Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barasaba gufashwa kubona ifumbire

Abayobozi batandukanye bifatanya n'abahinzi b'icyayi mu munsi mpuzamahanga w'umuhinzi w'icyayi

Nubwo abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko muri iki gihe bahanganye n’ibibazo birimo igiciro kidahagaze neza ku isoko mpuzamahanga,ibura ry’abasoromyi rituma icyayi cyinshi gisigara mu mirima, ihanika ry’igiciro cy’ifumbire n’ibindi, ngo bakomeje kongera imbaraga muri ubu buhinzi, bagasaba ubuyobozi gukomeza kubashakira umuti w’ibi bibazo bibakoma mu nkokora. Abaganiriye na Bwiza.com kuri uyu wa […]

Fuso yacitse feri igonga abantu n’inzu z’ubucuruzi mu Zindiro

Impanuka ikomeye ahagana saa moya z’umugoroba yabereye ahazwi nka Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Mujyi wa Kigali, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri igonga abantu n’inzu z’ubucuruzi. Ntiharamenyekana umubare w’abitabye Imana n’abakomeretse. BWIZA yabonye inzego z’umutekano zirimo polisi zageze ahabereye iyi mpanuka. Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi yahitanye babiri Kicukiro Centre. […]

Papa Francisco yatangaje ko amaze imyaka 9 yanditse ibaruwa y’ubwegure

Papa Francisco, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022 yahishuye ko amaze imyaka 9 atanze ibaruwa y’ubwegure bwe mugihe yagira ibibazo by’ubuzima. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cya ABC cyo muri Espagne, yavuze ko iyo baruwa yayitanze mu mwaka wa 2013 ubwo yari amaze gutorerwa uyu mwanya. Avuga ko yahaye iyo […]

Amateka ya John Hartfield watwitswe azira gukunda umuzungukazi

John Hartfield yari umwirabura wari utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yishwe urw’agashinyaguro nta rubanza rubayeho mu gace ka Ellisville kari muri Leta ya Missouri mu mwaka w’1919 azira kuba yarakundanaga n’umuzungukazi. Igikorwa cyo kumwica cyanyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, bivugwa ko abantu babarirwa mu bihumbi 10 bari bateraniye aho yagombaga kwicirwa ngo bihere ijisho. Yaramanitswe, […]

Umutoza wa Espoir FC yirukanwe nyuma yo gutangaza ko abayiguriye abakinnyi bahemutse

Bisengimana Justin wari umutoza mukuru wa Espoir FC yirukanwe nyuma yo gutangaza ko abaguriye iyi kipe abakinnyi ari abahemu. Uyu mutoza yatangaje aya magambo tariki ya 17 Ukuboza 2022 ubwo Espoir FC yari imaze gutsindwa na Etincelles ibitego bibiri ku busa. Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe ifite abakinnyi badashoboye, bari ku rwego rwo […]

Karim Benzema yasezeye mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa

Rutahizamu Karim Benzema yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, nyuma y’igihe gito yemerewe kongera kuyigarukamo. Benzema yatangaje isezera rye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ye yambaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Yagize ati: “Nashyizemo ingufu nkora n’amakosa kugira ngo mbe aho ndi uyu munsi […]

Rutsiro: Umuganga arashinjwa gukorakora igitsina cy’umurwayi

Umuganga w’ibitaro bya Murunda biherere mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’aho umukobwa arugejejeho ikirego, amushinja kumukorakora igitsina. Ni icyaha umukobwa avuga ko yakorewe mu gihe yanyuzaga uyu mukobwa mu cyuma n’uyu muganga, amusuma uburwayi bw’imbere mu mubiri. Dr Nkurunziza Jean Pierre yemereye Primo Media Rwanda dukesha iyi […]

Rubavu: Akurikiranyweho gukubita umuntu inkoni mu nda agapfa

Umugabo wo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho gukubita inkoni mu nda akanamutera ibuye mu mutwe bikamuviramo gupfa, yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Ni dosiye yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu mu cyumweru gishize tariki 15 Ukuboza 2022. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wo mu Muduguru wa Gasumba mu Kagari ka Mulindi […]

