Minisitiri Biruta yagejeje kuri AU ikibazo cy’imikoranire ya FDLR na FARDC
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) i Malabo muri GuinĂ©e Equatorial, yakomoje ku kibazo cy’ubufatanye hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Iyi nama yigaga ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika […]
Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC basobanuye ko bagiye muri RDC ari benshi

Abasirikare babiri b’u Rwanda igisirikare cy’iki gihugu cyemeza ko baherutse gushimutwa n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, basobanuye ko bagiyeyo ari benshi. Nk’uko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, aba basirikare: Corporal Nkundabagenzi ElysĂ©e na Private Ntwari Gad, bashimuswe na FARDC ifatanyije na […]
FARDC yafunguye umuhanda wari warafunzwe kubera ibitero yemeza ko ari ibya RDF

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyafunguye umuhanda wa Goma-Rutshuru wari warafunzwe kubera ibitero cyemezo ko ari ingabo z’u Rwanda (RDF) zabikigabyeho. Itangazo rya FARDC rigira riti: “FARDC yafunguye umuhanda Goma-Rutshuru kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi. Aka ni agace ka Kibumba-Rugari kafungiwe urujya n’uruza mu gihe cy’ibitero by’ingabo z’u Rwanda ku […]
Iby’ingenzi ku gihugu cyasibanganye nyuma y’iminsi 12 kivutse
Ku itariki ya 15 Mutarama 1966, hashize imyaka 6 Nigeria ibonye ubwigenge, umusirikare Major Gen. Johnson Aguiyi-Ironsi yahiritse ubutegetsi yifashishije ingufu z’igisirikare. Uyu musirikare wakomokaga mu bwoko bwa Igbo amaze gukora iyi coup d’etat, hiswe abantu benshi bo mu bwoko bwa Ijaw bwo muri Niger Delta barimo uwari Minisitiri w’Intebe, Tafawa Balewa n’uwayoboraga agace ko […]
Igisirikare cy’u Burusiya kiravuga ko cyasenye ububiko bunini bw’intwaro za Ukraine
Minisitiri y’Ingabo y’ Burusiya yatangaje ko yasenye ububiko bunini bw’intwaro z’igisirikare cya Ukraine mu Mujyi wa Kryvyi Rih hagati mu gihugu nk’uko bitangazwa na Reuters. Iyi minisiteri yavuze kandi ko ubwirinzi bw’ibitero yo mu kirere bw’u Burusiya bwahanuye Indege y’intambara ya Ukraine yo mu bwoko bwa Su-25 mu karere ka Dnipro nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru […]
Ihuriro Lamuka ryagize ibyo risaba Guverinoma ya Congo gukora mu guhangana n’u Rwanda
Mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi cyangwa akomeje gututumba umwuka w’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC na M23, ihuriro rya Lamuka rigizwe n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu, ryagize ibyo risaba guverinoma ribinyjije mu kanwa k’umwe mu bavugizi baryo, Prince Epenge. Mu mvugo ityaye kandi itaziguye, Epenge, […]
Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana

Perezida wa Repubulika ya SĂ©nĂ©gal, Macky Sall, yasabye Leta u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kujya mu biganiro bigamije gucubya umwuka mubi watutumbye hagati y’ibi bihugu. Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije ubu busabe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Gicurasi 2022 nyuma y’aho guverinoma ya RDC ishinje iy’u Rwanda gufasha gufasha […]
Rwamagana: Basabye Guverineri inkunga yo kuvugurura ibiro by’akagari, abizeza ibishya mu kwezi kumwe

Abaturage batuye mu kagari ka Nyamatete mu murenge wa Karenge w’akarere ka Rwamagana nyuma y’umuganda rusange wabaye kuri uyu 28 Gicurasi 2022, basabye Guverineri Gasana Emmanuel kubafasha kubona inkunga yo gusana ibiro by’akagari kabo, abizeza ko bazizihiza umunsi wo kwibohora muri Nyakanga bafite ibishya. Umuturage witwa Nyirishema Isaie ni we wagejeje iki kibazo kuri Guverineri […]
Rusizi: Minisitiri Gatabazi yakemanze uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage

