Uko umwana wakuriye mu muryango ukennye yashinze uruganda rukora imodoka

Mu mwaka w’1922, umusore muto wari ufite imyaka 15 yatangiye gushaka akazi ko gukanika amagare mu igaraje rito cyane mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani. Nyir’iri garaje ntabwo yahise aha uyu mwana akazi kuko yabonaga akiri muto cyane, ahubwo yamuhaye akazi ko kuhakora isuku ndetse akarera n’umwana. Icyo gihe nta numwe washoboraga kuba yamenya ahazaza […]

Munyarugero yagizwe Umuvugizi wungirije wa M23

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washyizeho Umuvugizi wungirije ku rwego rwa politiki witwa Canisius Munyarugero. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2022 n’umuyobozi w’uyu mutwe ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, asobanura ko byakozwe mu rwego rwo kunoza itumanaho ryabo. Yagize ati: “Umuvandimwe […]

Dushobora kurangiza VIH/SIDA bitarenze mu 2030 – Dr Donald Kaberuka

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya sida, malaria n’igituntu, Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, aremeza ko Sida ishobora kuzaba yaracitse mu 2030, aho nyuma y’imyaka 20 ishize gishinzwe iki kigega cyabashije kugabanya ku rugero rwa 40% impfu zikomoka kuri izo ndwara eshatu ariko urugamba ntirurarangira nk’uko yabitangaje mu kiganiro na Jeune Afrique . Ikigega mpuzamahanga […]

Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha

Tuyiringire asaba abayobozi gukurikirana ikibazo cye akitabwaho

Nyiraneza Francine w’imyaka 48 utuye mu mududugu wa Gatovu, akagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, aratakambira ubuyobozi bw’aka karere ngo bugire icyo bumumarira nyuma y’amezi hafi 10 amaze arwana no kuvuza umuhungu we w’imyaka 17 witwa Tuyiringire James wagonzwe n’ikamyo ikamuca akaguru, akaba asigaye iheruheru. Uyu mubyeyi yasobanuriye BWIZA ko […]

Meya wa Gasabo ku bo muri Bannyahe: Ingurane zirahari, tuzubahiriza icyemezo cy’urukiko

Meya Umwali yasezeranyije abo muri Bannyahe ko icyemezo cy'urukiko kizubahirizwa

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yamenyesheje abatuye mu gace ka Bannyahe banze kwimukira mu nzu umujyi wa Kigali wubatse i Busanza, ko urukiko nirwanzura ko bagomba guhabwa ingurane bazazihabwa kuko zihari. Uyu muyobozi yabivuze tariki ya 9 Nzeri 2022 ubwo yari yasuye aba baturage, nyuma yo kwakira ibibazo n’ibyifuzo byabo, byibandaga ku kuba […]

USA yakomeje ibihano byafatiwe abarimo abayobozi ba Ethiopia

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongereye iteka rye ryo muri Nzeri 2021 “rifatira ibihano abantu bamwe na bamwe ku bijyanye n’ikibazo cy’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia.” Nubwo iki gihano kimaze umwaka, Guverinoma ya Amerika ntabwo yashyize ahagaragara amazina y’abayobozi ba Ethiopia bafatiwe ibihano . Mu ibaruwa yo ku ya 09 […]

U Rwanda rwifurije Ethiopia umwaka ‘mushya muhire w’2015’

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yifurije iki gihugu umwaka mushya muhire w’2015 watangiye kuri uyu wa 11 Nzeri 2022, hashingiwe ku ngengabihe (calendar) isanzwe. Iyi Ambasade yagize iti: “Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Ethiopia irabifuriza umwaka mushya mwiza w’2015. Melkam Addis Amet.” Ethiopia igira ingengabihe yihariye ituma isigara inyuma imyaka 7 ugereranyije n’ingengabihe isanzwe. […]

Uwari ukuriye Operation Turquoise arishimira kuba baratereranye Abanyabisesero hakaba nta nkurikizi

Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye ibikorwa by’igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda bizwi nka “Operation Turquoise” uri mu bashinjwa kutagira icyo bakora mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Kamena 1994, kuri uyu wa Gatanu ushize mu itangazo yageneye AFP yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhagarika kubakurikirana cyajuririwe n’amashyirahamwe yari yatanze ikirego . “Iri tegeko ryo kudakurikiranwa […]

Vital Kamerhe yashyiriweho umurongo ntarengwa ku ruzinduko aragirira i Goma

Perezida w’ishyaka UNC wanabayeho umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, yashyiriweho umurongo ntarengwa ku ruzinduko aragirira mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 12 Nzeri 2022. Uyu munyapolitiki uherutse gusohoka muri gereza yari amazemo imyaka ibiri, aherutse gutangaza ko agiye kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwa RDC, ahereye mu […]

Mali yasabye abanyapolitiki bahungiye muri Cote d’Ivoire kugirango irekure abasirikare bayo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Nzeri, televiziyo y’igihugu yatangaje ko Perezida w’agateganyo wa Mali yifuza ko igisubizo cy’inyungu cyagira uruhare mu kurangiza ikibazo cya diplomasi cyatewe n’abasirikare 46 bo muri Cote d’Ivoire bafungiwe muri Mali, avuga ko Cote d’Ivoire yahaye ubuhungiro abanyapolitiki bashakishwa n’ubutegetsi . Ku ya 10 Nyakanga, abasirikare ba Cote d’Ivoire bafatiwe […]

Amafoto: REG BBC yigaranzuye Patriots umukino ugana ku musozo

Patriots yamaze umwanya munini irusha REG amanota

Mu mukino wa kabiri muri itanu iteganyijwe muri kamarampaka (playoffs), ikipe ya Basketball ya REG BBC yatsinze Patriots BBC manota 79 kuri 70, mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Nzeri 2022. Uyu mukino wabereye muri B.K Arena, waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, aho hasigaye iminota 2 ngo umukino urangire, Patriots yari imbere n’amanota 63 […]

Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zataye ibirindiro by’ingenzi zari zifite mu mujyi wa Izyum

U Burusiya bwataye ibirindiro by’ibanze mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, mu buryo butunguranye mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kwegera imbere zisubiza ibice byari byarigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya . Ifatwa rya Izyum mu ntara ya Kharkiv kuri uyu wa Gatandatu ushize biravugwa ko ari ko gutsindwa gukomeye kwa mbere kw’ingabo z’u Burusiya kuva zahatirwa kuva […]

Apôtre Mutabazi yatunguranye mu nama yambaye rugabire ya Frw 2000 n’isengeri

Yemeza ko imyambarire y'umuntu idasobanura ibimurimo

ApĂ´tre Mutabazi Kabarira Maurice yatunguranye mu nama ye n’abafana ndetse n’inshuti ze, ayitabira yambaye rugabire avuga ko yaguze amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2000 ndetse n’isengeri. Mutabazi utanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe, amaze iminsi asabye abafana n’inshuti ko bahurira mu nama yise ‘Fearless Season 1’ (icyiciro cya mbere cyo gushira ubwoba) muri hoteli La Palisse Nyamata mu […]