Museveni yatangaje ko nta bihano ateganyiriza umuhungu we ‘wivanga’ muri politiki

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Yoweri Museveni, yatangaje ko nta ngamba cyangwa ibihano ateganyiriza umuhungu we usanzwe ari umujyanama we mu by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, ushinjwa kwivanga muri politiki. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Daily Monitor ubwo yari i Washington DC nyuma y’aho Gen. Kainerugaba atangaje ko adashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi, NRM. […]

UK- Rwanda migrants deal legal- Court decides

The United Kingdom’s plan to send asylum seekers to Rwanda is lawful, the European country’s High Court has ruled. In a verdict delivered on Monday, Lord Justice Lewis said the policy, introduced under former Prime Minister Boris Johnson, was “consistent with the refugee convention”. However, he said the home secretary should look at people’s “particular […]

UN yahatiye RDC kwakira Abahutu b’abajenosideri: Minisitiri Bazaiba

Minisitiri w’ibidukikije muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Eve Bazaiba, yatangaje ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kahatiye igihugu cyabo kwakira Abahutu b’abajenosideri mu mwaka w’1994. Bazaiba yabitangarije mu nama mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije yabereye i Montreal muri Canada tariki ya 16 Ukuboza 2022, asobanura imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. U […]

Kera kabaye APR FC yababariye umukinnyi wayo yari yarahannye kugeza muri 2023

Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira Nsanzimfura Keddy usanzwe ari umukinnyi wayo, yongera kumugarura mu kipe yayo ya mbere. Keddy wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, yari amaze amezi atandatu yaramanuwe mu kipe y’Intare FC (Irerero rya APR FC) kubera imyitwarire mibi yamuvugwagaho yanatumye urwego rwe rw’imikinire rusubira hasi. Ni imyitwarire ishingiye ku […]

Perezida Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora ANC

Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere ryongeye gutora Perezida Cyril Ramaphosa nk’umuyobozi waryo mu myaka itanu iri imbere, nk’uko iryo shyaka ryatangaje . Ramaphosa yagize amajwi 2,476 kuri 1.897 y’uwahoze ari minisitiri w’ubuzima Zweli Mkhize, nk’uko ibisubizo byatangajwe n’umuyobozi wa komisiyo y’amatora y’ishyaka, Kgalema Motlanthe. Kongera gutorwa kwa Ramaphosa […]

Musenyeri Karemera aremeza ko nta gihugu cyakomera kidakomeje uburezi

Musenyeri Karemera n'abo bafatanya uburezi basabye abarimu imbaraga mu gushimangira ireme ry'uburezi

Umushumba wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Karemera Francis avuga ko ibihugu byabaye ibihangange ku isi ari ibyateje imbere uburezi ku rwego rwo hejuru, n’abanyabwenge bakoze ibyahinduye imibereho y’abayituye baciye imbere y’abarimu bashoboye, agahera aha asaba abarezi b’amashuri y’iyi Diyoseze imbaraga mu burezi bufite ireme, bwo hazaza heza h’igihugu. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo […]

London: Urukiko rwemeje ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yemewe n’amategeko

Abasabaga ihagarikwa rya gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda batsinzwe nyuma y’uko abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeje ko iyi politiki yemewe n’amategeko . Urugamba rukaze rwo kurwanya iyi gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko rwatangiye kuva aho uwari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, […]

Nyamasheke: Abatuye umudugudu w’icyitegererezo bahorana ubwoba bw’ibiza

Imvura yo ku wa 10 Kanama yasize zimwe izisambuye kubera kuba ibisenge bitaziritse

Iyo urebeye inyuma umudugudu w’icyitegererezo wa Bushekeri uri mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke ubona ari mwiza cyane, utagira uko usa, mbese wakwirirwa uwureba. Ariko iyo uwugezemo imbere imvura yaguye usanganirwa n’ukundi kuri, kurimo amarira ya bamwe mu bawutuye bahora bikanga Ibiza nk’ibyo bavuyemo bawuhazanwa. Uyu mudugudu urimo zimwe mu nzu zisa n’izinugitse […]

Bamporiki uri mu bujurire yagize icyo abwira urukiko

Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine, akajurira, yaburanye ubujurire, yongera kwemera ko ibyo yakoze atashyizemo ubushishozi, ariko akaba abisabira imbabazi aciye bugufi. Bamporiki witabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere. Yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022, […]

Umugabo w’ i Musanze wicishije umuvandimwe we amabuye yavuze icyabimuteye

Umugabo witwa Kagiraneza Jean Baptiste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, wari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we amuziza kuba ari iwe iwabo bahaye imirima myinshi, yabihamijwe akatirwa gufungwa imyaka 25. Kagiraneza yahamijwe iki cyaha cyo kwica umuvandimwe we cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 04 Nzeri 2022. Ubushinjacyaha burega uyu mugabo, buvuga ko […]

Trump arashinjwa guhisha umwenda yari yarahawe n’ikigo gifitanye isano na Koreya ya Ruguru

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa guhisha amakuru y’ingenzi ajyanye n’ubukungu bwe nyuma yo kugaragara ko yari afite umwenda wa miliyoni hafi 20 z’Amadolari atamenyesheje igihe yiyamamarizaga bwa mbere kuba perezida muri 2016 ! Umwenda uhishe wa Trump Ubu nibwo hamenyekana ko uyu munyemari w’imyaka 76 wahoze ari perezida […]

Huye: Umukozi wo mu rugo arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’aho yakoraga

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko w’aho yakoraga akazi ko mu rugo . Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha cyabaye mu gihe cya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, […]

Umuraperi Drake yariwe miliyari frw nubwo ikipe ya Argentine yari yategeye yatwaye igikombe

goal_-_multiple_images_-_2_split_-_facebook__3_.jpg

Umuraperi Drake yariwe amafaranga menshi nyuma yo gutegera ko ikipe ya Argentine iza gutsinda u Bufaransa mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nubwo iyi kipe yaje gutwara igikombe . Kuri iki Cyumweru, uyu muraperi w’Umunyakanada ukoreramuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yateze miliyoni imwe y’amadorali (asaga miliyari y’Amanyarwanda)kuri Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe […]

Des responsables burundais au Rwanda pour la campagne de rapatriement des réfugiés

Une dĂ©lĂ©gation du Burundi est arrivĂ©e au Rwanda ce lundi 19 dĂ©cembre pour une campagne de rapatriement des rĂ©fugiĂ©s de deux jours . La dĂ©lĂ©gation burundaise est composĂ©e du secrĂ©taire permanent au ministĂšre de l’intĂ©rieur chargĂ© de la sĂ©curitĂ© publique, du directeur gĂ©nĂ©ral du rapatriement et de la rĂ©intĂ©gration des rĂ©fugiĂ©s, des gouverneurs des provinces […]

Ladislas Ntaganzwa wahamijwe uruhare muri jenoside aratangira kuburana mu bujurire

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rw’Ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Bourgmestre (Umuyobozi) wa Komini ya Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru) wahamwe n’icyaha cyo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi . Yaburanishijwe ku rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga i Nyanza maze akatirwa gufungwa burundu mu 2020, afata […]

Hari intumwa z’u Burundi zageze mu Rwanda

Intumwa zo mu Burundi zageze mu Rwanda, aho zije gushishikariza impunzi zo muri iki gihugu gutaha. Ni igikorwa kibera mu Nkambi ya Mahama ndetse no mu Mujyi wa Kigali nk’uko RBA yabitangaje. Ku mupaka wa Nemba izi ntumwa zakiriwe n’abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo. Muri Mutarama 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko […]

Bunia: Abasirikare bakuru ba FARDC bakatiwe burundu bazira kugurisha intwaro inyeshyamba

Amadosiye abiri y’ubucamanza yasuzumwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku rwego rw’ubujurire mu mujyi wa Bunia, ku wa gatanu ushize, aho imwe muri izi dosiye yaregwagamo abasirikare bakuru ba FARDC gucuruza intwaro ku mutwe w’inyeshyamba wa CODECO . Dosiye ya mbere ijyanye n’urubanza rwo “kugurisha amasasu y’intambara” ku barwanyi ba CODECO naho iya kabiri ijyanye n’ubwicanyi […]

