Abagabo bane bishwe na COVID-19 i Kigali, mu Rwanda abarenga 400 barayikira

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2021, abagabo bane bo mu mujyi wa Kigali bishwe n’icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu bagera kuri 217. Abitabye Imana ni abagabo barimo uw’imyaka 06.02.2021 Amakuru Mashya | Update Twihanganishije imiryango y’abagabo bane b’imyaka 79, 61, 56 na 51. […]

Ishimwe rya Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU

Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Madamu Nsanzabaganwa yatorewe izi nshingano mu nama ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bijyanye n’uko umugabane wa Afurika cyo kimwe n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Madamu Nsanzabaganwa yatowe ku bwiganze bw’amajwi 42 kuri […]

Abarwanya NRM ni indiririzi- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta muntu ukwiriye kuba arwanya ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) uretse indiririzi (parasites), bakwiriye kuba bashyirwa ku ruhande kuko iri shyaka ryakoze byinshi. Ibi biri mu ijambo rya Museveni ku munsi wa Tarehe Sita, umunsi hizihizwa intangiro y’urugamba rwamaze imyaka itanu, rukageza Museveni ku butegetsi. […]

RDC: Abantu bitwaje intwaro batwitse station ya polisi

Inyeshyamba bikekwa ko ari iza Mai-Mai mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 06 Gashyantare zateye station ya polisi iherereye ahitwa Vusamba, mu Mujyi wa Butembo, muri Teritwari ya Lubero, zisiga ziyitwitse. Nk’uko byatangajwe na Sosiyete Sivile ya Lubero yatangarije aya makuru 7SUR7.CD, abo bantu bitwaje intwaro batwitse station ya polisi […]

Uwari umushoferi wa Transparency International Rwanda yishwe

Karemera Abraham wari umushoferi wa Transparency International Rwanda , umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yishwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 5 Gashyantare avuye ku kazi. Bwiza yamenye amakuru ko uyu mushoferi, ashobora kuba yishwe n’abantu b’inshuti ze zarwanaga ashaka kuzikiza. Izi nshuti ze zikaba zari zanyoye inzoga nkuko byavuzwe n’uwari uhari wavuze ko umwe […]

Abakinnyi b’Amavubi biyogoshesheje bitegura umuhuro na Perezida Kagame

Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ikubutse mu gihugu cya CamĂ©roun aho yari yitabiriye imikino ya CHAN, bamaze kwiyogoshesha bitegura guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Amashusho yagiye hanze agaragaza abarimo Eric Rutanga wa Police FC bamaze kwiyogoshesha, mu gihe Kalisa Rashid ukina hagati mu kibuga mu kipe ya AS Kigali na we yakurwagaho umusatsi w’amadirede […]

Pasiteri Buberwa udatunga televiziyo, telefone yanze kujyana abana ku ishuri ngo ni icyaha

pastor.jpg

Umuryango w’umugabo witwa Merchades Buberwa, wiyita pasiteri utuye ahitwa Kasarani, mu Karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ntutunga telefon cyangwa televiziyo, wanze kujyana abana ku ishuri kuko Imana yawo itabyemera. Umuryango wa Buberwa, ntureba televiziyo nta na telefoni utunze kandi nta n’zindi gahunda zireba abaturage ujyamo kuko ngo ibyo bihabanye n’ugushaka kw’Imana. […]

Yasanzwe mu kigega cy’amazi yarapfutswe umunwa aziritse amaguru n’amaboko

Mu gace ka Kasenga, ahacumbikiwe abantu bavanywe mu byabo n’imyuzure muri Mata, mu mujyi wa Uvira, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yasanzwe mu kigega cy’amazi yapfutswe umunwa yanaziritswe amaboko yenda gupfa. Uyu muntu uri mu kigero cy’imyaka 20 wari mu myaka 20 ndetse afite abana babiri, yari yashimuswe ku itariki 02 Gashyantare 2021 n’abantu […]

Indonesia: Umudugudu wahindutse amaraso abantu bashya ubwoba

Umudugudu wa Jenggot uherereye mu mujyi wa Pekalongan ho mu gihugu cya Indonesia, wahindutse nk’amaraso nyuma y’umwuzure wibasiye kariya gace. Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu rujijo kubera amazi yari yahindutse nk’amaraso, bamwe bagaragaza ubwoba bavuga ko hashobora kuba hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma. Ibihumbi by’abakoresha urubuga rwa Twitter basangije amafoto n’amashusho y’uriya mudugudu wari wuzuye […]

Papa Fransisiko yagize Padiri Eduard Sinayobye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu

Padiri Edouard Sinayobye wari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba, yagizwe na Papa Fransisiko Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iyoborwa by’agateganyo na Musenyeri Hakizimana Celestin. Kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita nibwo aya makuru yatangajwe na Radio Vatican ivuga ko Musenyeri Sinayobye yatoranyijwe n’Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko. […]

