Perezida Magufuli avuga ko ashobora kuzafata umwanzuro abaturage bakagwa mu kantu
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli avuga ko ashobora kuzafata icyemezo gikakaye ku buryo Abanya-Tanzania bazatungurwa bitewe n’imyitwarire y’abayobozi mu matora y’inzego z’ibanze. Magufuli kuri uyu wa 12 Ukwakira  mu ruzinduko yagiriye mu Ntara ya Katavi, yabwiye abayobozi bose ko agace kazananirwa gufasha abaturage ngo biyandikishe kuri lisiti y’amatora, abakayoboye bashobora kuzafatirwa umwanzuro utangaje. […]
Turabagaya, Imana irabagaya kandi niba bayemera izabibabaza- Min. Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston yitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 104 y’Abatutsi bishwe muri Genocide muri Mata 1994 yabonetse mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe. Minisitiri Busingye aranenga abakirisitu banze gutanga amakuru y’iyi mibiri yari imbere ya kiliziya ya Cyanika. ” Ni ikintu kibabaje cyane kubona imyaka 25 ishira hari imibiri y’abishwe […]
RIB ivuga ko iri gukurikirana ikibazo cy’umuryango wemeza ko ushobora guhunga ku bwo kwibasirwa n’abayobozi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko ruri gukurikirana neza ikibazo cy’umuturage witwa Nyirampfabakuze Emeliana wo mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Gisharu Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga uherutse gutangaza ko  we n’umuhungu we baturanye, bagabweho igitero n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gicuku. Mu minsi micye ishize, uyu muturage yabwiye BBC ko abayobozi barimo […]
Ibi bitwibutsa ko kugira icyo ukora bidasaba kuba umaze igihe ku butegetsi- Dr Kayumba
Impuguke muri politiki akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yahawe Igikombe cy’Amahoro cyitiriwe Nobeli, ari ikimenyetso cy’uko kugira icyo ubutegetsi bukora. Dr Abiy Ahmed ni we watangajwe ko ari wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri uyu mwaka wa 2019. Abiy yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate […]
Umenya gukona abasambanya abana ari cyo gihano cyabashobora-Ingabire Immaculée
Gusambanya abana ni icyaha gihanyayikishije ibihugu byinshi n’umuryango nyarwanda bitewe n’ingaruka bigira nko gutwita bakiri bato, kuva mu mashuri ndetse no gutakaza ikizere cy’ubuzima. Izi ngaruka zose ni izigera kuri aba bana b’abakobwa. Ingabire Marie ImmaculĂ©e uhagarariye Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparent International Rwanda) ari mu baganiriye kuri iyi ngingo biciye ku rubuga rwa […]
Waba ushaka ko Imana ikubwira amabanga yayo akomeye
1 Abakorinto 2:9-10 Ibyanditswe byera biravuga ngo ” Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda. Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.” Ese wowe ni nde ubwira amabanga yawe akomeye? Abenshi babwira amabanga yabo abantu […]
Nyamirambo: Umuturage mu gahinda nyuma yo gusenyerwa kandi yarubatse ubuyobozi bubizi
Mugabire Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, avuga ko afite agahinda kenshi nyuma y’aho ubuyobozi bumusenyeye ikiraro cy’amatungo kandi yarubatse bubizi. Mugabire ni umworozi w’amatungo atandukanye magufi, yari amaze hafi amezi abiri yubaka ibiraro by’ingurube biza bisanga ibindi bihamaze imyaka isaga […]
Uganda: Leta irateganya gushyiraho igihano cy'urupfu ku batinganyi
Minisitiri w’imyitwarire iboneye n’ubunyangamugayo wa Uganda yatangaje ko hari gahunda zo gusubizaho itegeko ritavugwaho rumwe rirwanya abatinganyi. Iryo tegeko rwari rwakuweho n’urukiko rw’itegekonshinga mu mwaka wa 2014. Minisitiri Simon Lokodo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umushinga w’itegeko mushya numara guhinduka itegeko, abahuza ibitsina b’igitsina kimwe bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu. Yagize ati: “Itegeko rijyane n’igihano cy’urupfu […]
Nanyuze muri byinshi ndi kumwe na Rema-Eddy Kenzo
Umuhanzi Edrissa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo atangaza ko kubana n’umuhanzi mugenzi we, Rema Namakula bitari byinshi bitewe n’ibyo yagiye anyuramo. Eddy Kenzo yatandukanye na Rema bari bafitanye abana babiri ndetse uyu mugore ahita ashaka undi mugabo w’Umuganga Mulago, Hamza Ssebunya. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Rema yatandukanye na Kenzo utaramuhaga agaciro. We si […]
Gisagara: Abaturage ntibumva uko umuntu utunzwe no guhingira abandi yaba mu cyiciro cya kane
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko batanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ku buryo umuntu utunzwe no guhingira abandi yaba mu cyiciro cya kane. Ibi babitangaje ubwo basurwaga na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wabasuye mu minsi micye ishize. Hagendewe ku miterere y’ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bushobozi bw’imibereho y’abaturage , leta y’u Rwanda yashyize abaturage mu […]
Muhanga: Batanu biganjemo abakiri bato baguwe gitumo bacukura amabuye y'agaciro rwihishwa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe Ngezahayo Thelesphore ufite imyaka 26, Musafiri Charles w’imyaka 40, Nizeyimana Jean Claude ufite imyaka 40, Nshimiyimana Silas w’imyaka 23 na Buregeya Jean Baptiste ufite imyaka 25. Aba bafashwe kuwa 10 Ukwakira  mu kirombe cy’amabuye y’agaciro RUDNIK (cyahagaritswe), giherereye mu murenge wa Nyarusange. Umuvugizi wa Polisi mu […]