Perezida Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 26 Ukwakira, yakiriye mugenzi we Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda. Ibiro by’umukuru w’igihugu kuri Twitter byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro “ku birebana n’uko Politiki yifashe muri Centrafrique ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, […]
Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi yagizwe umuhuza mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Chad n’uruhande ruyirwanya. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika yo hagati, CEEAC, yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022. Perezida wa RDC ahawe iyi nshingano mu gihe ubutegetsi bwa Chad bwemeye […]
Umuvunyi yagaragaje uko abaturage bakeneshwa n’abahesha b’inkiko
Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko hari imanza zifite agaciro gato zirangizwa n’abahesha b’Inkiko b’Umwuga kandi agaciro kazo kari munsi y’igihembo cyabo bigatuma imitungo y’umuturage itezwa cyamunara ngo hashakwe icyo gihembo bityo bigasiga uwo muturage mu bukene. Ibi byagarutsweho ubwo Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021/2022 […]
Afurika y’Epfo yanze gufatira ubwato bw’inshuti ya Putin yafatiwe ibihano na USA

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko nta gahunda ifite yo gufatira ubwato bunini bw’umuherwe usanzwe ari inshuti ya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, Alexi Morshadov, wafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU). Ubu bwato bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 521 bwahagurutse mu mujyi wa Hong Kong mu […]
Gatsibo: Yafatiwe mu kiyaga atwaye magendu y’amabuye y’agaciro
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira, ryafashe uwitwa Nizigiyimana Francois, ufite imyaka 24 y’amavuko, wari utwaye magendu y’ibiro 18 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram, anyuze mu Kiyaga cya Muhazi. Nizigiyimana usanzwe ari umucuruzi w’amabuye y’agaciro yafashwe aturutse mu murenge wa Gasange yerekeza mu […]
Ukraine: Minisitiri w’ingabo aravuga ko igihugu cye cyabaye ikibuga cyo kugeragerezamo intwaro
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yavuze ko amakimbirane abera muri Ukraine yahaye abakora intwaro mu burengerazuba amahirwe yo kureba ibicuruzwa byitwara neza mu ntambara ya nyayo yo kurwanya u Burusiya . Aleksey Reznikov yabisobanuye agira ati: “Dufite ikibuga cyo kugeragerezamo imirwano muri Ukraine muri iyi ntambara.” “Dufite mortiers 155mm umunani zitandukanye mu kibuga… bityo ni nk’irushanwa […]
Nyaruguru: Abaturage batanze ibitekerezo ku igenamigambi ry’akarere

Abaturage bo mu kagari ka Muhambara, mu murenge wa Cyahinda, mu karere ka Nyaruguru, bagejeje ku nama njyanama y’akarere imishinga y’ingenzi bifuza ko yazashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24, ikihutisha iteranbere ryabo. Muri iyo mishinga harimo umuyoboro w’amazi meza, ikigo cyigisha imyuga, umuhanda wa kaburimbo, inzu ababyeyi babyariramo, ubworozi bw’inka za kijyambere, n’ibindi. […]
Inkuru nziza kuri Cristiano Ronaldo
Umutoza Erik ten Hag w’ikipe ya Manchester United, yatangaje ko yamaze kugarura Cristiano Ronaldo ndetse akaba ari no mu kipe yitegura FC Sheriff kuri uyu wa Kane. Manchester United izaba yakiriye iyi kipe yo muri Moldova, mu mukino wa UEFA Europa league wa gatanu wo mu tsinda. Ni umukino Cristiano Ronaldo azagaragaramo, nyuma y’uko umutoza […]
RIB yashyikirije ubushinjacyaha dosiye y’abaregwa muri IPRC-Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) rwshyikirije ubushinjacyaha dosiye iregwamo abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitatu mu ishuri rya IPRC Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko ibi byaha ari ukunyereza umutungo, inyandiko mpimbano n’ubujura. Ku Cyumweru gishize nibwo IPRC-KIGALI yafunzwe ibyumweru bibiri ngo hakorwe iperereza. Nyuma umuyobozi wayo yatawe muri yombi ndetse nyuma […]
Amerika iravuga ko yiteguye gukoresha intwaro zayo harimo n’iza kirimbuzi mu kurinda inshuti zayo

Igisirikare cy’Amerika kizakoresha intwaro zacyo zose, harimo n’intwaro za kirimbuzi, mu kurinda Koreya y’Epfo n’u Buyapani ibitero, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wongeye kwikoma Koreya ya Ruguru kubera igerageza ikomeje gukora ry’intwaro avuga ko“riteje akaga” kandi “rihungabanya umutekano”, mu gihe ashimangira ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo muri Aziya . Kuri uyu wa Kabiri ushize, […]
Umugore w’Igikomangoma Harry, Meghan Markle, yahishuye ko ari Umunyanijeriyakazi 43%

Meghan Markle, umugore w’Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza, yahishuye ko ari “Umunyanijeriyakazi ibice 43% ” mu gice giheruka cya podcast ye, Archetypes, aho yaganiraga ku myumvire “y’umwiraburakazi warakaye “. Meghan Markle yasangije ibyavuye mu bizamini yakorsheje ku nkomoko ye mu gice giheruka cya podcast ye, aho yabwiye umunyarwenyakazi wo muri Nigeria ufite ubwenegihugu bwa Amerika, […]
Col Mavinga wahanganye na M23 i Ntamugenga yatawe muri yombi
Uwari utahiwe ni Colonel Serge Mavinga wari uyoboye batayo yiswe ’Jungle’ iheruka kwirukanwa n’umutwe wa M23 mu gace ka Ntamugenga muri Rutshuru yatawe muri yombi. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC byatangaje ko Colonel Mavinga yafashwe ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba afungiwe i Goma ndetse akomeje guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Uyu musirikare mukuru n’ingabo […]
DRC responds Rwanda on provocation allegations

DR Congo has responded Kigali’s allegations that FARDC has been engaged in provocation activities while fighting M23 rebels. FARDC questioned how Rwanda is concerned with the ongoing war between FARDC and M23. Again DR Congo accused Rwanda of supporting the rebels. The latter denies these accusations. Read the statement in French
Le prĂ©sident Kagame a reçu l’ancienne première dame mozambicaine Graça Machel

Le prĂ©sident rwandais Paul Kagame a reçu lundi Graça Machel, la fondatrice de Graca Machel Trust, et la Fondation pour le dĂ©veloppement communautaire, qui Ă©tait au Rwanda pour la confĂ©rence de l’African Philanthropy Forum (APF) sur le thème “Les philanthropes africains comblent l’Ă©cart entre les sexes” . Kagame et la Première Dame Jeannette Kagame ont […]
Abavandimwe batatu baguye mu mpanuka yabereye ku Kinamba barashyingurwa uyu munsi

Abana batatu bavukana baherutse gupfira mu mpanuka yabereye ku Kinamba mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali tariki ya 23 Ukwakira 2022 barashyingurwa uyu munsi. Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi y’umugoroba w’uwo munsi, ubwo ikamyo yo mu bwoko kwa HOWO yari yabuze feri yahanukaga munsi y’ikiraro. Ikamyo yishe batandatu barimo […]
M23 yateguje ko MONUSCO igiye kwiyunga na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu kuyigabaho ibitero
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguje ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigiye kwiyunga n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC n’imitwe irimo FDLR mu kuwugabaho ibitero. Iyi nteguza igaragara mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, aho agira […]
Afurika y’Epfo: Hatangiye ibiganiro bigamije kurangiza intambara imaze imyaka 2 muri Ethiopia
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko ibiganiro bya mbere by’amahoro bigamije guhagarika intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta ya Ethiopia n’Ingabo zo mu Ntara ya Tigray (TPLF) mu majyaruguru y’iki gihugu byatangiriye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri bikaba bizarangira ku Cyumweru . Ikibazo ni amahirwe yo guhagarika amakimbirane yahitanye abantu ibihumbi, […]
Ambasaderi Karega yongeye kuvugisha Abanyekongo ubwo yitabiraga inama yari iyobowe na Tshisekedi
Mu nama ngishanama yagiranye na ba ambasaderi b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), Perezida Felix Tshisekedi yakiriye na Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, kuri ubu utabanye neza n’Abanyekongo bamwe bibaza ahubwo impamvu akiri ku butaka bw’igihugu cyabo . Uyu mudipolomate mu minsi yashize yakomeje kuba intandaro y’impaka zikaze nyuma […]
U Rwanda rwavuze ku byo kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahagaritse viza ku Banyarwanda

Ambasade y’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko amakuru yasakaye ko icyo gihugu cyakuyeho viza ku Banyarwanda “Ari ibinyoma kandi ayobya.” Iyi ambasade yavuze ko ” Abanyarwanda bazakomeza guhabwa viza zose za UAE harimo n’izo gusura.”
Ukraine yabujije abaturage bayo bahunze gutahuka
Leta ya Ukraine yavuze ko i?mpunzi z’Abanya-Ukraine zidakwiye gutahuka mbere y’igihe cy’ubushyuhe buringaniye cy’urugaryi (spring/printemps), kugira ngo zifashe kugabanya igitutu kiri ku rwego rw’amashanyarazi nyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’Uburusiya. M?uri Ukraine, igihe cy’urugaryi cyo mu mwaka wa 2023 kizatangira mu kwezi kwa gatatu kirangire mu kwezi kwa gatanu. M?inisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk yagize ati: “Imiyoboro […]