali. Bitewe n’ibibazo by’umutekano muke umaze igihe muri Sudani, Ubuyobozi bwa […]

Urukiko rwasubitse iburanisha ry'birego 100 bitewe n’ingufuri za gereza

Urukiko mu Karere ka Gulu rwanzuye gusubika iburanisha ry’ibirego ijana bitewe n’ingufuri zari zifunze ibyumba by’abaregwa zanze gufunguka. Umucamanza, Steven Mubiru kuwa Kane yanzuye ko iburanishwa risubikwa  kuko abaregwa batageze mu rukiko. Ni nyuma y’aho abacungagereza bagerageje gufungura ingufuri bikanga. Umwe mu bacungagereza yabwiye Daily Monitor ko bitabaje akuma gakeba ibyuma kugira ngo bafungure. Ati […]

Wema Sepetu usohotse muri gereza arembeye mu bitaro

Icyamamare mu ruhando rwa Cinema muri Tanzania, Wema Sepetu nyuma kuva muri gereza, ubu arembeye mu bitaro byo muri iki gihugu kuva ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu, ngo Sepetu umaze ukwezi afunguwe yajyanwe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko muke w’amaraso. Uyu […]

Kabale: Bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize Airtel na MTN Rwanda

Ibihumbi by’abaturage mu byiciro bitandukanye by’akazi mu giturage cya Katojo, mu Karere ka Kabale, muri Uganda kuri uyu wa Gatanu bakoze umunsi mukuru bacinya akadiho bishimira ko bakize ibigo by’itumanaho, Airtel na MTN Rwanda byari bimaze imyaka myinshi ari byo bibaha imirongo ya telephone nyuma yo kugeza iwabo iminara ibiri ya Airtel Uganda. Iyi minara […]

Jose Chameleone yagaragaye ahetse umwana mu mugongo

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Jose Chameleone wo muri Uganda yagaragaye ahetse umukobwa we mu mugongo, ibintu byavugishije benshi mu bafana be bashima iyi myitwarire yiswe myiza ya kibyeyi. Chameleone wafotowe ahetse uyu mwana w’umukobwa ari na we muto mu bana be batanu, yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram arangije agira ati […]

Yaciye umugore we umutwe awutwara kuri polisi uri mu mufuka

Umugabo witwa Satish wo mu gace ka Ajjampura mu majyepfo y’Ubuhindi yaciye umugore we witwa Roopa umutwe,awushyira mu mufuka yerekeza kuri sitasiyo ya polisi. Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko ibi yabitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma. Yabwiye polisi ko abona ntacyo atahaye umugore we ngo amwereke ko amukunda ariko bikanga akajya amuca inyuma. Satish […]

Ahazwi nka Tingitingi & inzu itukura, ni akato gafungirwamo bamwe muri gereza ya Mpimba

Imfungwa zo muri gereza nkuru ya Bujumbura iherereye i Mpimba, bavuga ko uburenganzira bwabo nk’imfungwa butubahiriza. Bavuga ko bahimbirwa ibyaha na bagenzi babo bahawe ububasha bwo gucunga umutekano wa bagenzi babo. Iyo komite ishinzwe umutekano ngo ikaba ariyo ibahimbira ibyaha kugira ngo ihabwe amafaranga, utayafite agashyirwa ahantu h’umwihariko, hiswe Tingitingi n’ahandi hazwi nk’Inzu itukura. Bamwe […]

Kenya: Abakinnyi 2 ba Rugby bakatiwe  imyaka 15 bazira gufata ku ngufu umuririmbyikazi ku isabukuru ye

Urukiko muri Kenya kuri uyu wa Gatanu rwakatiye imyaka 15 y’igifungo abakinnyi babiri ba Rugby bafatiye ku ngufu umukobwa w’umuririmbyi witwa Wendy Kemunto, ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mu mwaka ushize. Aba bakinnyi mpuzamahanga ba Rugby, Frank Wanyama w’imyaka 24, na Alex Olaba w’imyaka 23, mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo bahamwe n’icyaha cyo gufata ku […]

Ntihazwi neza abapfuye n’ababuriwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Tanganyika

Abantu batanu baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamishijwe n’imiyaga mu Kiyaga cya Tanganyika kuri uyu wa Kane ushize ahitwa Tembwe, mu birometero 90 ku nkombe z’Iamajyepfo ya Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Imirambo yarohowe kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Kanama. Hari n’abandi benshi baburiwe irengero. Iyi nkuru dukesha Radio […]

Ubuhamya bw'ikizungerezi cy'umukobwa waterewe inda mu kabyiniro ka Nyabugogo

Nitwa Jeanne, ndi umukobwa ariko wabyaye ubu nkaba mfite imyaka 28, mfite akazi keza, mbana n’umwana wanjye na mama, kuko abandi tuvukana bagiye mu bice bitandukanye gushaka ubuzima abandi barashatse, iyo mvuze ibyambayeho mba nizeye ko binabera abandi isomo kugira ngo nabo bitazababaho dore ko hari n’abo duhuje amateka. Ubwo nari nsoje kaminuza mu mwaka […]

RAB: Bamwe bahembwa ku gihe, abandi bamaze amezi atatu batabona umushahara

Abakozi bagera kuri 200 b’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bavuga ko baheruka guhembwa muri Kamena 2019 mu gihe bagenzi babo barenga 400 barimo n’abayobozi bakuru bahembwa uko uko ukwezi gutashye.  Umwe muri bo yabwiye Umuseke  dukesha iyi nkuru ko azi neza ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari. Atunga agatoki  Ushinzwe imirimo Rusange […]

ifoto y'umusirikare wa Congo yavugishije benshi, nawe gira icyo uyivugaho

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu binini ku mugabane wa Afurika, iki gihugu kikaba kinafite umubare munini w’abasirikare dore ko kinahoramo intambara z’urudaca. Ni kenshi mu binyamakuru bitandukanye usanga igisirikare cya Congo (FARDC) kivugwaho ubunyamwuga buke, kwaka ruswa, gukora ibyaha bitandukanye bitewe n’ubu bunyamwuga buke kivugwaho,… Ikinyamakuru congolibere cyashyize hanze iyi foto,  […]

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama Batanu mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abajyanama mu Nyama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ni itangazo rigira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112; Ashingiye kandi ku Itegeko No 22/2019 ryo ku wa […]