Ubwo aherutse mu karerere ka Rusizi aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gasana Alfred, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP FĂ©lix Namuhoranye n’abandi yabozi , bagasura imirenge ya Bweyeye, Nzahaha na Nkombo, aho hose ari ko bakiranwa uruhuri rw’ibibazo, imirongo y’ababaza ari miremire, […]
Ambasaderi w’u Burusiya aremeza ko budashobora gukoresha intwaro za kirimbuzi muri Ukraine
Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yabwiye BBC ko atizera ko igihugu cye cyazakoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara yo kurwanya Ukraine. Andrei Kelin yavuze ko ukurikije amategeko ya gisirikare y’u Burusiya, intwaro nk’izo zidakoreshwa mu makimbirane nk’aya. Yavuze ko u Burusiya bufite ubwizigame bukomeye bwo kuzikoresha, avuga ko zakoreshwa cyane cyane mu gihe kubaho kw’igihugu […]
Sudani y’Epfo: Intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu
Urukiko rwo muri Sudani y’Epfo rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu intama nyuma yo kuyihamya icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 45 y’amavuko witwa Adhieu Chaping agapfa, imuvunnye imbavu. Nk’uko The Mirror yabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, umuyobozi wa Polisi mu gace ka Rumbek East uyu mugore yiciwemo, Major Elijah Mabor yasobanuye ati: “Intama yamuteye yakubise […]
Rulindo: Ntibumva impamvu ubutaka batsindiye mu rukiko bukomeza kugenzurwa na Rutongo Mine
Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Shengamuri mu Murenge wa Masoro ho mu Karere ka Rulindo barasaba kurenganurwa bagahabwa uburenganzira ku butaka bwabo bavuga ko bwabohojwe n’ikigo gicukura amabuye y’agaciro urukiko rwategetse ko gisubiza ubwo butaka abaturage ariko kikaba kikihagenzura. Aba baturage bavuga ko bakeneye uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ubutaka bwabo kuko kuva urukiko […]
Papa Fransisiko azagera ku mupaka w’u Rwanda, dore gahunda y’uruzinduko rwe muri RDC
Kuva ku ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga, Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko, azaba ari mu ruzinduko mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa no muri Kivu y’Amajyaruguru. Ku itariki ya 2 Nyakanga, saa tatu n’igice za mu gitondo, Papa azerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Roma-Fiumicino, aho azuririra indege […]
Sena ya USA yiyemeje gukora iperereza ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23
Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, yatangaje ko igomba gukora iperereza ku ruhare u Rwanda rushinjwa mu mirwano iri kuba hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni nyuma y’aho guverinoma ya RD […]
Byibuze abantu 31 bapfiriye mu mubyigano ku rusengero rwo mu majyepfo ya Nigeria
Abantu byibuze 31 biravugwa ko bapfiriye mu mubyigano wabereye mu gikorwa cy’ubugiraneza cyaberaga mu rusengero rwo mu majyepfo ya Nigeria kuri uyu wa Gatandatu ushize. Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko iyi gahunda yo gutanga imfashanyo yari yateguwe n’urusengero mu rwego rwo gufasha abantu bakeneye ubufasha muri Port Harcourt, umurwa mukuru wa Leta ya […]
RDC yitabaje Sassou N’Guesso ku kibazo cyayo na M23
Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso, yitabajwe mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuberamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni nyuma y’aho tariki ya 25 Gicurasi 2022 Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, atangaje mu buryo bweruye ko u […]
Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abaturage benshi zibatemaguye
Nk’uko igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta bibitangaza, kuri uyu wa Gatandatu ushize abaturage benshi bishwe n’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’ingabo za FARDC yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko abantu “barenga icumi” baguye mu gitero cyo ku wa Gatandatu, mu gihe Croix-Rouge ivuga ko abapfuye ari 24. Umuryango ukurikirana ibijyanye n’umutekano […]
Iburasirazuba: Hagiye kujya hifashishwa telephone mu kuhira umuhinzi atageze mu murima
Mu Ntara y’Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, bavuga ko uzabafasha kongera umusaruro wabo, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima atiriwe ahagera. Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y’abaturage. Nk’uko iyinkuru dukesha RBA ivuga, umuhinzi ufite telefone […]
RDC yatangaje ko abasirikare RDF yemeza ko bashimuswe ari imfungwa z’intambara

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda giherutse gufata ibafite nk’imfungwa z’intambara. Kuri uyu 28 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyekongo hasakaye ifoto y’abantu babiri bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), bazirikiwe amaboko mu mugongo. Hasakaye indi foto igaragaza ibyangombwa birimo ikarita y’igisirikare n’indangamuntu by’umusirikare w’u Rwanda ufite […]
Le Rwanda demande aux autoritĂ©s de la RDC d’obtenir la libĂ©ration de ses soldats enlevĂ©s lors d’une patrouille
Les Forces rwandaises de dĂ©fense ont demandĂ© aux autoritĂ©s de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC) d’obtenir la libĂ©ration de deux soldats rwandais enlevĂ©s la semaine dernière lors d’une patrouille. La demande a Ă©tĂ© dĂ©posĂ©e samedi 28 mai, quelques jours après une montĂ©e des tensions entre l’armĂ©e de la RD Congo (FARDC) et le groupe […]