Abo kwa Rwigara bavuga ko nta mwenda bigeze babamo Banki, ngo barazira kuba bafite ibibanza mu Kiyovu
Abo mu muryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, baravuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo kugurisha Hoteli yabo ari igihimbano, bakavuga ko nta mwenda bigeze babamo Cogebanque nk’uko bivugwa. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Assinapol Rwigara, warusabaga gutambamira cyamunara ya hoteli yabo igiye gukurishwa […]
AS Kigali yahaye umubatizo Olympique de Missiri-Sima, igera mu ijonjora rya 2 rya CAF Confederations Cup
Ikipe ya AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, nyuma yo kunyagira Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 6-0, ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 8-1. Iyi kipe y’Abanyamujyi yari yakiriye Olympique de Missiri mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni nyuma y’umukino ubanza wabereye i Moroni […]
RIB yaburiye abakoresha nabi murandasi
Leta y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ingamba nshya zo guhana abanyamakuru bakorera kuri Murandasi n’abantu bitabira ibiganiro byabo bivugwa ko babiba amacakubiri muri rubanda. Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, Dr Thierry Murangira, avuga ko n’ubwo itegeko ry’u Rwanda rirengera ubwisanzure bw’itangazamakuru hari ababyitwaza bakarenga ku mategeko bityo bakaba bagomba kubibazwa. […]
Volleyball: U Rwanda rwirukanwe mu gikombe cya Afurika cy’abagore, ruhagarikwa imyaka ibiri
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryahagaritse ikipe y’u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera i Kigali, ndetse u Rwanda ruhanishwa kumara imyaka ibiri rutitabira imikino mpuzamahanga y’uriya mukino. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukinisha abakinnyi bane b’abanya-BrĂ©sil nyamara badafite ibya ngombwa byuzuye bibemerera gukinira u Rwanda. Ikipe y’Igihugu yahagaritswe […]
RDF ni nziza ku bw’umutekano wa Afurika_Capt Wanderi wanavuze imyato Perezida Kagame
(Rtd) Captain Collins Wanderi wahoze mu gisirikare cya Kenya, yavuze imyato Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bakomeje gutanga umusanzu ntagereranwa mu kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umusesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano yanditse kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatandatu. Capt wanderi yavuze ko akurikije uburyo ingabo […]
Umuhungu wa Rwigara yinginze asaba ko umubyeyi we atakongera gusabwa gutanga ikiganiro
Umuhungu wa nyakwigendera Assinapol Rwigara witwa Arioste Rwigara, yasabye ko mama we, Adeline Mukangemanyi Rwigara, baba baretse kumusaba kugirana na we ibiganiro (interviews). Kuri Twitter, mu butumwa bwe bwo kuwa 18 Nzeri 2021 buri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza, Arioste Rwigara yagize ati ” Bantu mukorana na Mama ibiganiro: Ndabinginze nimurekeraho. Murakoze. (To those giving […]
Ubufaransa bwafungishije ijisho Umunyarwanda
Umunyarwanda witwa Kamali Isaac afungishijwe ijisho mu Bufaransa (ibyo bita mise sous contrĂ´le judiciaire mu Gifaransa), bisimbura gufungwa by’agateganyo. Umugenzacyaha wo muri parike ishinzwe ibyaha by’iterabwoba y’i Paris yaraye amumenyesheje ko akekwaho jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Parike y’Ubufaransa ikurikirana ibyaha by’iterabwoba, PNAT mu magambo magufi, yatangiye gukora anketi kuri […]
Mico The Best yamaganye amakuru y’uko yakubise umugore we akamukura amenyo
Umuhanzi Turatsinze Nkiko Prosper uzwi mu muziki nyarwanda nka Mico The Best, yamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko yakubise umugore we akamukura amenyo. Umuhanzi Mico yabigarutseho ejo ku wa Gatanu, ubwo label ya KIKAC Music asanzwe abarizwamo yerekanaga umuhanzikazi Bwiza uheruka kuyinjiramo. Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hasakaye amakuru avuga ko Mico The […]
Huye: Avuga ko amaze imyaka irenga 11 ahohoterwa n’umugabo

Umuturage witwa Mundanikure Annociata utuye mu kagari ka Musebeya, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka irenga cumi n’umwe akorerwa ihohotera n’Umugabo we. Ni ikibazo avuga ko yagejeje ku rwego rw’Ubugenzacyaha ubwo rwari mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha no kwegereza abaturage serivisi zarwo. Yagize ati: “Mfitanye ikibazo n’umugabo wanjye Ruberangabo, aho […]
Bugesera: Umukecuru yahabwaga inkunga y’ingoboka mu gihe yinjiza Frw 400, 000 ku kwezi akagira n’abana baba mu mahanga
Mu gihe Leta yashyizeho gahunda yo guha abaturage inkunga y’ingoboka, hari bamwe mu isesengura bigaragara ko batari bayikwiriye nk’uko bimeze kuri Nyiramana Pascasie, umukecuru w’imyaka 70, utuye Mu murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Buri mwaka leta y’u Rwanda ikora isesengura, ikareba abagenerwa bikorwa bari muri gahunda ya VUP, cyane cyane muri izi gahunda […]
Bugesera FC yasinyishije myugariro wakinaga muri Uganda wifujwe cyane na APR FC
Ikipe ya Bugesera FC, yamaze gusinyisha myugariro Kato Samuel Nemeyimana wari umaze igihe akinira ikipe ya KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iriya kipe yo mu karere ka Bugesera. Izina Kato Samuel Nemeyimana ryavuzwe cyane hano mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize, ubwo […]
Abdelaziz Bouteflika wategetse Algeria yapfuye
Abdelaziz Bouteflika wahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye afite imyaka 84 nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire. Bouteflika yategetse iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika mu gihe cy’imyaka hafi 20, yegura mu 2019 nyuma yuko gushaka kwiyamamariza manda ya gatanu kwe guteje imyigaragambyo ikomeye mu mihanda y’iki gihugu. Yagize uruhare rukomeye mu ntambara igamije ubwigenge ya Algeria […]