Mukuralinda abona Rusesabagina yaragize Imana akaburanishwa
Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, abona umugororwa Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba yaragize Imana akaburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyatambutse ku binyamakuru bitandukanye kuri uyu wa 14 Kanama 2022, cyari cyerekeye ku ngingo zindukanye zifitanye isano n’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken. […]
Cibitoke: Abaturage bashinje abayobozi gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda imbere ya guverineri
Abatuye muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi) bashinje abayobozi, ingabo z’igihugu, abashinzwe umutekano ndetse n’abacuruzi gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FLN (National Liberation Front). Izi nyeshyamba bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba cyimeza rya Kibira hafi y’amakomine ya Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Abaturage batanze ibyo […]
RBC lance un appel critique pour les dons de sang de type O
Les autoritĂ©s sanitaires ont tirĂ© la sonnette d’alarme après que les dons de sang de groupe O ont rĂ©cemment diminuĂ©, une situation qui, selon elles, pourrait conduire Ă une “crise” dans les prochains jours. Le Centre biomĂ©dical du Rwanda (RBC) collecte 300 sachets de sang par jour et les hĂ´pitaux utilisent plus de 900 unitĂ©s […]
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Adolphe Muzito yavutse ku itariki 22 Gashyantare 1957. Ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Y Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2008 kugeza mu 2012 nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari kuva mu 2007. Adolphe Muzito wahoze mu ishyaka rya Lumumbist Party (PALU), mbere yo gushinga irye yise Nouvel Elan ubusanzwe ni impuguke mu bukungu […]
Misiri: Inkongi y’umuriro mu kiliziya yahitanye byibuze Abakirisitu 41 abandi barakomereka
Itorero rya Coptic ryo mu Misiri, rishingiye ku mibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima, ryatangaje ko abantu 41 bishwe abandi 55 bagakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye kiliziya yo mu Mujyi wa Giza, hafi ya Cairo. Minisiteri y’ubuzima mu Misiri yari yabanje kuvuga ko abantu “benshi” bapfiriye kuri iki Cyumweru mu kiliziya cy’iri torero giherereye ahitwa Abu […]
Tom Close yasobanuye impamvu amaraso ya O akenewe cyane
Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) rishinzwe gutanga amaraso, Dr Muyombo wamenyakenye nka Tom Close, yasobanura impamvu u Rwanda rukeneye cyane amaraso y’ubwoko bwa O. Kuri uyu wa 13 Kanama 2022, Tom Close yahamagariye abafite ubu bwoko bw’amaraso bafite ubushake bwo kuyatanga, kugana ishami rya RBC. Ubu butumwa bwanatanzwe na RBC bugira buti: […]
Abakunzi ba Trump bigaragambirije ku biro bya FBI bitwaje intwaro
Abakunzi ba Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), bagiye kwigaragambiriza ku biro by’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, FBI, bitwaje intwaro. Ikinyamakuru CNN kuri uyu wa 14 Kanama 2022 cyatangaje ko abakunzi ba Trump babarirwa muri 25 ari bo bagiye kwigaragambiriza kuri ibi biro biherereye mu mujyi wa Phoenix, bamagana isakwa abakozi […]
Burundi: Imyaka ibaye hafi 20 abishe Abanyamulenge mu Gatumba batarahanwa
Umuryango w’Abanyamulenge baba mu gihugu cy’u Burundi, “SHIKAMA”, urasaba uruhare rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga kugira ngo abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba i Burundi bashyikirizwe ubutabera. Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 13 Kanama 2022, na perezida w’Umuryango w’Abanyamulenge Jean Schohier Muhamiriza mu muhango wo […]
Minisitiri Gatabazi: Ushobora kwambara neza utagombye kwambara ubusa
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aributsa Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko bashobora kwambara neza batambaye ubusa. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’impaka zimaze igihe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, zakuruwe n’imyambarire idasanzwe igaragara mu bitaramo birimo kuba muri iyi minsi. Minisitiri Gatabazi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu […]
