Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro, irya Uganda rirakazamura
Ikigo Bloomberg Definitiv Ltd cyerekana ko ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro kugeza mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, mu gihe irya Uganda ari ryo ryazamuye agaciro cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iyi mibare yerekana ko ishilingi rya Uganda ryazamuye agaciro ku gipimo cya 2.45% ugeranyije n’idolari rya Amerika rifatwa nk’ifaranga fatizo, mu gihe irya Tanzania […]
Rayon Sports yakosowe na Kiyovu Sports, Masudi Djuma ajya mu mazi abira
Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports yakomeje kujya mu mazi abira, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bya Ishimwe Kevin na Emmanuel Okwi byari bihagije kugira ngo Kiyovu Sports ikure amanota atatu kuri mukeba […]
Ariel Wayz yateranye amagambo n’abamukurikira kuri twitter nyuma y’ifoto yashyize ahagaragara

Umuhanzikazi Ariel Wayz yateje impaka kuri twitter nyuma y’ifoto yashyuze ahagaragara yarangiza akayikurikiza amagambo abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bamukurikiranira hafi batavuzeho rumwe.aho bamwe babifashe nko kwiyandarika mu gihe we avuga ko ibyo arimo abizi. Uyu muhanzikazi Nyarwanda uri kuzamuka byihuta muri Muzika Nyarwanda mu njyana ya R&B na Afro Beat , kuri iki Cyumweru, itariki […]
Mwenda abona byashoboka ko RDF yasanga UPDF muri RDC, bagahanganirayo
Umunyamakuru w’umunya-Uganda, Andrew Mwenda mu busesenguzi yakoze ku iyoherezwa ry’ingabo z’igihugu cyabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), abona byashoboka ko n’iz’u Rwanda (RDF) zazisangayo. Mwenda abona kohereza ingabo za Uganda byaba byakozwe mu buryo bushobora kuba burimo kwerekana imbaraga z’igisirikare, kuko ntiyumva neza ukuntu mu kurasa ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa […]
George Clooney yahishuye impamvu yanze ikiraka cya miliyoni 35$ ku munsi umwe
Umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Hollywood, George Clooney, umaze imyaka 40 muri showbiz kandi wubatse izina mu mwuga we, yahishuye impamvu igihe kimwe yanze ikiraka cyo gukorera miliyoni zisaga 30 z’amadolari ku munsi umwe. Clooney yabajijwe na The Guardian ibijyanye na filime ye yenda gusohoka yitwa “The Tender Bar” ndetse niba atekereza ko afite “amafaranga […]
Uganda irashinjwa kumviriza abadipolomate 11 b’Abanyamerika ikoresheje Pegasus
Telephone z’abakozi 11 ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda biravugwa ko zumvirizwa n’ubutegetsi bwa Kampala hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ryakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel. Ni ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’iyi porogaramu ya Pegasus ikoreshwa ku bayobozi b’Abanyamerika. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ngo aba bakozi ba ambasade baba […]
Nyamasheke: Abafite ubumuga bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangingo

Abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangiko kandi zihenze cyane, n’abazikenera benshi batishoboye binatewe n’ubumuga baba bafite butuma ntacyo baba bashobora kwikorera batazifite ngo babashe kwiteza imbere, bakanagira ikibazo cy’uko n’uwagira umufasha kuzibona bigoye kuko ziboneka kure yabo batagera byoroshye, bagasaba Leta kubatekerezaho byihariye kuri iki […]
Ambasade ya Amerika yavuze ibisabwa abagenzi bava mu Rwanda hatitawe ku nkingo
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali iravuga ko abagenzi bavuye mu Rwanda, barimo n’abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu, guhera kuri uyu wa Mbere hari ibyo bagomba kubahiriza kugirango bemererwe hatitawe ku nkingo. Itangazo rya Ambasade rivuga ko “Guhera ku itariki ya 6 Ukuboza, Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira […]
RDC: Imihanda mibi yatumye amakamyo n’intwaro ziremereye bya UPDF bihera mu nzira

Umuvugizi w’ingabo za Uganda ziri ku rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Major Peter Mugisha yatangaje ko amakamyo n’intwaro ziremereye byabo byaheze mu nzira kubera imihanda mibi. Nk’uko tubikesha The Observer, Maj. Mugisha yabitangarije mu kiganiro yagiraniye n’itangazamakuru mu gace ka Bundibugyo ku wa 3 […]
Musenyeri Mukuru wa Paris, Michel Aupetit, yeguye ku mirimo ye kubera umugore
Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Mukuru wa Paris, wemeye ko yari afitanye umubano “udasobanutse” n’umugore mu mwaka wa 2012. Ibi ni bimwe mu rukurikirane rw’ibikorwa bifatwa nk’urukozasoni bikomeje kuvugwa muri Kiliziya Gatolika muri iyi myaka. Mu Kwakira, ibyavuye mu iperereza byerekana ko abapadiri bagera ku 3.000 basambanyije abana barenga 200.000 mu myaka 70 ishize. […]
Nyamasheke: Kuyoba inzira kw’amasoko aturuka muri Nyungwe kwateye ibura ry’amazi mu baturage no mu bigo by’amashuri

Abaturage b’utugari twa Nyarusange na Karengera tw’umurenge wa Kirimbi n’abayobozi b’amashuri ya TVET Karengera, GS Karengera Gitwa na GS Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi hafi 6 batagerwaho n’amazi meza nk’uko byahoze mbere bakayoberwa impamvu,bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo abana b’amwe muri aya mashuri igihe kinini cyo gusubiramo […]
Mali: Abagera kuri 31 biciwe mu gitero cy’intagondwa ku modoka itwara abagenzi
Abantu” bagera kuri 31 bari muri bus itwara abagenzi bishwe n’abantu bikekwa ko ari intagondwa ziyitirira idini ya Islam mu Mujyi wa Mopti muri Mali nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu. Abagize inzego z’ubuyobozi muri uyu mujyi babwiye Reuters ko abagabye igitero barashe ku modoka yari itwaye aba bagenzi ku isoko ryo mu Mujyi […]
Kenya: Itora ryemeje ko Kagame yayobora Afurika y’Iburasirazuba, bibaye ngombwa ko igira Perezida umwe

Itora (sondage/poll) ryateguwe n’ikinyamakuru Kenyans cyo muri Kenya ryitabiriwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter 16,058 ryagaragaje ko Paul Kagame ari we wayobora akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gihe byaba ngombwa ko kagira Perezida umwe rukumbi. Iki kinyamakuru cyatangije iri tora tariki ya 3 Ukuboza 2021, gishyira ku rubuga ba Perezida bane: Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri […]
Igitaramo cya Koffi mu Rwanda cyabaye, muri Kenya cyaburijwemo
Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu muziki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yaraye ataramiye muri Kigali Arena mu Rwanda kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021, nyuma y’impaka zari zimaze igihe zihuza abifuza ko igitaramo cye kitaba, abandi bashyigikiye ko kiba nk’uko cyateguwe. Abifuzaga ko kitaba bashingiraga ku byaha byo guhohotera no gufata ku […]
Abapolisi barasabwa kwirinda ibishuko
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibishuko bishobora gusiga icyasha uru rwego rushinzwe umutekano. IGP Munyuza yabisabye abapolisi barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi atandukanye n’abayobora sitasiyo za Polisi kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi itandatu yaberaga ku cyicaro […]