Abanyaliberiya bagiye mu myigaragambyo kubera kubura Perezida Weah mu gihugu

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, abantu barenga igihumbi bitabiriye imyigaragambyo yabereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Liberia, bigaragambyaga kubera ibibazo by’ubukungu ndetse no kuba Perezida George Weah amaze igihe kinini atari muri iki gihugu . Imyigaragambyo minini yagiye iba rimwe na rimwe mu myaka itanu Weah amaze ku butegetsi, ariko uburakari ku micungire y’ubukungu ya […]

RDC yashyize General Laurent Nkunda ku rutonde rw’abarwanyi ba M23

Gen. Nkunda agaragara kuri uru rutonde, ku mwanya wa 5

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibara General Laurent Nkunda mu barwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bw’igihugu. Gen. Nkunda agaragara ku rutonde “rw’abarwanyi 7 ba M23” bafatiwe ibihano n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ruri mu gitabo guverinoma ya RDC yise ‘Urupapuro Rwera’. RDC ivuga ko iki gitabo cy’impapuro 64 […]

Akari ku mutima wa Lionel Messi nyuma yo guhesha Argentine Igikombe cy’Isi

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yatangaje ko nyuma yo kuyihesha Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabaye icya gatatu itwaye yifuza gukomeza kuyikinira. Messi yatsinze ibitego bibiri ubwo Argentine yagwaga miswi n’u Bufaransa ibitego 3-3, mbere yo kubutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri Penaliti 4-2. Mu gihe abenshi batekerezaga ko nyuma y’iki gikombe cy’Isi agomba […]

Bangui: U Bufaransa bwashinjwe gushaka kwica umuyobozi w’ikigo ndangamuco cy’Abarusiya

Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya (Wagner Group) yashinje u Bufaransa gushaka kwica umuyobozi w’ikigo ndangamuco cy’u Burusiya (Russian House) muri Repubulika ya Centrafrica wajyanywe mu bitaro ku wa Gatanu nyuma yo gufungura ibahasha itezemo igisasu. Umuvugizi wa Ambasade y’u Burusiya muri Centrafrica yavuze ko Dmitry Syty ukuriye “Russian House”, yakomeretse bikabije ubwo iyi bahasha yaturutse ku […]

Former Nyakizu Commune boss Ntaganzwa’s appeal case set today

The Court of Appeal will, on Monday, start hearing the appeal case of Ladislas Ntaganzwa, a former Bourgmestre (Mayor) of Nyakizu Commune (now part of Nyaruguru District) who was convicted of committing crimes of genocide against the Tutsi. He was tried on first instance by the High Court Chamber for International Crimes in Nyanza and […]

Mushikiwabo yashimye uko ikipe y’u Bufaransa yitwaye mu gikombe cy’Isi

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yashimye uko ikipe y’u Bufaransa yitwaye mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryaberaga muri Qatar kuva mu kwezi gushize. Ni nyuma y’aho iyi kipe itsindiwe ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, hitabajwe penaliti. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri, umusifuzo […]

Betrand Bisimwa yatangaje ko FDLR isubiye mu Rwanda, na M23 ishobora kurambika intwaro

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gihe abarwanyi ba FDLR basubira mu Rwanda, byashoboka cyane ko na bo barambika intwaro kuko ngo ni yo ntandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Bisimwa yabitangarije mu kiganiro M23 yagiranye n’abanyamakuru muri Bunagana kuri uyu wa 14 Ukuboza. […]

Colonel mu ngabo zirinda Tshisekedi yapfiriye muri Rutshuru

Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Colonel wo mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu witwa Nzunzu Paseke yapfiriye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibiro bya Polisi bisobanura ko uyu musirikare yishwe n’impanuka yo mu muhanda tariki ya 16 Ukuboza, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo yari ageze […]

General Kazura n’abagaba bakuru bo muri EAC bahuriye i Dar es Salaam

Maj. General Nyakarundi (uwa gatatu mu b'inyuma uhereye ibumoso) na we yari ahari

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, hamwe na bagenzi be bayobora ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania. Iyi nama yayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Lt Gen. Prime Niyongabo, yabaye tariki ya 16 Ukuboza 2022. Abandi bari bayirimo ni: Gen. Wilson Mbadi wo […]