Abo mu muryango wa Nsabigaba bavuga ko ‘yazize umugore yishakiye’

Amakuru mashya akomeje kujya hanze ku rupfu rw’uwitwa Jean Paul Nsabigaba uzwi nka Danny avuga ko uyu wasanzwe yimanitse, yaba yarazize umugore we, bivugwa ko yitwa Kercie Akariza ngo uba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wamuciye inyuma, agaterwa inda n’undi mugabo utaramenyakana. Abantu baguye mu kantu mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ubwo […]

Umuyobozi w’ikinyamakuru yafungiwe mu rubanza rwa Idamange

019062014085128000000dddddd.jpg

Umuyobozi w’igitangazamakuru Umurabyo, Nkusi Uwimana Agnes, kuri uyu wa yaterewe muri yombi mu isomwa ry’umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Idamange Iryamugwiza Yvonne. Isomwa ry’uyu mwanzuro ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ryabaye kuri uyu wa 9 Werurwe 2021, Umucamanza ategeka ko Idamange afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Igitangazamakuru Ukwezi kivuga ko umucamanza yari yabujije abanyamakuru bitabiriye […]

Musanze: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu kidendezi cy’amazi cyo mu baturanyi arapfa

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri y’amavuko, yaguye mu kidendezi cy’amazi birangira yitabye Imana. Byabereye mu mudugudu wa Ngenzi, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ubwo ababyeyi b’uwo mwana bari bazindukiye mu murima guhinga, bakamusiga ku […]

Nyaruguru: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba yatawe muri yombi

Uwitwa Nyiraneza Rose wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Maraba, mu Karere ka Nyaruguru ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho akekwaho kunyereza umutungo w’Ikigo nderabuzima yayoboraga mbere. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere ari bwo bwashyikirije RIB uyu muforomo. Avuga ko Nyiraneza Rose yafashwe nyuma […]

Twihanaguzaga ibitaka iyo twajyaga mu mihango-Uwashimuswe na Boko Haram mu 2014

images-2020-04-06t225041.657.jpg

Umwe mu bakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu 2014, Naomi Adamu avuga ko aho bari mu bwihisho byasabye ko bihanaguza ibitaka nk’uburyo bwo kwisukura mu gihe bagiye mu mihango kuko aho bari bari nta mpapuro z’isuku babonagaga cyangwa amazi. Naomi mu gitabo cyashyizwe hanze cyiswe ‘ Chibok Girls’ avuga ko we na bagenzi be […]

Uganda: Uruhinja rwari rwatabwe ari ruzima basanze rugihumeka

Abaturage bo mu mudugudu wa Gakoro, mu Mujyi wa Bunagana, ho mu Karere ka Kisoro muri Uganda babyukiye mu kumiro kuri uyu wa Kabiri ubwo babonaga uruhinja rwari rwashyinguwe ari ruzima rugihumeka. Uru ruhinja rw’umukobwa, bikekwa ko rumaze hafi ukwezi ruvutse rwabonwe n’umuturage witwa Jovia Nyiranone, wari ugiye mu murima we. Nyiranone avuga ko yageze […]

Paul Rusesabagina yakingiwe Covid-19

Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko ari mu mfungwa n’abagororwa bafungiwe muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge batewe urukingo rwa Covid-19 kuri uyu munsi wa gatanu w’ikingira ku rwego rw’igihugu. Nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwabitangaje, iri kingira ryabereye muri Gereza ya Mageragere kuri uyu wa 9 Werurwe, ryakorewe abari mu byiciro […]

Afite igitekerezo cy’uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye

Hari benshi basiragira ku byangombwa by’ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk’ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n’amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi. Ibyangombwa nk’amakarita ndangamuntu n’ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye […]

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batamenyekanye bagabye igitero ku kigo cya Monusco

Ikigo cya gisirikare cya Monusco giherereye ahitwa Baraka muri Teritwari ya Fizi, kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Werurwe, cyagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro. Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibanze, inyeshyamba zitamenyekanye zateye iki kigo cya gisirikare cya Monusco saa moya z’ijoro zirasa amasasu menshi. Aba bongeyeho ko hataramenyekana neza icyihishe inyuma y’iki gitero kitagize umuntu gihitana […]

Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi

Ibendera ry’igihugu mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu mu cyumweru gishize ryibwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma riboneka ku muturage ushinzwe umutekano mu mudugudu ahitwa mu Ikoni muri ako kagari. Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko iri bendera ryamanuwe (ryururukijwe) ku biro by’akagari, gusa nyuma rikaboneka k’ushinzwe umutekano, ibintu bavuga […]

