Gereza ya Mageragere yabonetsemo abantu 27 banduye Covid-19

emkds4gxcagtjvm.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020 yatangaje ko Gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge yabonetsemo abantu 27 banduye Covid-19. Ni mu gihe mu gihugu cyose habonetsemo abanduye 50 barimo aba ngaba babonetse mu bapimwe muri iyi gereza, 6 bo muri Kirehe, 12 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi muri Rubavu […]

Perezida Ndayishimiye na Madamu we bamenye uko bahagaze nyuma yo kwipimisha Covid-19

Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, umugore we Angeline Ndayubaha ndetse n’abari bagize itsinda ry’intumwa z’u Burundi zaherukaga kugirira uruzinduko muri Guinée Equatoriale, bapimwe icyorezo cya Covid-19 ibisubizo bigaragaza ko bose ari bazima. Ku wa 08 Ugushyingo ni bwo Perezida Ndayishimiye n’abari bamuherekeje bageze mu Burundi bakubutse i Malabo, basohorera mu kato k’iminsi itatu. Umukuru […]

Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Ugushyingo yongeye kwihanangiriza abantu biyita ko ari abahanuzi basengera abantu bakabakiza indwara, bikaba byatuma abaturage batagana amavuriro iyo barwaye. Polisi ivuga ko ibi ngibi ari “ukuyobya abaturage”. Yaboneyeho gushishikariza abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk’izi, ahubwo bakajya bagana ivuriro igihe cyose barwaye. Ngo abatanga ubutumwa nk’ubu buyobya abaturage ntabwo […]

Sadate akomeje kwifatira ku gahanga Gasogi United

Umukunzi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yongeye kwifatira ku gahanga ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutsindwa na Marine FC mu mukino wa gicuti. Ni nyuma y’aho tariki ya 6 Ugushyingo 2020, Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ateranye amagambo na Perezida wa Gasogi, Kakooza Nkuriza Charles bitewe n’uko yari amaze kugaragaza ko yishimiye ko […]

Bwa mbere Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’urukiko rw’i La Haye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, Kabuga Felicien ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye ku ncuro ya mbere imbere y’Urwego rwasigiwe kurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ku ishami ryarwo riri i La Haye mu Buholandi. Ku cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yari […]

Musanze: Un médecin arrêté pour profanation et meurtre d’une jeune fille de 17 ans

Le Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a confirmé l’arrestation du Dr Jean de Dieu Maniriho pour avoir prétendument profané et assassiné plus tard Emerence Iradukunda, 17 ans, dans le district de Musanze. Maniriho, un dentiste de la clinique Mpore, une clinique privée de Musanze, est également soupçonné d’avoir tenté de pratiquer un avortement sur Iradukunda […]

Uburusiya buvuga ko bufite urukingo rwa COVI-19 ku kigero cya 92%

Uburusiya bwatangaje ko urukingo Sputnik V rurinda umuntu kwandura Covid-19 ku gipimo cya 92% nk’uko byerekanwa n’ibipimo by’agateganyo byavuye mu igerageza. Byatangajwe n’ikigega cya leta gishinzwe iby’imari uyu munsi ku wa gatatu nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Ibi byavuye mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza ry’urukingo ku bantu bibaye ibya kabiri ku isi, mu muhate wo […]

Rusizi: Abajura bakomeje kujujubya aborozi

Mu cyumweru gishize, Bwiza.com yabagejejeho inkuru aho abaturage batuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko barembejwe n’abajura, kuri ubu amatungo aracyibwa. Wasoma: https://bwiza.com/?Rusizi-Ubujura-bw-amatungo-bwakajije-umurego kuri uyu wa 11 Ugushyingo, haravugwa ubundi bujura bw’inka nk’uko Umuseke ubitangaza. Muri iri joro ryakeye, mu Mudugudu wa Kanoga mu Kagari ka Rwega, mu Murenge wa Giheke Akarere ka Rusizi, haraye […]

Amagaju yakozweho n’uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Kabiri, ryasezereye burundu ikipe y’Amagaju mu mikino ya Playoffs yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mu minsi ishize abakinnyi 11 b’Amagaju basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi. […]

