Fire exchange between Rwanda-DRC forces at Rubavu border

Rwanda Defense Force announced that today at around 17h35, a soldier of the DR Congo army (FARDC) crossed over from DRC and shot at RDF soldiers manning the common border between ‘Grande Barrière’ and ‘Petite Barrière’ in Rubavu District. According to RDF, Rwandan side returned fire, killing the FARDC soldier on the Rubavu side, at […]

RDF yemeje ko abasirikare benshi ba RDC barashe ku birindiro byayo, yicamo umwe

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’umugoroba w’uyu wa 3 Werurwe 2023, umusirikare wa Repubulika ya demukarasi ya Congo yambutse ava mu gihugu cyabo, arasa ku b’u Rwanda bari ku burinzi hagati y’umupaka munini n’umuto wa Rubavu, na bo baramurasa, arapfa. RDF isobanura ko uyu musirikare amaze gupfa, bagenzi […]

Abakinnyi ba La Jeunesse FC bakubise umusifuzi asohoka arandaswe

ggg-3845421677864081.jpg

Abakinnyi ba La Jeunesse FC baravugwaho gukubita umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique nyuma yo kutishimira ibyemezo byabo mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga 1-0. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yakomezaga, aho i Muhanga ikipe ya A.S Muhanga yari yakiriye La Jeunesse […]

Sunrise FC yasubije abatoza bayo mu kazi nyuma y’iminsi ibahagaritse

Sunrise FC yagaruye mu nshingano umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimama Gilbert ‘Cannavaro’ mu kazi nyuma y’uko ibiganiro bigenze neza ku mpande zombi. Aba batoza bari bamaze iminsi bahagaritswe kubera umusaruro utari mwiza. Nyuma y’ibiganiro hagati y’umutoza Seninga Innocent n’ubuyobozi bwa Sunrise FC, uyu mutoza wari warahagaritswe mu gihe cy’ukwezi we n’umwungiriza we Tugirimana Girbert […]

Ku mupaka w’u Rwanda na RDC humvikanye amasasu menshi

Ku mupaka munini w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo uzwi nka ‘Grande Barrière’ humvikanye amasasu menshi ku mugoroba w’uyu wa 3 Werurwe 2023. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu masaa kumi n’imwe habayeho kurasana hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi nyuma y’aho umusirikare bikekwa ko ari uwa RDC yarashwe ubwo yageragezaga kwinjira mu […]

Martin Fayulu yateguye imyigaragambyo karundura ‘yo kwamagana Tshisekedi na Kagame’

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gutegura imyigaragambyo yo kwamagana icyo yita ‘umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda’ kuri RDC. Fayulu mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko iriya myigaragambyo karundura izaba ku wa 11 Werurwe 2023. Uyu munyapolitiki w’ihuriro […]

Perezida Yoweri Museveni asanga Abagande ari abanebwe

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye umuryango w’ubucuruzi wo muri Afurika y’Epfo ko abaturage ayoboye mu myaka hafi mirongo itatu ari abanebwe. Yabivuze ubwo yagaragazaga amahirwe yo gukora ubucuruzi muri Uganda . Museveni, wari mu nama we na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa i Pretoria, yavuze ko umwuka mwiza w gukoreramo muri Uganda utuma […]

Wabunge wa Kongo washinikiza mazungumzo na waasi wa M23

Baadhi ya wabunge kutoka jimbo lililokumbwa na mzozo la Kivu Kaskazini katika Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo wanamtaka Rais Felix Tshisekedi kufikiria kuwashirikisha waasi wa M23 . Katika barua ya wazi, wabunge hao walisema suluhu ya amani itapunguza mzozo unaoendelea mashariki mwa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo ambao umesababisha mamia kwa maelfu kuwa wakimbizi katika […]

Jonathan, marehemu Magufuli, na wengine kwa ajili ya tuzo za African Icon mjini Kigali

