RDC: Abahoze mu nyeshyamba byibuze 500 bahunze inkambi bari bacumbikiwemo

Inyeshyamba zari zemeye gushyira hasi intwaro ku bushake ntizigeze zikurikiranwa na Guverinoma ya Congo, ahubwo zikomeza kwirwanaho none zavuye mu nkambi ya Mubambiro kubera inzara no kubura ubuvuzi. Amashusho amaze iminsi 3 akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba basohoka mu nkambi ya Mubambiro aho bari bateraninyirijwe bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe. Mu […]

Perezida Kenyatta yasubije William Ruto uherutse kuvuga ko hari umugambi wo kumwica

Perezida Uhuru Kenyatta yasubije Visi Perezida William Ruto ku magambo aherutse kuvuga ko Umukuru w’igihugu ashaka kwica abo bahanganye muri politiki, nawe arimo, mbere y’amatora yo ku ya 9 Kanama. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 31 Nyakanga, Uhuru yavugiye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA), ko adashishikajwe no kwihorera mu minsi ye ya […]

Minisitiri Tembo wo muri Malawi yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi, Nancy Tembo, yagaragaje ko yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth mu kwezi gushize. Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri Tembo ubwo yari yitabiriye ibirori byabereye muri Malawi tariki ya 29 Nyakanga 2022 byo kwizihiza imyaka 28 u Rwanda rumaze […]

Rubavu: Gitifu arashinjwa gukura amenyo umukobwa ukora mu kabari ‘wamwangiye ko baryamana’

Umukobwa ukora mu kabari mu murenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu arashinja Nkurunziza Faustin uwuyobora kumukubita akamukura iryinyo ku mpamvu avuga ko ari iz’uko yamwangiye ko baryamana, ibyo uyu muyobozi avuga ko ari ‘umugambi mubisha’ umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumuharabika. Uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine avuga ko mbere y’uko akubitwa na Gitifu wa Kanzenze […]

Igikomangoma Charles cyakiriye miliyoni y’Ama pound cyahawe n’umuryango wa Bin Laden – Raporo

Ikinyamakuru Sunday Times cyo mu Bwongereza kiravuga ko Igikomangoma Charles cya Wales yemeye kwishyurwa miliyoni 1 z’ama pound ayahawe n’umuryango wa Osama Bin Laden washinze umuwe w’iterabwoba wa Al Qaida. Igikomangoma Charles yemeye amafaranga yatanzwe na barumuna ba Osama Bin Laden basangiye nyina mu 2013, hashize imyaka ibiri umuyobozi wa al-Qaeda yishwe. Ikigega cyita ku […]

UN yatangaje ko yifuza ko MONUSCO yava muri RDC byihuse cyane

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko wifuza ko misiyo y’amahoro yawo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yava muri iki gihugu bidatinze nk’uko abaturage bacyo babyifuza. Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix, wagiriye uruzinduko muri RDC, ubwo yakomozaga ku myigaragambyo y’abamagana MONUSCO iherutse kubera mu […]

Le président Kagame nomme un nouveau ministre du Commerce et crée un nouveau ministère

Le président Paul Kagame a nommé Jean-Chrysostome Ngabitsinze comme nouveau ministre du Commerce et de l’Industrie, en remplacement de Beata Habyarimana. Ngabitsinze travaille depuis deux ans comme ministre d’État au ministère de l’Agriculture et des Ressources animales. Une déclaration publiée le 30 juillet par le Premier ministre, Edouard Ngirente, sur les nouvelles nominations faites par […]

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kuva muri Mali

Ku ya 29 Nyakanga 2022, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yategetse abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika badakenewe cyane ndetse n’imiryango yabo kuva mu gihugu cya Mali kubera ubwiyongere bw’iterabwoba mu turere dukunze kugendwa n’abanyaburengerazuba. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko Ambasade ya Amerika ikomeje kugira ubushobozi buke bwo gutanga ubufasha bwihutirwa ku baturage ba […]

General Makenga yakiriwe n’uwahoze ayobora Rutshuru

Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, General Sultani Makenga, yagaragaye ari kumwe na Jean Mwigamba wahoze ayobora teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Mwigamba yakiriye Gen. Makenga mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga muri […]

Urukiko rwo muri Amerika rwahamije ibyaha by’intambara Gen. Khalifa Haftar wo muri Libya

Ku wa Gatanu ushize, urukiko rw’intara rwa Virginia muri Amerika rwemeje ko Khalifa Haftar ahamwa n’ibyaha byinshi by’intambara byakorewe abasivili bikozwe n’abasirikare n’abacancuro mu gihe cyo kugota Ganfouda. Ubu bwicanyi bwose bwakozwe mu ntambara ya kabiri yo muri Libya. Umuyobozi w’ingabo ziyita iz’igihugu cya Libya, yaburanishijwe nk’Umunyamerika kandi imiryango y’abahohotewe yashingiye ku itegeko ryo muri […]

Guverinoma ya Ukraine igiye gutangira gukura abaturage bayo muri Donetsk

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko guverinoma ye igiye gutegeka ko abantu bimurwa bakavanwa mu karere ka Donetsk mu burasirazuba, ahabera imirwano ikaze n’u Burusiya. Guverineri wa Donetsk, aho Moscou yibanze cyane mu bitero byayo, yavuze ko abaturage batandatu bishwe abandi 15 bagakomereka mu bitero byo ku wa Gatanu. Mu kiganiro kuri televiziyo kuri […]

Igitero cya Ukraine cyatumye u Burusiya busubika ibirori bya ‘Navy Day’ muri Crimea

Leta y’u Burusiya yafashe icyemezo cyo gusubika ibirori byahariwe ingabo zirwanira mu mazi, Navy Day, kubera igitero ingabo za Ukraine zagabye muri iki gitondo. Guverineri w’umujyi wa Sevastopol muri Crimea, Mikhail Eazvozhaev, yatangaje ko icyaketswe ko ari indege itagira umupilote (drone) cyarashe ku kigo cy’ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi mu gitondo cy’uyu munsi, gikomeretsa […]

Kenyatta yashimiye Lourenço aho agejeje yunga u Rwanda na RDC

Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, yashimiye mugenzi we uyobora Angola, João Lourenço kuba yaragerageje kunga u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bitabanye neza. Iri shimwe rikubiye mu butumwa Kenyatta yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete António, wari woherejwe na […]

Perezida Joe Biden wa Amerika yongeye gusangwamo Covid-19

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongeye kwipimisha COVID-19 asanga yaranduye, nyuma y’iminsi mike yemerewe kuva mu kato, nyuma yo kuvurwa hakoreshejwe imiti irwanya virusi nk’uko White House yavuze. Umuganga wa White House, Dr Kevin O’Connor, mu ibaruwa yanditse ku wa Gatandatu, yavuze ko Biden “atigeze agaragaza ibimenyetso, kandi ko akomeje kumererwa […]

Tshisekedi abona abasabye ko MONUSCO yamaganwa ari abanzi b’igihugu

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) avuga ko abasabye ko misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, yamaganwa, ari abanzi b’igihugu. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 29 Nyakanga 2022, cyari cyerekeye ibikorwa byo kwamagana MONUSCO byabereye mu mijyi ya Goma, Butembo no muri teritwari ya Uvira. […]