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene

Abaturage b’imirenge ya Butare na Nkombo mu karere ka Rusizi,bavuga ko nubwo hari byinshi Leta imaze kubakorera, bakigaragara mu bukene bukabije buterwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikiri nkene, ibikorwa remezo bidahagije,no kutagira igifatika bakuraho ifaranga ribazamura,bituma cyane cyane abagore bahora mu mirimo ivunanye ngo babashe kubona ikibatungira abana, bagasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubwigunge bukabije bavuga ko […]
Ikindi gihugu muri Karayibe kirateganya kudakomeza kuyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth II
Ikindi gihugu cyo muri Karayibe kirimo gutekereza kwigobotora Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza nk’umuyobozi wacyo nyuma y’igihugu cya Barbados cyabigezeho mu mwaka ushize. Minisitiri w’Intebe wa St. Vincent and the Grenadines, Dr. Ralph Gonsalves, yasabye ko habaho referendumu y’ingingo imwe ibaza abaturage niba umwamikazi agomba gukomeza kuba umukuru w’igihugu mu nteko ishinga amategeko cyangwa hagashyirwaho […]
Uwari ugiye gukorera abantu batatu ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yatawe muri yombi
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 12 Kanama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu karere ka Nyarugenge. Uyu Mayisha watawe muri yombi, akaba yari asanzwe ari umwarimu mu […]
Sheebah ku kibazo cya Teta: Iyo ukubise umugore, uba ukubise nyoko wakubyaye
Umuhanzi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, avuga ko mugenzi we Weasel Manizo wakubise umugore we w’Umunyarwandakazi, Miss Teta Sandra, asa n’uwakubise umubyeyi wamubyaye. Sheebah yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, RTV, tariki ya 12 Kanama 2022 ubwo yari mu Rwanda yitegura kuririmbira mu gitaramo cya ATHF. Nk’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, Sheebah yasabwe kuvuga […]
Salman Rushidie wanditse igitabo kitishimiwe n’Abayisilamu yakuwe ku cyuma kimuha umwuka nyuma yo kurusimbuka
Umwanditsi Salman Rushdie yakuwe ku cyuma kimwongerera umwuka kandi ubu ashobora kuvuga, nyuma y’umunsi umwe uyu mwanditsi w’ibitabo uzwi cyane atewe icyuma ubwo yiteguraga gutanga ikiganiro i New York. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Rushdie, ufite imyaka 75, yagumye mu bitaro afite ibikomere bikomeye, ariko umwanditsi mugenzi we Aatish Taseer yanditse ku rubuga rwa twitter […]
Abanya-Israel benshi bakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri bus i Yeruzalemu

Abaganga n’abapolisi ba Israel baravuga ko umuntu witwaje imbunda yarashe agakomeretsa abantu umunani mu gitero kuri bus bari barimo hafi y’Umujyi wa Yeruzalemu ya Kera, babiri muri bo bakaba bakomeretse bikomeye. Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ubwo bus yari itwaye Abanya-Israel yari itegereje muri parikingi hafi y’urukuta rw’iburengerazuba, ahantu hera Abayahudi […]
Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken wagiriraga uruzinduko muri Afurika mu minsi ishize, yavuze ko abatuye uyu mugabane barenga 80% batemera ubutegetsi bw’umuntu umwe, mu gihe abarenga 70% batemera ubw’igisirikare. Blinken yabivugiye i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 8 Kanama 2022, agaragaza ko USA ikwiye gutanga umusanzu wayo kugira ngo […]
Ambasaderi w’u Rwanda yibukije Abanyekongo bashaka kumwirukana ko afitanye isano na bo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega, yibukije Abanyekongo bashaka kumwirukana muri iki gihugu ko afitanye isano na bo. Ubutumwa Ambasaderi Karega yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 14 Kanama 2022, bugira buti: “Impirimbanyi zizanyirukana muri RDC, ntizizampanaguramo RDC navukiyemo, nizemo, nabayemo imyaka 27. Ntabwo ndi umwanzi, nkomoka Kalonji, [ndi] […]