Mussa Fazil Harerimana yifuzaga ko Sukhoi ya RDC ihanurwa igasigara mu Rwanda

Visi Perezida w’Imari n’Abakozi mu mutwe w’abadepite w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussa Fazil Harerimana, yatangaje ko yifuzaga kubona indege y’intambara ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahanuwe, ntisubire i Goma. Fazil yabigaragaje kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, uko umubano […]
Eric Nshimiyimana yegukanye akazi yari ahataniye na Karekezi Olivier
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yamaze guha Eric Nshimiyimana inshingano z’umutoza wayo mukuru, asimbuye Umurundi Ndayiragije Etienne iheruka kwirukana. Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yasinyanye na Eric amasezerano y’umwaka umwe n’igice. Iti: “Turabamenyesha ko Bwana Eric Nshimiyimana ko ubu ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana […]
Ibihugu bikorerwamo uburaya cyane ku Isi

Uburaya ni wo mwuga benshi bavuga ko umaze igihe kirekire ukorwa. Bwahinduye igitereko mu Isi ya none kuko ibihugu bimwe na bimwe byemeje ko bukorwa ku mugaragaro nk’indi myuga yose ndetse bugasorerwa nk’indi mirimo yose ibyara inyungu. Nubwo hari ibihugu byemeje uburaya bweruye birimo Senegal yo muri Afurika, abantu benshi biganjemo abemeramana n’abakomeye ku muco […]
Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yaburiye ababa bateganya kumuhirika ku butegetsi
Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yihanangirije abateganya guhirika ubutegetsi muri iki gihugu, avuga ko batazabirokoka . Ibi yabivugiye mu muhango wo kurahiza umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), Peter Lam Bombi. Perezida Kiir, akaba ari na Perezida wa SPLM, yavuze ko amakimbirane ya […]
Rayon Sports yishyuye umwenda wa Faria, ifungura amarembo yo kwisubiza Youssef Rharb
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura umunya-Portugal, Ferreira Faria Paulo Daniel wahoze ari umutoza mukuru wungirije; biyifungurira amarembo yo kwisubiza abarimo umunya-Maroc Youssef Rharb. Ferreira Faria Paulo Daniel yahoze yungirije Silva Paixão Santos na we kuri ubu ukiri mu manza na Rayon Sports, nyuma yo kutanyurwa n’urubanza yayitsinzemo. Aba batoza ubwo batandukanaga na Rayon Sports […]
Intumwa ya UN ihangayikishijwe na Sukhoi-25 ya RDC iherutse kuraswa

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru y’iraswa ry’indege y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku mupaka wayo n’u Rwanda. Tariki ya 24 Mutarama 2023, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’i Rubavu bwa gatatu saa kumi n’imwe n’iminota […]
Yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi witwa Majyambere Jean D’Amour ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka . Yafatiwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahamaze iminsi hakorera imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikora yimuka mu rwego rwo korohereza abakeneye […]
Kagame et le patron du FMI ont eu des discussions sur le partenariat

Le président Paul Kagame et Kristalina Georgieva, directrice générale du Fonds monétaire international (FMI), ont eu des discussions sur le partenariat en cours le 25 janvier au Village Urugwiro . Georgieva est au Rwanda pour une visite de travail de trois jours se terminant le 26 janvier, qui vise à approfondir les systèmes de financement […]
FARDC iri guha abasivile intwaro ngo bayifashe guhangana na M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangiye guha intwaro abaturage bo muri Teritwari ya Masisi kugira ngo bagifashe guhangana n’inyeshyamba za M23 bari kurwana. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’impande mu bice bitandukanye bya Teritwari za Rutshuru na Masisi. Ni imirwano FARDC nk’ibisanzwe iri gufatanyamo n’imitwe itandukanye […]
Uwari Perezida wa Maurtania yatangiye kuburanishwa ku byaha byo kwigwizaho umutungo
Urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu i Nouakchott, rutanga ishusho idasanzwe y’uwahoze ari umukuru w’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho kwikungahaza mu buryo butemewe . Uyu waburanishijwe kubera gukoresha nabi ububasha bwe kugira ngo akusanye umutungo munini, yayoboye kuva mu 2008 kugeza muri 2019 iki gihugu kinini […]
Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
Umuvugabutumwa Rev. Past. Niyonzima Claude uherutse guhanura ikinyoma kuri Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yasobanuye ko yacitswe akavuga ibitari byo. Habura amasaha make ngo urukiko rukuru rusome umwanzuro ku rubanza rwa Bamporiki, tariki ya 23 Mutarama 2023 Past. Claude yatangarije ku muyoboro wa 3D TV ko uyu munyapolitiki wakoze imirimo […]
U Burusiya bwongeye kubyuka busuka ibisasu kuri Ukraine
U Burusiya bwagabye igitero gishya cyo mu kirere kuri Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho abayobozi ba Ukraine babwiye abasivili kwihisha mu gihe ingabo zirwanira mu kirere zarashe misile zinjiraga . Misile ebyiri zagaragaye hejuru y’akarere ka Mykolaiv, nk’uko byatangajwe na guverineri waho, Vitaly Kim, kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram. […]
Moses Turahirwa yibasiye KNC warahiriye gutwika ishati yaguze muri Moshions
Umunyamideli Moses Turahirwa yibasiye umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wa Radio/TV1 warahiriye gutwika ishati yaguze mu nzu ya Moshions. Tariki ya 5 Mutarama 2023 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi hakwirakwira videwo y’umuntu uri mu ishusho ya Turahirwa asambanywa n’abagabo babiri, KNC wari mu kiganiro Rirarashe ni bwo yavuze ko atwika iyi shati. Uyu […]
Harmonize yagaragaye anyanyagiza amafaranga mu banya-Kigali
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yagaragaye anyanyagiza amafaranga menshi mu batuye Umujyi wa Kigali, ibyatumye bamwe mu Banyarwanda bacika ururondogoro. Uyu muririmbyi w’imyaka 33 y’amavuko ari i Kigali, aho yageze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza kuryoherwa n’ibihe ari kugirira muri Kigali, mu […]
Beni: Ikindi gisasu cyaturikiye mu isoko gikomeretsa byibuze abantu 8
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Mutarama 2023, ku isoko rito rya Macampagne, riherereye mu gace ka Kalinda, i Beni (Kivu y’Amajyaruguru) haturikiye ikindi gisasu . Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko byibuze abantu 18 bakomerekejwe n’iturika ry’icyo gisasu. Bamwe mu batangabuhamya babajijwe aho, bagaragaza ko igisasu cyari cyashyizwe muri kiosk […]
M23 irashinja MONUSCO kuyiteza Sukhoi-25 n’ibifaru bya FARDC
Umutwe wa M23 washinje Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), kugira uruhare mu bitero abarwanyi bawo bakomeje kugabwaho n’Ingabo za Congo, imitwe yitwaje intwaro bakorana ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye, yashinje Guverinoma ya Congo kuba ari yo ikomeje guteza imvururu muri icyo […]
Umugore wa Joseph Kabila aravuga ko umugabo we atarakora ku mushahara we wa miliyoni zisaga 600 Frw

Marie Olive Lembe Kabila, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yakiriye umuhango wo gufungura ivuriro rya Centre Hospitalier Initiative Plus (CHIP) yubatse n’amafaranga ye . Mu ijambo rye, umugore wa Joseph Kabila yavuze ingingo nyinshi zijyanye n’makuru avugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane amateka y’ubutegetsi bw’umukuru […]
Mu gihe kitagera ku mwaka, abadipolomate 574 b’u Burusiya barirukanwe
Kuva muri Gashyantare 2022 ingabo z’u Burusiya zatangiza ibitero muri Ukraine, abadipolomate babwo 574 birukanwe n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi. Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bisobanura ko mu birukanwe harimo 83 bakoreraga muri Bulgaria, 45 muri Poland, 40 mu Budage, 35 muri Slovakia, 35 mu Bufaransa, 33 muri Slovenia, 30 mu Butaliyani na 28 muri […]