Musanze: RIB iri gushakisha uwishe umwana w’imyaka 10 agahita acika

emic8xaw8aadq8a.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurimo gushakishwa uwitwa Izabayo Theodore, wo mu Karere ka Musanze ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika. Ni icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Ugushyingo 2020. Itangazo rishakisha ryashyizwe ahagaragara na […]

Bobi Wine yavuze ko yategetswe kwiyamamariza muri hoteli y’umuyobozi w’ishyaka bahanganye

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, yavuze ko yategetswe kwiyamamariza muri hoteli y’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) bahanganye. Uyu munyapolitiki avuga ko ibi byabaye ubwo yari agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kitgum, yagera mu marembo yako, agasanga abarinda umutekano bahyizeho bariyeri. Ngo bamubwiye ko bategetswe […]

Rubavu: Ku myaka 19 afite impano yo gukora imbunda

vlcsnap-2020-11-11-12h06m45s165.png

Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye ry’ubugeni rya Nyundo, Imena Benoit , wo mu Karere ka Rubavu, afite inzozi zo kuzakora imbunda za nyazo, nubwo kuri ubu arimo arakora ibisa nkazo kubera ikibazo cy’ibikoresho n’amikoro, akoresheje ibipapuro n’ibikarito byashaje, zikaba zirimo kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ku buryo uzibonye adapfa kubona ko atari imbunda za nyazo. […]

Musanze: Undi mwana mu bakubiswe ku bwo kurya ibiryo by’umuturanyi yapfuye

Umwana wa kabiri muri batatu bakubiswe n’umugabo witwa Izabayo Théodore utuye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe, Umudugudu wa Rukereza, abaziza ko bahoraga bajya iwe gusaba abana be ibiryo, na we byemejwe ko yitabye Imana azize ibikomere. Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020, aho urupfu rw’uyu […]

CAF Champions league: Ikipe izahura na Simba ya Kagere yigeze gutsinda ibitego 79-0

Ikipe ya Plateau United Feeders yo muri Nigeria izakina na Simba Sports Club ya Meddie Kagere mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, yigeze gutsinda ibitego 79-0 mu mukino umwe. Byabaye muri 2013 ubwo yakinaga n’Ikipe yitwa Akurba FC, mu byiciro byo hasi muri Nigeria. Muri uwo mukino igice cya mbere cyarangiye Plateau United ifite […]

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye umuturage inzu_Amafoto

img-20201111-wa0013.jpg

Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu w’Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu yubatswe na Batayo ya 51. Ni inzu uyu muryango wari waremerewe n’umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean- Jacques Mupenzi. Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be […]

Musanze: Umuganga arakekwaho gutera inda no kwica umukobwa w’imyaka 17

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruremeza ko rwataye muri yombi Dr Jean de Dieu Maniriho, umuganga wo mu Karere ka Musanze ukurikiranweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 witwa Emerence Iradukunda yarangiza akamwica. Maniriho ni umuganga w’amenyo ukora kuri Mpore Clinic, ivuriro ryigenga ryo mu Karere ka Musanze, unashinjwa kugerageza gukuriramo inda Iradukunda nyuma yo kumenya ko yayimuteye. […]

Kinshasa: Abaminisitiri babiri basohowe mu ndege ikitaraganya

Aba minisitiri babiri bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo; Néné Nkulu ushinzwe umurimo na Willy Kitobo ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basohowe igitaraganya mu ndege ubwo bari bagiye guhaguruka ku kibuga cya Kinshasa berekeza mu ntara rwagati. Ibitangazamakuru byo muri Congo bivuga ko aba baminisitiri basohowe mu ndege kuwa 10 Ugushyingo n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abainjira […]

Menya byinshi ku ibuye rya Tanzanite ryatumye umuturage ajya mu batunze za miliyari

sininiu.jpg

Ukwezi kwa Kamena na Kanama muri uyu mwaka, yabaye ay’amahirwe adasanzwe ku muturage witwa Saniniu Laizer utuye mu giturage cya Simanjiro, Akarere ka Manyara muri Tanzania. Muri ayo mezi ni bwo Saniliu ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buciriritse, yavumbuye amabuye y’imbonekarimwe ya Tanzanite. Ubwa mbere muri Kamena yabonye aya mabuye abiri, rimwe ryapimaga ibiro 9.2, irindi […]

