Hon. Sebaba: Kwitwa imbwa cyangwa inka, ntacyo bitwaye

Imbwa n’ inka ni inyamaswa zororerwa mu ngo ( domestic animals) zifite umumaro ukomeye ku mworozi wazo. Uwo mumaro ubonekera cyane mu kuzahura ubukungu bw’ umuryango. Duhereye ku mbwa, ni inyamaswa mu gihe cya kera yagiye yifashishwa mu guhiga inyaswa zo mu ishyamba kugira ngo umuntu abone akaboga ( akanyama) , mu gihe ubu yifashishwa […]

Perezida Magufuli na mugenzi we Nkurunziza ntibitabiriye inama ya EAC

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli na mugenzi we w’u Burundi, Pierre Nkurunziza , ntibitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020. Ni inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conference). Yitabiriwe n’abaperezida barimo: Uwa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, uwa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta, uwa […]

2020: Urutonde rw’ibihugu bifite igisirikare cy’intege nke muri Afurika

car-faca-trained-russia-41980168_1846873072055509_6219732343964303360_o-1170x610.jpg

Mu gihe abategetsi b’ibihugu bya Afurika bakomeje urugamba rwo gushyira imbere igisirikare, hari aho bageze ku ntambwe ishimishije mu gihe abandi nabo bakiri inyuma. Bwiza.com iherutse kubagezaho urutonde rw’’ibihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika ibikesha Globalfirepower, ubu igiye kubabagezaho urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gifite intege nke. Global Firepower (GFP) buri mwaka ishyira hanze urutonde […]

Kwibuka26: Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Nyabisindu bishwe urw’agashinyaguro

Ku itariki nk’iyi ya 12 Gicurasi mu 1994, Abatutsi babarirwa mu magana bari barahungiye kuri ADEPR Nyabisindu iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, bagabweho igitero simusiga cyasize abiganjemo abagore n’abakobwa bishwe Urw’agashinyaguro. Inyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko ubwicanyi bugitangira ku wa 23 Mata mu 1994 muri Gitarama, […]

Nigeria: Guverineri yasenye hoteli 2 kuko ba nyirazo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuyobozi w’intara ya Rivers muri Nigeria , arashinjwa kuba yasenye hoteli ebyeri ashinja abayobozi bazo kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo mu gihe hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus na ba nyirazo batabwa muri yombi. Guverineri Nyesom Wike , ku cyumweru nibwo yahiritse hoteli ebyiri zikomeye arizo Edemete Hotel na Prodest Home, azishinja ko zari […]

Byinshi wamenya ku ntandaro yo kutarya ingurube ku bayisilamu

Mu magambo avugwa hanze y’idini ya Islam, abantu usanga batavuga rumwe ku mpamvu ituma abayoboke b’iri dini batarya inyama z’ingurube, Abanyarwanda mu buryo bwa gisizi bise indyoheshabirayi. Bamwe bavuga ko abayisilamu batarya ingurube ku bw’umwanda wayo bijyanye n’uko isa no kuba irya imyanda itibagiwe n’uwayo bwite, hari kandi n’abihandagaza bakavuga ko iri tungo ryorowe n’abenshi […]

Nyamasheke: Bamwe mu baturage bakaraba amazi yonyine kubera kubura isabune

Bamwe mu bahawe amasabune basabwe gukomeza ingamba z'isuku.

Mu gihe abaturage bakangurirwa gukaraba amazi meza n’isabune kenshi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe batunzwe n’ubuhinzi cyangwa gukorera abandi akazi ka buri munsi ngo babashe kubaho, bavuga ko ibura ry’imirimo ryabateye bimwe mu bibazo birimo kubona ibibatunga bidahagije n’ibikoresho by’isuku, aho bamwe bakaraba amazi yonyine kubera […]

Papa Messi arasaba ubufasha abagiraneza, inzara imumereye nabi we n’umuryango

Umwe mu bafana bakomeye b’umupira w’amaguru mu Rwanda uzwi ku izina rya Papa Messi , yahamagaye Bwiza.com, ayisaba kumukorera ubuvugizi akabasha kubona ibyo kurya kuko izara imugeze ku buce we n’umuryango we. Karangwa Vedaste , uzwi nka Papa Messi , yamamaye kubera guhamagara ku ma Radio ya hano mu Rwanda , aho akunze gutanga ibitekerezo […]

Ibyaha bihimbano byacuzwe na ISO byatumye Museveni ategura kwirukana umuyobozi wayo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abafasha be mu by’umutekano kumurambagiriza uwo agomba gusimbuza Col Frank Bagyenda Kaka uyobora Urwego rwa Uganda rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO). Perezida Museveni ashinja Col Kaka ubunebwe no kuba yarananiwe guha ubuyobozi bushoboye ruriya rwego rw’umutekano, ahubwo akarugira indiri ya bamwe mu banyabyaha bakomeye. Museveni kandi ashinja […]

Ubusesenguzi : Gushyira mu myanya abayobozi muri MINAFFET bifite icyo bivuze muri dipolomasi

Tariki ya 11 Gicurasi 2020, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’ Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye biganjemo abo muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga (MINAFFET), ibintu bifite icyo bivuze muri dipolomasi. Abashyizwe mu myanya abenshi muri bo ni abari basanzwe cyangwa bari aba […]

RD Congo yemereye abaturage bayo yari yarahejeje mu Rwanda gutaha

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemereye Abakongomani bari baraheze ku mupaka w’u Rwanda na Congo kwambuka nyuma y’iminsi itatu bari bahamaze. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo w’i Rubavu bashaka kwambuka ngo bajye iwabo, gusa inzego za Congo zishinzwe […]

Rwamagana: Umupasiteri yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana

Umuturage witwa Pasiteri Theoneste Bapfakurera wo mu Mudugudu wa Gitaraga mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye ubwo yari mu iduka ry’uwitwa ThĂ©ophile Ntirutwa. Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera mu Karere Rwamagana yavuze ko abantu bagera mu 9 , baje bambaye amakote bafite n’imbunda bakabanza […]

Nyaruguru: Uwimana Jeanne w’imyaka 24 afunzwe azira gutemagura n’umupanga nyina umubyara

Uwimana Jeanne, umukobwa w’imyaka 24, utuye mu mudugudu wa Nyarwumba, mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kibeho akekwaho gutema nyina umubyara. Uwimana Jeanne ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye nyina umubyara, Uwizeyimana Drocelle, w’imyaka 58, hafi yo kumwica. Ngo yumvise ijwi rimubwira ngo namwice […]