Rais wa zamani wa Nigeria, Dk Goodluck Jonathan, aliyekuwa Rais wa Tanzania, hayati John Magufuli; Makamu wa Rais wa Liberia, Dk. Jewel Howard-Taylor; Aliyekuwa Rais wa Botswana, Lt. Jenerali Seretse Khama Ian Khama (mstaafu), miongoni mwa wengine anatarajiwa kutunukiwa katika toleo la kwanza la Tamasha na Tuzo za Urithi wa Afrika litakalofanyika Kigali, Rwanda mnamo […]

Sobanukirwa byinshi kuri ‘Glossophobia’ indwara yo gutinya kuvugira mu ruhame

Kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame ni ikibazo ukunze gusangana abantu benshi. Nubwo bifatwa nk’ibisanzwe gusa bishobora kuba uburwayi, bukenera no kuba wagana kwa muganga. Iyi ni indwara izwi nka Glossophobia cyangwa se ‘Glossophobie’ mu rurimi rw’Igifaransa. Glossophobia ni iki? Glossophobia/glossophobie biva ku ijambo ry’Ikigereki ‘Glossa’ bivuga ururimi (tongue/langue), ‘Phobos’ ni ubwoba cyangwa igihunga; n’uko Glossophobia bikaba ubwoba cyangwa […]

Kagame nomme un nouveau ministre de l’Agriculture

Le président Paul Kagame a nommé le 2 mars Ildephonse Musafiri comme nouveau ministre de l’Agriculture et des Ressources animales, en remplacement de Gerardine Mukeshimana. Musafiri a précédemment occupé le poste de ministre d’État dans le même ministère . Le chef de l’Etat a également nommé Telesphore Ndabamenye, au poste de directeur général de l’Office […]

Icyo FERWAFA yashimye Carlos utarahesha na rimwe Amavubi amanota 3 cyatumye imusabira kongererwa amasezerano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko hari ibyo ryashimye umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer byatumye rimusabira kongererwa amasezerano. FERWAFA iheruka kwandikira Minisiteri ya Siporo isaba ko uriya mutoza w’umunya-Espagne yakongererwa amasezerano, nyuma y’uko amasezerano y’umwaka umwe yari yarahawe muri Werurwe umwaka ushize ari mu nzira zo kurangira. Nta gihindutse Carlos Alos […]

U Burundi bugiye kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yemeje ko abasirikare babo baroherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 4 Werurwe 2023. Ni icyemezo yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki. Kohereza ingabo z’u Burundi muri Kivu y’Amajyaruguru biri mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cyafashwe n’abagaba bakuru b’ibihugu byo mu […]

Perezida Putin arashinja Ukraine kugaba igitero cy’iterabwoba ku butaka bw’u Burusiya

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko ku wa Kane itsinda ry’abicanyi bo muri Ukraine ryinjiye mu karere ko ku mupaka k’u Burusiya maze rirasa abasivili mu “gikorwa cy’iterabwoba” . Guverineri w’akarere ka Bryansk yavuze ko “abicanyi bavuye muri Ukraine” barashe ku modoka y’abasivili i Lyubechane, umudugudu wo ku mupaka, bahitana abagabo babiri ndetse n’umuhungu […]

Minisitiri mushya w’ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafiri, ni muntu ki?

Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe minisitiri mushya w’ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Dr Gerardine Mukeshimana, ni umuhanga mu by’ubuhinzi ndetse n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba avuga neza indimi mpuzamahanga zigera kuri ebyiri n’Ikinyarwanda . Dr. Ildephonse Musafiri, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), umwanya yarahiriye ku itariki ya 2 Kanama 2022 mu birori byabereye mu […]

Nyamasheke: Ukekwaho ubujura yapfuye arimo kwisobanura

Aha ngo yerekanaga uburyo bakoresha bamena aho bagiye kwiba

Abaturage b’akagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bahuye n’ibisa n’amayobera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe, ubwo umusore witwaga Musha Gael w’imyaka 23 yababwiraga uburyo yaraye afashwe n’abanyerondo amaze kwiba afatanije na bagenzi be bahise bacika, yamara gusubiza ibyo yari abajijwe byose bijyanye n’ubwo bujura agahita […]

Nyamasheke: Hafashwe hafi toni ya magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu . Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza […]

Nigeria: Peter Obi yiyemeje kuvuguruza komisiyo y’amatora, akerekana ko ari we Perezida mushya

Umunyapolitiki akaba n’umushoramari wo muri Nigeria, Peter Gregory Obi, yatangaje ko yiteguye kuvuguruza komisiyo y’igihugu y’amatora, INEC, akerekana ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho kuba Bola Tinubu. Tariki ya 1 Werurwe 2023, INEC yatangaje ko Tinubu wari umukandida w’ishyaka APC riri ku butegetsi yagize amajwi 36%, akurikiranwa na Atiku Aboubakar wagize 29%, Peter […]

Harmonize yatsindiwe mu rukiko n’Umutaliyanikazi wabaye umugore we

Umutaliyanikazi Sarah Micheloti yatsinze urubanza yareze uwahoze ari umugabo we Rajab Abdul Kahali wamenyekanye muri muziki ya Tanzania nka Harmonize. Aba bombi baratandukanye mu mpera z’umwaka w’2020 hashize imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo. Harmonize yahise akomezanya na Frida Kajala nawe bahise batandukana batamaranye kabiri. Sarah yemeje aya makuru ubwo yasubizaga umunyamakuru wo muri Tanzaniya […]

Abitwaje intwaro babwiye Lionel Messi ko bazamwica

Abagabo bitwaje intwaro bateye ubwoba Lionel Messi bamumenyesha ko bazamwica, nyuma yo kurasa amasasu kuri supermarket ya baramu be iherereye mu mujyi wa Rosario w’iwabo muri Argentine. Nta muntu n’umwe wigeze akomerekera muri iki gitero cyabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Kane, ndetse ntibizwi n’impamvu abakigabye bifuza kugirira nabi Messi. Polisi ya Argentine yatangaje ko […]

Fayulu abona gushoza intambara ku Rwanda byatuma RDC yubahwa n’amahanga

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) abona igihugu cyabo cyakubahwa n’amahanga mu gihe cyaba gishoje intambara ku Rwanda yita ‘umushotoranyi’. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, Fayulu yagaragaje ko ijwi rirega u Rwanda rya Perezida wa RDC mu nama mpuzamahanga, by’umwihariko iz’imiryango yo ku […]

SADC yohereje abasirikare i Goma

Umugaba Mukuru w'ingabo za Namibia ni we uyoboye iri tsinda

Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, riri mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuva kuri uyu wa 2 Werurwe 2023. Iri tsinda ryakiriwe n’abasirikare batandukanye bo muri RDC barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Constant Ndima. Umugaba Mukuru w’ingabo za Namibia uriyoboye, Lt Gen. Pinehas Martin, yatangaje […]

Abayobozi bakuru ba M23 batumiwe i Luanda na João Lourenço

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abayobozi bakuru mu mutwe wa M23 bari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, aho bitabiriye ubutumire bwa Perezida João Lourenço wa kiriya gihugu. Abo bivugwa ko bari i Luanda barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka ndetse […]

Perezida Ndayishimiye yakiriye abasirikare bo mu karere, baganira ku gusubira inyuma kwa M23

Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 2 Werurwe 2023 yakiriye itsinda ry’abasirikare bo muri aka karere n’ak’ibiyaga bigari, baganira ku gusubira inyuma k’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Abasirikare yakiriye ni Lt Gen. Silas Ntigurirwa usanzwe ari umujyanama […]

Perezida Kagame yirukanye uwari Minisitiri w’ubuhinzi asimburwa na Dr Musafiri Ildephonse

whatsapp_image_2023-03-02_at_21.30_51.jpg

Perezida Paul Kagame , yashyizeho abayobozi barimo Dr Musafiri Ildephonse wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana ukuwe kuri uyu mwanya umaze imyaka igera ku munani muri iyi minisiteri. Muri iri tangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe kuri uyu wa kane tariki ya 2 Werurwe 2023 , rikomeza rivuga ko Dr. Thelesphore Ndabemeye […]