RDC: Haravugwa isarurwa ritemewe ry’ibiti bitukura birengera mu Rwanda

bois-rouge.jpg

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ibiti by’umutuku byaba birimo kubyazwa umusaruro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikavanwa mu Murenge wa Maringa, muri Teritwari ya Kasongo mu Ntara ya Maniema, aho binyura muri Kivu y’Amajyepfo ngo bikarengera mu Rwanda. Ibi byatangajwe ku itariki 09 Ugushyingo 2020 na Iyalu Osenge, umuyobozi w’uyu murenge wa Maringa nk’uko […]

Imitangire mibi ya serivisi ishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku gihugu – Inzobere

Inzobere mu by’ubukungu zisanga imitangire mibi ya serivisi, muri leta n’abikorera, ishobora kuba intandaro yatuma igihugu kitagera ku ntego zikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST, no mu cyerekezo 2050, nkuko bitangazwa na Dr. Felicien Usengumukiza ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB. Ibi biravugwa mu gihe urwego rwa serivisi rwihariye […]

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana baratabaza

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana riherereye mu Murenge wa Kigabiro, barinubira ko rishaje cyane ndetse ngo iyo imvura iguye amazi arabatera akangiza ibicuruzwa byabo mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko butazarisana ahubwo ko buteganya kubaka irya kijyambere nubwo ntagihe bazi rizubakirwa. Aba bacuruzi bavuga ko mu minsi yashize hari abaje gusana imireko aho kugira ngo […]

Burundi: Imbonerakure yishwe iciwe umutwe

Umuntu umwe bivugwa ko ari Imbonerakure yishwe aciwe umutwe n’abantu bikekwa ko ari bagenzi be, mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize rishyira kuwa Mbere ku musozi wa Mukaka, Zone Buhoro, Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke. Amakuru agera ku rubuga rwa RPA, aravuga ko uyu wishwe ari uwitwa Evariste Nyandwi, wabarizwaga mu rubyiruko rw’ishyaka riri […]

Tanasha agiye gutera ikirenge mu cya Zari na we ashyire Diamond umwana babyaranye

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya, aravuga ko Tanasha Donna Oketch wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnunz ateganya gutera ikirenge mu cya mukeba we Zari Hassan, na we akajyanira uriya muhanzi umwana w’umuhungu babyaranye. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Zari afashe Tiffah na Nillan yabyaranye na Diamond akabajyana muri Tanzania, aho bakomeje kugirana ibihe […]

Ykee Benda yavuze ko nagera mu Rwanda, azahura n’umwana wagaragaye aririmba indirimbo ye

screenshot_20201111-082510_1605077183610.jpg

Umuhanzi wo muri Uganda, Wycliffe Tugume wamamaye ku izina rya Ykee Benda yavuze ko nagera mu Rwanda, azahura n’umwana w’Umunyarwanda wagaragaye aririmba indirimbo ‘Farmer’ yafatanyije na Sheebah Karungi. Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, tariki ya 7 Uguhyingo, Ykee Benda yasangije abamukurikira akavidewo kagaragaza uyu mwana agirana ikiganiro n’undi munyarwanda, amusaba kuririmba. Uyu abanza kumubaza ati: […]

Kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe ‘biteye isoni’ – Biden

Joe Biden yavuze ko kuba Perezida Donald Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize “biteye isoni”. Ariko uyu perezida watowe – ukomeje kuvugana n’abategetsi batandukanye ku isi – yashimangiye ko nta kintu na kimwe kizabuza ko habaho ihererekanya ry’ubutegetsi. Hagati aho, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko bizarangira atsinze aya […]

Kabuga aritaba urukiko mu Buholandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo biteganyijwe ko Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yitaba urukiko i La Haye mu Buholandi, nyuma y’iminsi yoherejwe gufungirwa muri icyo gihugu. Urubanza rwa Kabuga ruratangira saa munani z’amanywa yo mu Buholandi, bikaba ari saa cyenda zo mu Rwanda. Ku cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza […]