M23 yerekanye Lieutenant Colonel Assani iherutse gufata

Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Lieutenant Colonel Assani Kimonkola Adrien wari komanda wungirije wa batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213, Burigade ya 21 mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Lt Col. Assani yerekanwe hamwe n’abandi basirikare 7 b’ingabo za RDC ndetse n’umupolisi, barimo abafashwe ndetse n’abiyunze na M23. Ni igikorwa […]
Moscou irimo gukora uburyo bwo kurimbura bukomeye kurushaho bushingiye ku mahame mashya – Medvedev
Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya akaba anungirije umuyobozi w’akanama k’umutekano k’igihugu, Dmitry Medvedev, yavuze ko Moscou irimo gukora “uburyo bwo kurimbura bukomeye kurushaho” bushingiye ku “mahame mashya”, akangisha kuzabikoresha ku burengerazuba ni biba ngombwa . Medvedev yagize ati “Umwanzi wacu ntabwo yashinze imizi gusa muri Guverinoma ya Kiev. Ari no mu Burayi, […]
Umucuruzi w’intwaro warekuwe na USA ngo na yo ihabwe umuturage wa yo yakoreye no muri Uganda
Umucuruzi w’intwaro uzwi cyane w’Umurusiya wari ufungiwe muri Amerika waguranwe ku wa kane ushize n’umukinnyi w’umukino wa basketball y’abagore wo muri Amerika nawe wari ufungiwe mu Burusiya, Brittney Griner, ngo yafunguye ibikomere bishaje ku Isi, harimo n’ibya Abagande . Viktor Bout, bahimbye “Umucuruzi w’urupfu” yarekuwe nyuma yo kumara imyaka 12 y’igifungo mu myaka 25 yari […]
Uganda: Polisi irimo guhiga abateye station ya polisi bakica n’abaturage babiri
Polisi ya Uganda ahitwa Kyabadaza mu Karere ka Butambala yatangije umuhigo wo guhiga agatsiko k’abantu bikekwa ko ari abajura b’amatungo barashe bakica abaturage batatu mu ijoro yo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu ushize . Igipolisi kivuga ko abagabye igitero bitwaje intwaro bateye Igiturge cya Kasule Ayanguwa, aho abantu babiri bikekwa ko ari bagenzi […]
Somalia: Igitero cya Al Shabaab ku modoka y’abasivili cyahitanye 2 abandi barakomereka
Igipolisi cya Somalia kiravuga ko kuri iki Cyumweru mu gitondo, umuhungu na se bishwe ubwo abakekwaho kuba abarwanyi ba al-Shabaab bagabaga igitero ku modoka hagati ya Jabibar na Bamboo mu majyaruguru ya Mandera y’Amajyaruguru . Aba bombi bari batwaye imodoka ya Landcruiser ubwo igitero cyaberaga ku muhanda wa Rhamo-Elwak, nk’uko polisi yavuze, yongeraho ko abandi […]
Niger: Umudage ukora mu by’ubutabazi wari umaze imyaka isaga 4 ashimuswe yarekuwe
Umukozi mu by’ubutabazi w’Umudage w’imyaka 63, Joerg Lange, yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ine ashimutiwe mu burengerazuba bwa Niger hafi y’umupaka wa Mali, nk’uko umuryango yakoreraga, witwa Help, wabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize . Abantu bitwaje intwaro bari ku mapikipiki bashimuse Lange muri Mata 2018 bamusanze hafi y’umujyi wa Inates wo muri Niger uri ku […]
Rusizi: Uwari wibye moto yatawe muri yombi agiye kuyigurisha
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS RF 342 A yari yibwe hafatwa n’uwari uyibye ubwo yayisunikaga agerageza kuyicikisha . Uwafashwe ni uwitwa Izabayo Jean D’Amour ufite imyaka 23 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Ruguti, […]
Abanyamakuru mpuzamahanga bagiye i Kishishe kwirebera ukuri k’ubwicanyi bwegetswe kuri M23
Itsinda ry’abanyamakuru mpuzamahanga bakorera ibinyamakuru n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Al Jazeera, kuri uyu wa Gatandatu basesekaye i Kishishe, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bagiye kwishakira ukuri ku bijyanye na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na BCNUDH ku bufatanye na MONUSCO yashinje umutwe wa M23 kwica abaturage 131 bo muri aka gace . […]
Koffi Olomide yashimiye Perezida Kagame, amusaba gusaba M23 kurambika intwaro
Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba na Ambasaderi w’iki gihugu mu bijyanye n’umuco, Koffi Olomide, yashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, amusaba gusaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Uyu muhanzi wamamaye ku mugabane wa Afurika mu njyana ya Rumba, yatangiye iri shimwe n’icyifuzo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV5 […]
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bashimuse impinja bazikuye mu bitaro
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko yatunguwe kandi yababajwe n’ishimutwa ry’impinja eshanu zashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bakekwaho kuba mu mutwe w’ingabo ziharanira kwiyomora kuri Nigeria zikomeje kwibasira burasirazuba bw’amajyepfo y’igihugu . Ku wa Kane, abantu bitwaje imbunda bateye Ibitaro bya Stanley, biherereye ahitwa Nkpologwu mu gace ka Aguata gaherereye muri Anambra, leta ya guverineri […]
U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yatangaje ko hari ubukangurambaga bukomeje ku mugabane wa Afurika bwimika urwango ku gihugu cyabo, kandi ngo bugirwamo uruhare runini na Leta y’u Burusiya. Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiagniro yagiriye kuri France 24, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri CĂ´te d’Ivoire tariki ya 9 n’iya 10 Ukuboza 2022. Minisitiri Colonna yagize […]
Maj. Ngoma wa M23 yatangaje ko adafite ubwoba bwo kuba yajyanwa mu rukiko
Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Major Willy Ngoma, yatangaje ko adatewe ubwoba no kuba yajyanwa mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi. Uyu muvugizi ku rwego rw’igisirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Primo Media Rwanda, nyuma y’aho afatiwe ibihano na komisiyo y’umuryango w’ubumwe […]
Ntabwo yacitse intege no mu gihe yari yacukuriwe imva: Mushiki wa Cristiano Ronaldo

Mushiki w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, witwa Katia Aveiro yashimye byinshi musaza we yakoze no kuba atarigeze arambirwa mu bihe byari bimukomereye, abantu bamurwanya. Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo mu ikipe ya Portugal basezerewe n’iya Maroc mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryari rigeze muri ÂĽ cy’irangiza, nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa kuri […]