Gucana inyuma kwatumye abagore babiri bagurana abagabo

Lilian Weta na Millicent Auma batuye muri Busia muri Kenya baguranye abagabo nyuma yo kwemeranya imbere y’amategeko, bitewe no gucana inyuma. Ni umwanzuro bafashe nyuma yo kutumvikana n’abagabo babo. Lilian avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho umugabo we na Millicent baryamaniye mu nzu yabo. ” Umugabo wange yambwiye ko ntegura amafunguro n’aho kurara kuko […]

Yagarutse mu rugo nyuma y’imyaka 51 ataye umugore n’abana batandatu akaburirwa irengero

Umugabo witwa Francis Muthua w’imyaka 81 yagarutse mu rugo nyuma yo gusiga umugore we n’abana batandatu. Muthua yasize umuryango we utuye muri Murang’a mu 1968 ubwo yari afite imyaka 30 y’amavuko. Wanjiru Muthua, umugore we avuga ko byamugoye kurera abana wenyine. Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko  Wanjiru yigeze guhurira n’umugabo we ahitwa Kisii […]

Uganda: Umunyarwandakazi Fille Mutoni yasubiranye n’umugabo we wari umaze iminsi yandagaye

Umushyushyarugamba Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yamaze gusubirana n’Umunyarwandakazi Fille Mutoni bari baratandukanye. Fille na MC Kats batandukanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019. Ni nyuma y’umwuka mubi ushingiye ku gucana inyuma waranze aba bombi. Abinyujije ku mbugankoranyambaga, Katamba yatangaje ko agiye gukomeza kuba manaja wa Fille, umwanya yari yarambuwe. Yagize ati “ […]

Ruhago: Amakuru avugwa ku mugabane w'Uburayi

Amakuru atandukanye avugwa ku mugabane w’Uburayi muri ruhgo ni uko Liverpool yatangiye ibiganiro na rutahizamu wayo Sadio Mane ukomoka muri SĂ©nĂ©gal ku kumuha kontaro nshya y’imyaka itanu n’igice yo kuyikinira yatuma Mane w’imyaka 27 aba ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi cyane kurusha abandi muri iyi kipe. Yajya ahembwa arenga ibihumbi 220,000 by’amapawundi ku cyumweru. […]

Duharanire kugirira neza abantu b’ imana yacu – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 1Abatesalonike 5:15 “Mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye, ahubwo buri gihe muharanire […]

Hamenyekanye uwasimbuye Gen. Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR

Gen Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega,  ni we wagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/Foca nyuma y’aho Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre waziyoboraga yiciwe. Mu rukerera rwo ku wa 17 Nzeri 2019, nibwo Lt.Gen Mudacumura yishwe n’igisiikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), amakuru atangazwa n’ikinyamakuru rwandatribune.com akavuga ko yasimbujwe Ntawunguka. Ahagana saa Tanu z’amanywa ngo nibwo […]

Paul Pogba aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa w’Umunyayuganda wiga mu Bwongereza

Umukinnyi w’Umupira w’amaguru mu Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Paul Pogba Labile aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa wo muri Uganda, Sheila Nduhukire, wiga mu Bwongereza. Uyu mukobwa wahoze ari umunyamakuru kuri NTV nyuma akajya kwiga iby’itangazamakuru muri Kaminuza ya Cardiff bivugwa ko ari mu rukundo na Pogba nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda […]

Abarundi batuye hafi ya Rusizi bakuwe imitima n'urusaku rw'amasasu bahumvise

Abarundi batuye hafi y’uruzi rwa Rusizi rugabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bavuga ko bafite ubwoba bakeka ko inyeshyamba zabagabaho ibitero zivuye muri Congo. Ni abaturage bo ku musozi wa Kagazi, Rusiga, Mparambo muri Komini Rugombo, hahana imbibi n’agace k’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo, bakaba basaba […]

Abahoze ari abagore ba Diamond ubu barabyinira ku rukoma

Hamisa Mobeto na Wema Sepeto aba bombi bakundanye n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, ubu barabyinira kurukoma nyuma yo gufata umwanzuro wo kwiyunga.  Nkuko bakunze kujya babigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga zabo bombi bapfaga Diamond umwe avuga ko ariwe warumukwiye undi nawe ati ninjye umkwiye kuko ntacyo undusha aya matiku yakuruye urwangano hagati yabo kugeza ubwo buri […]

Rulindo: Barinubira icyemezo cy'ubuyobozi cyo kwambika abagabo amakanzu

Abaturage bo mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko umuturage ubuyobozi bubonyeho umwanda bumwambika ikanzu kabone n’aho yaba ari umugabo. Aba baturage baranenga iki cyemezo cyashyizweho bavuga ko kibatesha agaciro, bagasaba ko hakorereshwa ubundi burimo kubaganiriza dore ko ntawishimira kugira umwanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko aba baturage bakwiye […]

RDC: Umwana w'Umunyarwanda yafatiwe mu nyeshyamba zikomoka muri Uganda

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafashe umwana utagejeje ku myaka 18 w’umunyarwanda, wabarizwaga mu nyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda zikaba zikora ibikorwa bya kinyeshyamba muri Congo. Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Lt Jules Ngongo avuga ko uyu mwana yari mu nyeshyamba za ADF, akaba yitwa Nishobo Omari. Ni umunyarwanda w’imyaka […]

U Rwanda rurakemanga ibyo kwinjira mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Prof. Sam Rugege avuga ko umuyobozi w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaga rukorera i La Haye uri mu ruzinduko mu Rwanda yifuje ko u Rwanda rwaba umunyamuryango w’uru rukiko ariko akagaragaraza impungenge. Chile Eboe-Osuji, umucamanza w’uru rukiko akaba n’umuyobozi mukuru warwo kuva mu mwaka ushize, mu ruzinduko arimo mu Rwanda yifuje ko iki […]