Tanzania: Isilamu yemereye abasore 50 kubakoreshereza ubukwe no kubishyurira inkwano

Sheikh Kishki yatangaje ko abasore 50 bazakorerwa ubukwe, bishyurirwe inkwano

Umuryango Al-Hikma Foundation ushamikiye ku idini rya Isilamu muri Tanzania kuri uyu wa 9 Mata 2023 wemereye abasore 50 kubakoreshereza ubukwe no kubishyurira inkwano. Nk’uko byumvikana muri videwo ya The East African TV, byatangajwe na Sheikh Nurdin Kishki wari uhagarariye uyu muryango mu muhango wo kurangiza irushanwa rya Quran ryabereye muri Uhuru Stadium mu murwa […]

U Bushinwa bwohereje indege nyinshi z’intambara n’amato hafi ya Taiwan

Kuri iki Cyumweru, u Bushinwa bwohereje indege nyinshi z’intambara n’amato y’intambara hirya no hino hafi ya Taiwan ku munsi wa kabiri w’imyitozo minini ya gisirikare, mu kwerekana ingufu nyuma y’inama yahuje perezida w’icyo kirwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Iyi myitozo yamaganwe na Taipei yamaganwa kandi isaba Washington, […]

Papa Francis yasabiye RDC ubwumvikane nk’ubwabaye muri Ethiopia

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye Imana gukoresha imbaraga zayo, ikageza ubwumvikane ku mpande zihanganye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo nk’uko byagenze muri Ethiopia na Sudani y’Epfo. Iri sengesho yaritangiye i Vatican kuri uyu wa 9 Mata 2023 ubwo yayoboraga iteraniro rya Pasika. Ati: “Huriza hamwe inzira y’amahoro n’ubwumvikane yakoreshejwe muri […]

Umwicanyi ruharwa wanafataga ku ngufu wari warahimbye urupfu rwe yafatiwe muri Tanzaniya

Muri Tanzaniya, hafatiwe umwicanyi wari na ruharwa mu gufata ku ngufu watorotse gereza yo muri Afurika yepfo abinyujije mu guhimba urupfu rwe . Thabo Bester yari amaze umwaka umwe yarabuze nyuma yo gutekerezwa ko yapfuye yitwitse muri kasho yari afungiwemo. Kumuhiga byatangiye mu kwezi gushize nyuma y’iperereza rishya ryakozwe nyuma y’urupfu rwe rw’uruhimbaano ryerekanye ko […]

Uganda: Abandi bayobozi barimo minisitiri w’intebe bashobora kugezwa mu rukiko bazira amabati

Biteganijwe ko abandi bayobozi benshi muri guverinoma na ba minisitiri bazakurikiranwa mu rukiko kubera imanza zerekeranye n’amahano yo kunyereza mabati yari agenewe abatishoboye mu Karere ka Karamoja muri Uganda, nk’uko abapolisi n’ibiro by’umuyobozi w’ubushinjacyaha (DPP) babitangaje . Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga, yatangarije Sunday Monitor ko iperereza rya polisi, aho ubushinjacyaha bushingira ku byaha bushinja, […]

Angilikani yasubije abayibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda

Mu iteraniro rya Pasika ryabaye kuri uyu wa 9 Mata 2023, itorero Angilikani ryo mu Bwongereza (Church of England) ryasubije abaryibasiye kubera kurwanya amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ajyanye n’abimukira. Muri Mata 2022 ubwo aya masezerano yari amaze gusinywa, Arikiyepisipoki wa York, Rev. Stephen Cottrell na Arikiyepisikopi wa Canterbury, Rev. Justin Welby, batangaje ko bidakwiye […]

Kenya iracyakeneye ubufasha bw’u Rwanda ku ikoranabuhanga ryo gukusanya imisoro

Kenya irashaka ubufasha bw’u Rwanda mu guhindura uburyo bwo kwishyuza imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hongerwe imisoro, cyane cyane mu nzego zitamenyekanisha uko zinjije (informal sector) . Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyuza imisoro bwatumye u Rwanda rukuba hafi inshuro ebyiri imisoro ku nyongeragaciro, kandi Kenya yizeye kwigana ibyagezweho n’u Rwanda. Nubwo Kenya isanzwe ikoresha imashini […]

Abana 31 bo muri Ukraine bari baratwawe n’ingabo z’u Burusiya batashye

Ababyeyi bakoze urugendo rurerure bajya gushaka abana babo, batega imodoka batashye

Umuryango Save Ukraine wacyuye abana 31 b’abanya-Ukraine bari barajyanwe n’ingabo z’u Burusiya mu bice zigenzura kuva zatangiza intambara muri Gashyantare 2022. Uyu muryango usobanura ko mu gikorwa cyo kujya gushaka aba bana, wajyanye na bamwe mu babyeyi babo, bajya kubashakisha muri ibi bice, abababonye babatahana mu rugendo rurerure rw’amaguru, bategera imodoka ahagenzurwa n’ingabo za Ukraine. […]

Rutshuru: Sosiyete sivile irashinja Ingabo za Uganda gukorana na M23

Abasirikare ba Uganda boherejwe muri Congo barimo kwagura aho bazakorera muri Teritwari ya Rutshuru (Kivu y’ Amajyaruguru) nyuma yo koherezwa vuba aha mu mujyi wa Bunagana mu butumwa bwo kubungabunga umutekano, mu rwego rw’ingabo z’akarere ka EAC, ariko Sosiyete sivile y’aha irashinja izi ngabo gukorana na M23 . Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 08 […]

Tshisekedi yohereje intumwa muri Zimbabwe

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yohereje intumwa ye yihariye, Prof. Serge Tshibangu, muri Zimbabwe, aho yajyaniye Perezida Emerson Mnangagwa ubutumwa. Prof. Tshibangu yageze muri Zimbabwe tariki ya 7 Mata 2023, aha Mnangagwa ubutumwa bujyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahoro, nk’uko yabisobanuriye itangazamakuru. Yagize ati: “Twazaniye Nyakubahwa Bwana Perezida […]

Nakiriye telefoni nyinshi zinsaba kwanga kugenwa kwanjye muri guverinoma — Vital Kamerhe

Minisitiri w’intebe wungirije, Minisitiri w’ubukungu akaba na Perezida w’ishyaka rya politiki Union pour la Nation congolaise (UNC), Vital Kamerhe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 8 Mata 2023 yageze i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo . Uyu muyobozi uherutse gushingwa ubukungu bw’igihugu yari agiye kwiyandikisha hasigaye iminsi itatu ngo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora birangire […]

Tariki 9 Mata 1994: Abafaransa batangije Opération Amaryllis Abatutsi 500 bicirwa mu kiliziya i Gikondo

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise «  OpĂ©ration Amaryllis  » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe . Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa […]