Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 18

ekt8onwwkaesfh_.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 18 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1373 byafashwe. Abanduye barimo 8 babonetse i Kigali n’abandi 10 babonetse mu nkambi y’impunzi muri Kirehe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4797 barimo 14 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 161. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri […]

Ubusesenguzi: Amasezerano ya Addis Ababa yerekeye Akarere yaba yarakubise igihwereye?

Tariki ya 24 Gashyantare 2013 ni bwo mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari byasinye amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu iterambere. Ingingo y’amahoro n’umutekano ziibandaga cyane kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo. Imyaka irenga 7 irashize. Ubu haribazwa niba hari icyo aya masezerano […]

RDC: Ibiro bya Perezida byakoresheje miliyari zirenga 23 RWF mu kwezi kumwe

Mu igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu bigo bya leta, byagaragaye ko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakoresheje amadolari y’Amerika miliyoni 23.8 muri Nzeri 2020 honyine, akaba arenga gato miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubusanzwe ingengo y’imari yagenewe ibiro bya Perezida wa Repubulika mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka […]

Klopp yavuze ko bazategereza Van Dijk nk’uko umugore w’umutima ategereza umugabo we ufunzwe

Umudage Jurgen Klopp utoza Ikipe ya Liverpool, yatangaje ko bazashyigikira Virgil van Dijk kugeza akize nk’uko umugore w’umutima ategereza umugabo we mu gihe ari muri gereza. Uyu myugariro w’Umuholandi, aheruka kuvunikira mu mukino wa shampiyona y’Abongereza Liverpool yanganyijemo na Everton ibitego 2-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize, akaba agomba kumara hanze y’ikibuga byibura amezi umunani […]

Museveni wari warajyanye gutemberana n’abuzukuru be ku ivuko yagarutse mu mujyi

Mbere yo kuva ku kibuga yapwimwe ibimenyetso bya Covid-19

Perezida wa, Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagarutse i Kampala mu murwa mukuru w’igihugu cye nyuma y’iminsi itandatu yari amaze atembereza abuzukuru be ibice by’icyaro bya Uganda birimo na Kiruhura avukamo. Kuwa Kabiri tariki 13 Ukwakira nibwo Museveni n’abuzukuru be buriye indege y’igisirikare cya Uganda berekeza mu karere ka Kisozi, aho yari agiye kubatembereza muri kariya […]

U Rwanda rwatangiye gufunga bimwe mu bigo byitaga ku banduye Covid-19

Mu gihe umubare w’abantu bakize Covid-19 mu Rwanda ukomeje kwiyongera ndetse abandura bagabanuka, Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gufunga byinshi mu bigo byabakurikirana, aho bivugwa ko bimwe muri byo bitakirimo gukora kubera kubura abarwayi. Biravugwa ko abantu banduye Covid-19 muri iyi minsi bagabanyutse cyane bakava ku 1600 babarurwaga ku itariki ya 6 Ukwakira bakaba bari bageze ku […]

Urutonde rw’abakinnyi 10 ba Filime binjije amafaranga menshi muri 2020

highest-paid-actors-2020-3.jpg

Tariki 17 Ukwakira 2020, ikinyamakuru Forbes Magazine cyasohoye urutonde rw’abakinnyi ba filimi binjije amafaranga menshi mu mwaka 2020. Ni urutonde ruyobowe n’umunyamerika ukomoka muri Canada Dwayne” The Rock” Johnson winjije miliyoni 87.5 muri uyu mwaka. 1. Dwayne Johnson yinjije miliyoni 87.5 Dwayne Johnson uzwi nka The Rock ni umukinnyi wafilimi w’icyamamare ukunzwe cyane muri leta […]

Bamwe mu Barundi bataha bava mu Rwanda baba barimo gutotezwa

Umuturage w’Umurundi ucumbikiwe muri site ya Ruhororo yatawe muri yombi afungirwa muri kasho ya Komini ashinjwa ko nta byangombwa yari afite bigaragaza ko aherutse kuva mu Rwanda mu gihe abamwegereye bavuga ko yari abifite. Uyu witwa Emile Nahumuremyi bakunda kwita Kinunda yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa gatandatu, itariki 17 Ukwakira asanzwe mu kabari […]

Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo

Ku nshuro ya kabiri, umudepite Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuze ku biciro bishya by’ingendo; yasabye abayobozi b’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kubimanura cyangwa se bakegura. Ni nyuma y’aho umuyobozi wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yatangarije RBA ko nta gahunda ya vuba uru rwego rufite yo […]

Perezida Kim Jong-un aheruka gusuka amarira, asaba imbabazi z’imbonekarimwe

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, aherutse gusuka amarira anasaba imbabazi z’imbonekarimwe, ku mpamvu z’uko yananiwe kuvana igihugu cye mu bihe bikomeye kirimo byatewe n’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kim yakuye amadarubindi mu maso ararira, ubwo yagezaga ijambo ku basirikare b’igihugu cye bari ku karasisi, ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 75 Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi […]

Pasiteri Christophe ahamya ko Adamu na Eva baremewe muri Nyungwe

Pasiteri Sebanani Christophe, umwanditsi akaba n’umushakashatsi mu by’iyobokamana, ahamya ko Adamu na Eva bavugwa muri Bibiliya baremewe muri Pariki ya Nyungwe, aho hakaba ari naho haherereyemo agace ka Edeni. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020, ati: “Adamu na Eva ni Abanyarwanda bari batuye muri Nyungwe. Ubushakashatsi abantu benshi […]

Col Kaka Bagyenda uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa ISO yagizwe ambasaderi

Col Kaka Bagyenda wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere (ISO) mu gihugu cya Uganda, akaba aherutse guhagarikwa kuri izi nshingano ze, ubu yagizwe Ambasaderi muri Angola. Abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda baravuga ko ari we ugiye kuba umuyobozi wa mbere wa Ambasade nshya Uganda ifunguye muri iki gihugu giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba […]

Uganda: Abapangayi babuze ayo bishyura ubukode, bagirwa abacakara

Abapangayi babuze amafaranga yo kwishyura ubukode ku bw’ingaruka za Covid-19 barimo gukoreshwa imirimo ivunanye na ba Shebuja mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubishyura ibirararane bababereyemo. Daily Monitor yanditseko iki gitekerezo cyo gukoresha abapangayi mu nyungu bwite za ba Shebuja cyaturutse mu mpuzamashyirahamwe y’abacuruzi mu mujyi wa Kampala izwi nka Kampala City Traders Association (KaCITA). […]

APR FC yahawe uruhushya rwo kwitabira CAF Champions League

Nyuma yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ibone uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino, ikipe ya APR FC yahawe na FERWAFA uruhushya rwo kwitabira amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika (CAF Club Licence). Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira, Komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa muri FERWAFA, yari yasuye ikipe ya APR FC aho […]

RURA yavuze ko nta gahunda ya vuba ifite yo kuvugurura ibiciro by’ingendo

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Lt. Col. Patrick Nyirishema, yavuze ko nta gahunda ya vuba RURA ifite yo kuvugurura ibiciro bishya by’ingendo biheruka gushyirwaho, ngo kuko inzego zitandukanye zabanje kubyigana ubushishozi mbere yo kubishyiraho. Ku itariki ya 15 Ukwakira ni bwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo ku modoka rusange zitwara abagenzi, gusa byakirwa nabi na […]

Rusizi: Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza barataka igihombo gikomeye

Kuva ku wa 4 Ukwakira uburobyi 2020 bwongeye gufungurwa mu kiyaga cya Kivu mu mezi 6 bwari bumaze budakora mu Karere ka Rusizi, abarobyi n’abacuruzi b’isambaza baravuga ko umusaruro wagabanutse cyane ku mpamvu n’ubu zababereye amayobera, bagasaba ababishinzwe muri RAB kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse, impamvu yabyo idashidikanywaho ikamenyekana. Ubwo Bwiza.com yasangaga abarobyi n’abacuruzi b’isambaza aho zambukirizwa […]

Ntibantunganya wayoboye u Burundi azayobora indorerezi za EAC mu matora yo muri Tanzania

Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996, yahawe inshingano zo kuzayobora indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu matora ateganyijwe muri Tanzania ku itariki 28 Ukwakira 2020. Kuri uyu wa gatanu ushize, Ntibantunganya yakiriwe i Arusha n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Umurundi mugenzi we, Luberat Mfumukeko, aho ibiro bishinzwe gutanga amakuru […]

RDC: Inyeshyamba zirimo izivuga Ikirundi zirashinjwa gushimuta Abanyamulenge

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abantu bitwaje ibirwanisho barimo abavuga ururimi rw’Ikirundi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bashimuse Abanyekongo batatu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye ahitwa Mutarure, mu kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira. Bamwe mu baturage batuye aha bavuga ko abo bantu bitwaje […]

Rubavu: Hatawe muri yombi uwamburaga abaturage abakangisha ikimeze nk’imbunda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Ukwakira, yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, wamburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda. Yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari naho yamburiraga abaturage, ubusanzwe Sibomana avuka mu murenge wa Kanama mu kagari ka Musabike mu […]

Amakuru yihariye yaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, cyizihijwemo umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, aho Isi yose igaragaza agaciro k’aba bagore bakunze kunyura mu mbogamizi nyinshi mu buzima bwabo, zibabuza kwiteza imbere. Cyinganjemo amakuru atandukanye avuga kuri gahunda za leta y’u Rwanda zerekeye ku bukungu, ubuzima n’imibereho y’abaturage, akaba yaravuzweho cyane n’Abanyarwanda cyangwa se […]