Carine Kanimba yikomye u Rwanda nyuma yo kwakira Rusesabagina

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yongeye gushinja Leta y’u Rwanda kuba yari yarafunze se mu buryo bunyuranyije n’amategeko; nyuma y’uko uriya mugabo wamenyekanye muri Hoteli Rwanda yari amaze kwakirwa iwe mu muryango. Ku itariki ya 24 Werurwe ni bwo Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte Sankara barekuwe, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida […]

Rusizi: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo gikomeye

Barasaba gufashwa byihuse cyane cyane kubona indi mbuto

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Rusizi, ba koperative Ejo Heza Muhinzi w’Umuceri (KEHMU) barataka igihombo gikomeye n’ubwoba bw’inzara, bitewe n’ibiza biherutse kubibasira bikangiza hegitari zirenga 20 zari ziteyeho umuceri n’izindi 50 zari zimaze gutunganywa ngo uterwe, hakanangirika toni zirenga 10 z’uwari warasaruwe utegereje kugurishwa. Ibi biza byabateye ku manywa y’ihangu yo […]

Finland Kujiunga na NATO Jumanne

Katibu Mkuu wa NATO Jens Stoltenberg alisema Finland itajiunga na muungano wa kijeshi siku ya Jumanne, chini ya mwaka mmoja baada ya nchi hiyo kuwasilisha ombi lake kujibu uvamizi wa Urusi dhidi ya Ukraine . Stoltenberg aliwaambia waandishi wa habari kabla ya mkutano wa mawaziri wa mambo ya nje wa NATO kwamba Finland inaleta jeshi […]

Uhuru Kenyatta ashyigikiye ko M23 yinjizwa mu biganiro bya Nairobi yahejwemo

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yagaragaje ko ashyigikiye ko umutwe wa M23 winjizwa muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi, nyuma y’umusaruro avuga ko umaze kugerwaho mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023. Kuri ubu mu burasirazuba […]

Uwari ukuriye igipolisi muri Kampala wari umaze imyaka hafi 5 yaratorotse yigaruye

Uwahoze ari umuyobozi wa polisi muri Kampala, Assistant Commission of Police (ACP) Siraj Bakaleke yongeye kugaragara nyuma y’imyaka hafi itanu ahunze igihugu yanga gutabwa muri yombi azira gufata no gufunga abenegihugu ba Koreya mu buryo bunyuranyije n’amategeko . ACP Bakaleke yahunze igihugu mu 2018 nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye muri Gicurasi kugira ngo akorweho […]

Finland irinjira muri NATO mu masaha ari imbere

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ubwirinzi w’ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantic (NATO), Jens Stolternberg, yatangaje ko Finland iraba umunyamuryango mushya kuri uyu wa 4 Mata 2023. Nk’uko BBC News ibivuga, Stolternberg yabitangarije i Brussels kuri uyu wa 3 Mata, agira ati: “Turazamura ibendera rya Finland ku cyicaro cya NATO ku nshuro ya mbere. Uraba ari umunsi […]

Suède: Byiringiro Lague yaravunitse

Lague aheruka gukina umukino Sandvikens yanganyijemo na Pitea ibitego 2-2

Rutahizamu w’Amavubi na Sandvikens IF yo muri Suède amaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune yakuye mu mukino wa mbere yakiniye iyi kipe yo ku mugabane w’Uburayi. Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Byiringiro yavunikiye mu mukino w’imyiteguro ya shampiyona Sandviken yahuyemo na Pitea tariki ya 19 Werurwe 2023. Biteganyijwe ko uyu Munyarwanda azasubira mu kibuga […]

Karasira Aimable yasabye kubanza kuvuzwa mbere yo kuburanishwa

Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye urukiko ko akeneye kubanza kuvuzwa uburwayi burimo agahinda gakabije afite mbere yo gutangira kuburanishwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Werurwe ni bwo Karasira yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, mu rugereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu karere […]

Sahel: Algeria ntikozwa kohereza ingabo z’amahanga mu karere hitwajwe iterabwoba

Kuri iki Cyumweru, itariki 2 Mata 2023, Umuyobozi w’Ingabo za Algeria, Lt.Gen. Said Chengriha, yongeye gusubiramo ko igihugu cye kitazemera ingabo zose z’amahanga zakoherezwa mu karere giherereyemo hitwajwe kurwanya iterabwoba . Mu ijambo rye, Gen. Chengriha yagize ati: “Algeria yanze uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivanga kw’amahanga mu karere hitwajwe kurwanya iterabwoba kuko ari […]

Kagame réélu président du FPR-Inkotanyi

Le président Paul Kagame a été réélu président du parti au pouvoir, le FPR-Inkotanyi, lors du 16e congrès national qui s’est tenu au siège du parti à  Rusororo, le dimanche 2 avril. Kagame a été secondé comme candidat par la sénatrice Marie-Rose Mureshyankwano, qui a déclaré que le premier a fait ses preuves en tant […]

Museveni yavuze impamvu yatuma UPDF ijya mu mirwano na M23

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aheruka gushimangira ko Ingabo z’igihugu cye ziheruka koherezwa mu burasirazuba bwa Congo zitajyanweyo no kurwana na M23, bijyanye no kuba inyeshyamba zo muri uyu mutwe zarahawe n’abakuru b’ibihugu by’akarere amabwiriza yo guhagarika imirwano no kuva mu bice zigaruriye. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Uganda yohereje muri Congo Kinshasa […]

Uko ibyamamare byabujije Perezida Kagame kuyobora u Rwanda

Perezida Paul Kagame yasobanuye uko itsinda ry’ibyamamare 12 bizwi ku Isi byarimo abayobozi batandukanye ryaje i Kigali, rikamusaba kutiyamamariza kuyobora u Rwanda mbere y’amatora yabaye muri Kanama 2017. Ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa 2 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko ibi byamamare byamugezeho saa tanu z’amanywa mu mwaka w’2016, biturutse ‘i […]

Lt. Gen. Hamuli wayoboye Operation Amani Leo yo guhiga FDLR yasezerewe

Lt Gen. Dieudonné Hamuli, wahoze ari umuyobozi wungirije w’igisirikare cya za Congo wagizwe Komiseri Mukuru wa polisi mu 2017, yoherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru . Iteka rya perezida ryerekeye ikiruhuko cy’izabukuru muri Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryasomwe ku wa Gatandatu, itariki ya 01 Mata 2023 kuri antene ya Radiyo na Televiziyo by’igihugu cya […]

Perezida Kagame ahangayikishijwe no kubona uwazamusimbura

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kubona abazamusimbura kuri izi nshingano zombi. Umukuru w’Igihugu yagaragaje izi mpungenge kuri uyu wa 2 Mata 2023 ubwo yari amaze gutorerwa indi manda y’Umuyobozi Mukuru (Chairman) wa RPF ku majwi 99.8%. Ni umwanya yari ahatanyemo na Sheikh Harerimana Abdul Karim wagize […]

Masisi: Abatari bake bahitanwe n’inkangu

Abantu babarirwa muri 20 bitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 02 Mata, nyuma y’inkangu ikomeye yibasiye agace bari batuyemo muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi nkangu ikomeye yibasiye umudugudu witwa Bulwa wo muri Groupement ya Buabo ho muri Masisi. Kugeza ejo ku Cyumweru nk’uko CGTN yabitangaje mu bikorwa byo gushakisha […]