Mali: Abaturage bigaragambije bamagana ECOWAS n’u Bufaransa

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo muri Mali bakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru, Bamako no mu yindi mijyi minini, bamagana ibihano by’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, n’icyo bita ukwivanga k’u Bufaransa. Ni nyuma y’aho ubutegetsi bw’inzibacyuho bugizwe n’abasirikare ku Cyumweru mu cyumweru cyashize basabye aba baturage guhuza imbaraga, bakamagana ibihano by’uyu muryango. Ibihano ECOWAS yafatiye […]

IRMCT ivuga ko Niger yafunze Abanyarwanda 8 bimuriweyo

Urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, IRMCT, ruvuga ko Leta ya Niger yataye muri yombi Abanyarwanda 8 bimuriweyo, ifatira n’ibyangombwa byabo. Nk’uko byatangajwe n’Umucamanza wa IRMCT, Joseph E. Chiondo Masanche, ibi byamenyekanye ubwo Protais Zigiranyirazo yatangaga ikirego tariki ya 7 Mutarama 2022. Zigiranyirazo yamenyesheje IRMC ko Niger yamufunze, inamufatira ibyangombwa, asaba […]

Intumwa za Jordan ziyobowe n’ukuriye ubutasi zasuye RDF

jordan.jpg

Itsinda ry’intumwa zaturutse muri Jordan ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, Maj. Ahmed Husni Hasan Hatogia basuye igisirikare cy’u Rwanda (RDF). Iri tsinda rigizwe n’abantu 6 ryakiriwe ku biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa 14 Mutarama 2022. Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Jean Bosco Kazura, uw’ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Mubarakh Muganga, […]

Guverinoma ya Ethiopia yongeye kwikoma umuyobozi wa OMS

Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wahoze ari na minisitiri w’ubuzima wa Ethiopia na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru imfashanyo zabujijwe kwinjira mu karere avukamo ka Tigray, aho inyeshyamba zaho zirwana na guverinoma. Ku wa Kane, Ethiopia ikaba yarahise imwamagana igira iti: “Imyitwarire ya Tedros Adhanom, mu myifatire, amategeko ndetse […]

Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, yasezeye

Ingabire Emmanuel wagizwe Padiri mu mwaka ushize, akaragizwa Paruwasi ya Kizimyamuriro muri Diyosezi ya Gikongoro, ku wa 11 Mutarama 2022 yasezeye ku busaseridoti, avuga ko Musenyeri Célestin Hakizimana ari we mpamvu. Ibaruwa Padiri Ingabire yandikiye Musenyeri Hakizimana, yasobanuye ko yarwaye umugongo, asaba Musenyeri ubufasha bw’amafaranga kugira ngo ajye kwivuza, arayamwima, amwima n’uruhushya. Muri iyi baruwa, […]

Ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70 – Minisitiri Ngamije

Guhera ku itariki ya 14 Ukuboza umwaka ushize, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 13 Mutarama 22 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, aho yemeje ko ariko kwikingiza byagize akamaro gakomeye, kuko abantu benshi bataremba cyangwa ngo bicwe n’icyo […]

Rayon Sports irasezerera Youssef na Ayoub nyuma yo kuvuga ko babayeho nko muri gereza

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze gufata icyemezo cyo gusezerera Youssef Rharb na Ait Lahssaine Ayoub bagasubira iwabo muri Maroc, nyuma yo gutangaza ko batishimiye ubuzima bari babayeho muri iriya kipe. Aba Barabu uko ari babiri bari barageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ibatijwe na Raja Casablanca yo muri Maroc basanzwe bafitanye […]

Perezida wa Zimbabwe yagiye mu kiruhuko

Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 yagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu. Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu bisobanura ko Perezida Mnangagwa asimburwa na Visi Perezida wa mbere, Gen (Rtd) Constantino Chiwenga. Perezida Mnangagwa azasubira mu kazi tariki ya 5 Gashyantare 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu yaherukaga mu kiruhuko muri […]

IRMCT yahamagaje Kabuga

Perezida w’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yahamagaje Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nama ntegurarubanza izaba muri Gashyantare. Umucamanza wa IRMCT yamuhamagaje mu nama ntegurarubanza izaba tariki ya 3 Gashyantare 2022. Kabuga watawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, ntabwo urubanza rwe ruratangira kuburanishwa […]

Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama barishimira ko basigaye bagera ku bitaro bya Mibilizi nta nkomyi

img-20220114-wa0013_1.jpg

Abaturage b’imirenge y’ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe kirekire bavuga ko kugera ku bitaro bya Mibilizi urembye cyangwa umugore uri ku nda ari urupfu mu rundi kubera umuhanda wa Mashesha-Mibilizi wari warangiritse bikabije kugeza n’aho wateraga imfu z’ababyeyi bari ku nda n’abo bagiye kwibaruka, bamwe bakinubira kubigana igihe bahoherejwe kubera kubura […]

Le rebond économique du Rwanda est en cours – FMI

Le Fonds monétaire international a déclaré que l’accélération des vaccinations au Rwanda et la reprise des activités économiques entraînent un fort rebond économique. Dans la dernière consultation et revue du FMI publiée cette semaine, le fonds a noté que l’économie était sur la voie de la reprise. Le fonds prévoyait une croissance du produit intérieur […]

AFCON: Caméroun yabaye igihugu cya mbere kigeze muri 1/8 nyuma yo kunyagira Ethiopie

Ikipe y’Igihugu ya Caméroun, Les Lions Indomptables, yabaye iya mbere ikatishije itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022, nyuma yo kunyagira Walias ya Ethiopie ibitego 4-1. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya mbere waraye ubereye kuri Stade ya Omnisport Paul Biya i Yaoundé. Ibitego bibiri bya Karl Toko Ekambi na bibiri bya Kapiteni […]

Gen. Nyamugaruka arasaba Abarundi begereye imbibi kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zo mu karere ka 1 k’igisirikare gakoze ku rubibi rw’iki gihugu n’u Rwanda hamwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Brig. Gen. Dominique Nyamugaruka yasabye Abarundi gufatanya n’inzego zibishinzwe kwicungira umutekano, bagakumira imitwe yitwaje intwaro yahungabanya igihugu cyabo. Gen. Nyamugaruka yabibasabye mu gihe yayoboraga inama zihuza abavuga rikumvikana bo mu […]

Tanzania: Uwamamaye nk’umunyamakuru yashyinguwe mu muhango wa gipolisi

johari1.png

Johari Shani wari uzwi nk’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania, yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wakozwe kandi uyoborwa n’abapolisi bakomeye. Johari hamwe na bagenzi be batanu tariki ya 11 Mutarama 2022 baguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Busega mu Ntara ya Mwanza, ubwo imodoka barimo yagongwaga na bisi ntoya (minibus) yaturukaga mu cyerekezo cyabo. Muri uyu […]

General Technician at RICA

General Technician The Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) is a unique and innovative English language undergraduate institution dedicated to preparing the next generation of agricultural leaders of Rwanda and East Africa. Students at RICA will engage in curricular and co-curricular learning opportunities emphasizing Conservation Agriculture and One Health principles, oral and written communication, leadership, […]

Man once reported missing returns in Rwanda from Uganda claiming to be CMI employee

This Thursday, Rwandan YouTuber Gilbert Shyaka, 30, returned to Rwanda several months after he left the country to Uganda. Shyaka told reporters that he was recruited by Uganda’s Chieftaincy of Military Intelligence (CMI) to tarnish Rwanda. Gilbert Shyaka, an man who was once reported missing under a plotted fake abduction claim after leaving the country […]

Hahishuwe ko Thomas Sankara yishwe arashwe amasasu agera kuri arindwi

Umuyobozi w’impinduramatwara ya Burkina Faso, Thomas Sankara, warashwe mu gihe cyo guhirika ubutegetsi mu 1987, yarashwe byibura n’abicanyi inshuro zirindwi nk’uko impuguke zabitangaje mu rubanza rwe rwategerejwe igihe kirekire. Ku wa Gatatu, inzobere mu bijyanye no gupima imirambo, Robert Soudre, yabwiye urukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru Ouagadougou ko Sankara yarashwe “nibura inshuro zirindwi” mu […]

Senior Urologist arrested for asking patient bribe as new year token

Rwanda Investigation Bureau (RIB) says it arrested a senior medical doctor for soliciting a bribe from a patient, which he described as a ‘new year token’, in order to treat him. Dr. Marie Alphonse Sibomana, a senior urologist, who until his arrest was working with a public hospital and several renowned private clinics based in […]

Mufungure ibitabo mufunge amaguru yanyu- Min. muri Afurika y’Epfo abwira abakobwa

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo, Phophi Ramathuba, yanenzwe bikomeye muri iki gihugu nyuma yuko abwiye abanyeshuri b’abakobwa “gufungura ibitabo byanyu mugafunga amaguru yanyu”. Ramathuba yavuze ayo magambo mu ruzinduko yari yagiriye ku ishuri ryisumbuye mu rwego rwo kubashishikariza kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kugabanya ikigero cy’abatwara inda bakiri abangavu. Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze […]

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko uwahutaza umuturage amuhatira kwikingiza akwiye gukurikiranwa

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko umuntu wese wahutaza umuturage amusaba gukingirwa Covid-19 ku ngufu yakurikiranwa kubera ko kwikingiza bikiri ubushaka bitaraba itegeko. Ibi Guverinoma y’u Rwanda irabitangaza mu gihe hari imiryango imwe n’imwe itari itegamiye kuri Leta, ikomeje kugaragaza ko mu bikorwa byo gukingira Covid-19, hagaragaramo guhohotera abaturage batarabyumva. Abo […]

Kagere yahetse Simba SC, ayihesha Mapinduzi Cup

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yaraye yegukanye igikombe cya Mapinduzi Cup nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Azam FC igitego 1-0. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe kuri Penaliti na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, ni cyo cyafashije iyi kipe kwegukana kiriya gikombe nyuma yo kugitwarwa na Yanga Africans mu […]

Igenzura rya mubazi z’abamotari ryasubitswe, amande aragabanywa

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubika igenzura rya mubazi z’abamotari, inagabanya amande bacibwa mu gihe batazikoresha, agera ku mafaranga y’u Rwanda (Frw) 10,000. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, urwego ngenzuramikorere n’abahagarariye abamotari nyuma y’aho kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 abakorera muri Kigali bakoze imyigaragambyo bagaragaza ibibazo byinshi […]

Huye: Akurikiranweho kwica mugenzi we amuteye icyuma kubera indaya

Umugabo w’imyaka 30 akurikiranwe n’Ubushinjacyaha bwa Huye akekwaho kuba yarishe umusore w’imyaka 18 y’amavuko amuteye icyuma mu gatuza. Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 07 Mutarama 2022 mu gihe cya saa yine z’ijoro gikorewe mu Mudugudu w’Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, bapfuye umukobwa w’indaya yashakaga gutahana […]