Abanyeshuri 60% muri Uganda banywa inzoga, abasaga 30% banywa ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bagera kuri 60% biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda banywa inzoga mu gihe abasaga 30% banyweye urumogi, cocaine n’ibindi biyobyabwenge bibujijwe nk’uko raporo shya yashyizwe ahagaragara ibivuga. Urumogi, cocaine, chicha, mugo, amatabi n’inzoga ni bimwe mu biyobyabwenge n’ibyo kunywa bibujijwe binywebwa cyane n’abana b’abanyeshuri nk’uko iyi raporo y’Ishuri rya psychology rya Kaminuza ya […]

Burundi: Ababyeyi batanze uburenganzira bwo guhana umwana wabo birangira yishwe

Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 aherutse kwicishwa inkoni ku itariki 02 Gashyantare ahitwa Mugaruro, muri Zone ya Musenyi, ho muri Komini Mpanda, mu Ntara ya Bubanza. Uyu mwana yishwe n’inkoni yakubiswe n’uwitwa Thomas Ndereyimana, bivugwa ko akuriye Imbonerakure muri iyi komini, wari wahawe uburenganzira n’ababyeyi b’uyu mwana ngo amuhane kuko yari yafashe ku ngufu mwishywa we […]

Munyakazi Sadate yashimagije Mirafa wabonye ikipe nshya muri Zambia

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yashimagije Nizeyimana Mirafa wahoze ayikinira wamaze kwerekeza muri Zanaco FC yo muri Zambia. Ku wa Gatanu ni bwo byamenyekanye ko Mirafa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe kuri ubu iyoboye shampiyona ya Zambia. Mu minsi ishize uyu musore ukomoka i Rubavu yari yavuye mu Rwanda yerekeza […]

Gitega: Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma

Ku mugoroba wo ku wa Kane, itariki 4 Gashyantare 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, yishe undi mwana w’imyaka 13 amuteye icyuma bapfuye amafaranga 500. Ababonye uko byagenze, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga 500 ngo bayagabane ariko kumvikana birabananira bivamo imirwano yarangiye umwe ateye undi […]

Gen Muhoozi yubakishirije se Museveni ikibumbano (Amafoto)

img_20210206_085604.jpg

Umutwe udasanzwe w’Ingabo zishinzwe gucungira umutekano Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wamuritse ikibumbano uheruka kumwubakira. Umuhango wo kumurika iki kibumbano wayobowe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Museveni, akanaba umuyobozi w’uriya mutwe uzwi nka Special Forces Command (SFC). Museveni yubakiwe kiriya kinumbano, mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Ni mbere y’uko muri […]

Abashoferi n’abamotari batangiye gupimwa Covid-19 mbere yo kuvanwa mu rugo

Abantu bakora mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, abamotari n’abashoferi, batangiye gupimwa Covid-19 mbere y’uko Guma mu Rugo irangira, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, giteganya gupima byibuze mu minsi ibiri abantu 800. Ni gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 05 kigasozwa kuri uyu wa 06 Gashyantare, kigamije kureba uko ubwandu buhagaze […]

Juba: Abanyapolitiki bagera kuri 300 birukanwe mu mahoteli kubera kutishyura

Abanyapoliti bo muri Sudani y’Epfo babarirwa muri magana basohowe mu mahoteli bari bacumbitsemo mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro, kubera imyenda bafitiye aya mahoteli ubarirwa muri miliyoni 50 z’Amadolari. Abanyapolitiki bagera kuri 300 baturuka mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ishyaka riri ku butegetsi no mu gisirikare, bari bamaze imyaka myinshi baba mu mahoteli agera kuri 18 […]

Gasabo: Umuturage yarwanye n’umukozi w’umurenge bapfa umugore

Umusore w’imyaka 25 wakoraga ibiraka byo gufasha umukozi w’Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yarwanye n’umuturage bivugwa ko bari barimo gusangira ariko uyu we akavuga ko yamufashe amusambanyiriza umugore. Mu nzu byabereyemo hari harimo intebe za pulasitiki ijagaraye, televiziyo yo muri urwo rugo yashwanyaguritse, bigaragara ko hasa nk’abahereye imirwano ikomeye cyane. Amakuru IGIHE yamenye […]

U Burusiya bwahambirije abadipolomate b’ibihugu 3 byo mu Burayi

U Burusiya bwirukanye abadipolomate batatu bava mu Budage, Sweden na Pologne bashinjwa kugira uruhare mu myigaragambyo yo gushyigikira utavuga rumwe n’ubutegetsi , Alexei Navalny, watawe muri yombi mu minsi ishize. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yavuze ko aba badepolomate bivanze mu myigaragambyo itemewe yabaye ku itariki 23 Mutarama. Ibihugu aba badipolomate baturukamo bamaganye iki cyemezo […]

Abarimo Umunyarwanda n’Umugande baravamo Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare kugeza ejo ku Cyumweru tariki ya 07, hateganyijwe inama ya 34 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Inama y’uyu mwaka iraza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, bijyanye n’uko Afurika n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka cyoreka imbaga. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine […]