Lionel Messi yafashe umwanzuro ukomeye

Umunya-Argentine Lionel Messi, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ari cyo cya nyuma azaba akinnye. Hari mu kiganiro uyu rutahizamu wa PSG yagiranye n’umunyamakuru Sebastián Vignolo w’iwabo muri Argentine. Yagize ati: “Iki kizaba Igikombe cy’Isi cyanjye cya nyuma. Ndakubwiza ukuri. Icyemezo cyamaze gufatwa.” Messi na Argentine kuri ubu bari mu makipe y’ibihugu […]

Bamwe mu bakorera hafi ya Tshisekedi bari mu nzira yo gufatirwa ibihano na USA

Urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) rushinzwe umutungo ruri mu nzira yo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakorera mu biro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ndetse n’abo muri guverinoma y’iki gihugu. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye ku mugabane wa Afurika kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 cyatangaje ko […]

Akarere ka Karongi katangaje icyo kagiye gukora nyuma yo gukeburwa na Perezida Kagame ku batuye Mudugudu wa Rugabano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze amezi atandatu abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano bazaba bahawe amasambu yo guhingamo ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho yabo zizaba zararangiye kubageraho. Ni nyuma y’uko ubwo Perezida Kagame yasuraga uruganda rw’icyayi rwa Rugabano muri Kanama 2022 yavuze ko imibereho y’abatujwe muri uyu mudugudu atifuza ko hari […]

Umugore yahishuye impamvu amaze imyaka 14 aryamana n’umuhungu we buri gihe ku wa Gatatu

Umugore wo muri Sudani y’Epfo witwa Ajak, yatangaje ko amaze imyaka 14 aryamana n’umuhungu we, Abel, buri gihe ku munsi wa Gatatu w’icyumweru mu rwego two kumufasha ngo ubukire bwe butayoyoka. Ikinyamakuru Newslex Point kivuga ko Ajak yavuze ko aramutse ataryamanye n’umuhungu we nanone yahita apfa. Kivuga ko aba bombi baba mu Buholandi ndetse ko […]

Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasubiye inyuma ho umwanya umwe ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwerekana uko amakipe y’ibihugu bigize Isi ahagaze. Urutonde ngarukakwezi FIFA yasohoye ni urw’uku kwezi k’Ukwakira 2022. Amavubi y’u Rwanda kuri ubu ari ku mwanya wa 137 ku Isi n’uwa 40 muri Afurika; akaba yasubiye inyuma ho umwanya umwe ugereranyije […]

Thailand: Uwahoze ari umupolisi yishe byibuze abantu 31 mu gitero ku ishuri ry’incuke

Byibuze abantu 31 baguye mu gitero cy’uwahoze ari umupolisi witwaje imbunda n’icyuma mu kigo cy’ishuri ry’incuke mu gihugu cya Thailand . Guhiga uwakoze ibi byahise bitangira nyuma y’igitero cyagabwe mu ntara ya Nong Bua Lamphu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Polisi iravuga ko abana ndetse n’abantu bakuru bari mu bahitanywe n’iki gitero nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Nyamagabe: Appel pour un accompagnement plus digne des personnes âgées

A Nyamagabe, MOS Assoumpta Ingabire avec Eunice Mukarubayiza, 86 ans

A l’occasion de la commĂ©moration de la journĂ©e internationale des personnes âgĂ©es, ce 4 octobre 2022, dans le district de Nyamagabe, la SecrĂ©taire d’Etat en charge des affaires sociales au Ministère de l’Admnistation Locale (MINALOC), Assoumpta Ingabire, a lancĂ© un appel pour un traĂ®tement plus digne des personnes âgĂ©es. Ce qui leur permetra de vieillir […]

Kenya: Umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 67

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwategetse umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye agace ka Sirisia, John Waluke kwishyura ihazabu y’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu (Ksh) miliyoni 727 cyangwa agahitamo igifungo cy’imyaka 67. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 6 Ukwakira rutesheje agaciro ubujurire bwe kuri iki gihano yari yarakatiwe tariki ya 20 Kamena […]

Ukraine iravuga ko yabohoje ibice bimwe byo mu ntara iherutse komekwa ku Burusiya

Ukraine iravuga ko ingabo zayo zafashe imidugudu myinshi muri Kherson, imwe mu ntara enye zigaruriwe n’u Burusiya zometswe ku gihugu . Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko imidugudu ya Novovoskresenske, Novohryhorivka na Petropavlivka iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Kherson “yabohowe”. Bije nyuma y’uko ku wa Gatatu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashyize umukono ku byemezo […]

RIB yataye muri yombi umwe mu bakozi bayo bakomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukozi warwo wo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali rumukurikiranyeho gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke. Uyu kandi anakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uwo RIB ifunze ni uwitwa Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara (Provincial Chief Intelligence) ukorera mu mujyi wa Kigali. Provincial Chief Intelligence […]

U Burundi bwohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa RDC

Leta y’u Burundi yohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Mbere y’uko zoherezwa nk’uko urubuga SOS Medias rubivuga, Umunyamabanga uhoraho mu kanama k’igihugu gashinzwe umutekano, Colonel Nzisabira Pierre Claver yari yaraye asobanuriye abitabiriye inama y’umutekano ko zirajya […]

Kwambutsa umurambo hanze y’igihugu, itangwa ry’ingingo z’umubiri – Ibyangombwa bitangwa na RIB n’uko wabibona

Mu nshingano n’ububasha by’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) harimo n’itangwa ry’ibyangombwa bitandukanye. Ibyo bikenerwa cyane n’abaturarwanda n’abarugenda, mu rwego rw’akazi no gusaba serivisi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga . Kugira ngo ubone ibi byangombwa, hari amakuru n’ibyemezo usabwa gutanga bitewe n’icyangombwa ushaka kugira ngo ubihabwe. Dore ibyo byangombwa n’uburyo bibonekamo: 1. Icyemezo cyerekana ko nta […]

William Ruto yakoreye uruzinduko rw’akazi rwa mbere mu mahanga nka Perezida wa Kenya

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakoreye uruzinduko rw’akazi rwa mbere mu mahanga nyuma yo kurahirira kuyobora kiriya gihugu. Ni uruzinduko Perezida Ruto yagiriye mu gihugu cya Ethiopia gisanzwe gituranye na Kenya. Perezidansi ya Kenya ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Ruto ari bugirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr […]

Huye: Urukiko rwemeye ubusabe bwa Bunyenyezi bwo kumwereka abamushinja akabahata ibibazo

Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho ugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabwiye urukiko ko akeneye kubona abamushinja imbonankubone akabahata ibibazo, avuga ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja . Nyuma yo kumva ubusabe bwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo gitegeka ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuzana mu rukiko abatangabuhamya bamushinja kugira […]

RDC: Abahamijwe kwica impuguke 2 za Loni batangiye kuburana mu bujurire

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwafunguye, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 3 Ukwakira 2022, muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, urubanza rw’ubujurire rw’abahamijwe kwica impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye, UmunyaSuwede Zaida Catalán n’Umunyamerika Michael Sharp, bishwe ku ya 12 Werurwe 2017, mu Ntara ya Kasai yo Hagati . 51 […]

Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri

Perezida w’ishyaka UNC rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, arifuza ko igihugu cye cyagirana ibiganiro birimo ukuri n’abaturanyi babiri: u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23. Ni igitekerezo kigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto Muhima, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022. Moto asobanura […]

Rubavu: Banze gushyingura umugore wishwe n’umugabo we, barashaka Frw 200,000 y’inkwano

Umuryango wa Nyirarukundo w’i Rubavu uheruka kwicwa atemwe n’uwo babanaga nk’umugabo witwa Ntakirutimana Niyonkuru, wanze kumushyingura aho urimo kwaka amafaranga angana n’ibihumbi 200 y’inkwano kugira ngo ashyingurwe; kuko umugabo we atakoye. Kuri uyu wa gatatu ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu rugo nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gisenyi, ariko abo mu muryango […]

Putin yashyizeho abayobozi b’agateganyo b’ibice bine aherutse kwambura Ukraine

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyizeho abayobozi b’agateganyo b’ibice bine aherutse komeka ku gihugu cye abyambuye Ukraine. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byabisobanuye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022, babiri muri aba bayobozi ni abari basanzwe bayobora bimwe muri ibi bice, abandi ni bashya. Uwa Donetsk ni Denis Pushilin wari umaze imyaka 4 ayobora iki […]

Amafoto:Perezida Kagame yatembereje mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri ba Amerika

20221006_061234.jpg

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe Jim Inhofe, abatembereza urwuri rwe ruri ahitwa Kibugabuga mu Karere ka Bugusera. Perezidansi mu butumwa buherekejwe n’amafoto yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko iri tsinda ryari riyobowe na Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman ryanagiranye ibiganiro na Perezida […]