Gatsibo-Gitoki: Umwana w’imyaka 13 yishe umukobwa w’imyaka 12 amuteye igisongo

Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE dukesha aya […]

Meghan Markle yibasiwe bikomeye na mukuru we nyuma y’ikiganiro na Oprah Winfrey

1231537336.0.jpg

Samantha Markle, mukuru wa Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza, yibasiye uyu murumuna we avuga ko afite ikibazo cyangwa uburwayi bwa “narcissistic personality disorder”, aho usanga umuntu ufite iki kibazo arangwa no kumva ari we w’ingenzi wenyine yumva yakwitabwaho kurusha abandi, mu gihe avuga ko umugabo we Harry nawe afite ikibazo cya “Stockholm […]

Perezida Museveni yarahiriye kujyana ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ateganya kujyana mu nkiko ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri kiriya gihugu ashinja kumuharabika. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni n’abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda yari itarakira inkingo za kiriya cyorezo […]

AMISOM irashinjwa guhemba abasirikare batakiri mu butumwa, abatarabujyamo no guhemba kabiri ababurimo

Ubugenzuzi bwakozwe ku ngabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga amahoro n’umutekano muri Somalia (AMISOM) bwagaragaje ko hari hari abasirikare bahembwe batakiri muri ubu butumwa, abahembwe batarabujyamo n’ababurimo bahembwe inshuro ebyiri. Ibyavuye muri ubu bugenzuzi bigaragara muri raporo ‘yagiye ahabona bitunguranye’ y’ikigo cya PwC Associates Ltd nk’uko tubikesha The East African. Muri iyi raporo, PwC […]

USA: Ku munsi wabo, abagore babiri bazamuwe mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare

general-jacqueline-d.-van-ovost.jpg

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Werurwe, ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi w’Abagore, yagennye abagore babiri mu buyobozi bw’ingabo z’Amerika, akaba ari umugore wa kabiri n’uwa gatatu bageze mu myanya yo hejuru mu ngabo z’iki gihugu. General Jacqueline Van Ovost wo mu gisirikare cyo mu kirere […]

2021: Djihad Bizimana yabaye umukinnyi wa Kane w’Amavubi wambitse impeta umukunzi we

djidro8_1615272869747588.jpg

Djihad Bizimana ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi no mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, yabaye umukinnyi wa kane w’u Rwanda wambitse impeta umukunzi we muri uyu mwaka wa 2021. Djihad yambikiye umukunzi we impeta mu mujyi wa Antwerp mu gihugu cy’Ububiligi. Uyu musore ukomoka i Rubavu yemeje ko yambitse impeta […]

Uruzi rwa Rusizi rushobora guteza umwuka mubi hagati y’u Burundi na RDC

Uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko rwataye inzira ku ruhande rw’Intara ya Cibitoke mu Burundi, aho abaturage bavuga ko byatumye babura imirima yabo bahingagamo iri kuri hegitari zigera mu 100 kuko yimukiye ku ruhande rwa Congo bakaba basaba abategetsi gukemura iki kibazo gishobora guteza umwuka mubi hagati […]

Kingdom of God yashenguwe n’urupfu rudasobanutse rwa Danny wayihimbiraga indirimbo

img-20210309-wa0010.jpg

Korali Kingdom of God Ministry yashenguwe n’urupfu rudasobanutse rw’umuririmbyi wabo Nsabigaba Jean Paul (Danny) wayihimbiraga indirimbo, bikekwa ko yanizwe n’abantu bataramenyekana. Inkuru y’urupfu rwa Danny yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021 ubwo umurambo we wasangwaga umanitse ku cyuma kiri mu kibuga hafi y’aho atuye, mu Murenge wa Nyamata w’Akarere ka Bugesera. […]

USA: Abakingiwe Coronavirus bemerewe guhura nta dupfukamunwa, mu Rwanda bite?

Ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) cyatangaje ko Abanyamerika bakingiwe byuzuye bashobora gusubira mu gisa n’ubuzima busanzwe. Abatewe inkingo zisabwa bashobora kujya gusura bagenzi babo na bo bakingiwe ndetse na bamwe batakingiwe, nkuko amabwiriza mashya y’iki kigo abivuga. Ikigo CDC cyavuze ko bifatwa ko abantu bafite ubwirinzi bwa ngombwa iyo hashize ibyumweru bibiri […]