Kigali: Bamaze imyaka 29 baburana imitungo yabo yabohojwe nyuma ya jenoside

Mukansabimana Emerita, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori Umudugudu wa Jandari, n’umuryango we baratabaza inzego bireba ku kibazo cy’imitungo y’umuryango wabo, iri mu Kamenge mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yigaruriwe n’umuntu udashaka kuyirekura wayigaruriye kuva jenoside yarangira bakaba basaba ko […]
Sudani: Abarwanyi bahanganye na Leta bari gufasha Abanyamerika n’Abafaransa gutaha
Umutwe w’abarwanyi ba RSF (Rapid Support Forces) uhanganye n’ingabo zegamiye ku butegetsi bwa General Abdel Fattah al-Burhan urigamba gutanga ubufasha mu gucyura Abanyamerika n’Abafaransa. RSF iravuga ko mu gitondo cy’uyu wa 23 Mata 2023, yifatanyije na misiyo ya Leta zunze ubumwe za Amerika igizwe n’indege 6 mu gucyura abadipolomate n’imiryango yabo. Iti: “Ubuyobozi bwa RDC […]
Gen. Kainerugaba na ba Minisitiri bageze i Kigali

Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare akaba n’umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’abaminisitiri babiri, bageze i Kigali mu mwanya muto ushize. Abaminisitiri bazanye na Gen. Kainerugaba ni: Norbert Mao w’ubutabera na Jim Muhwezi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Itsinda ry’abazanye n’uyu musirikare washinze ihuriro ‘MK Movement’ ririmo kandi bamwe mu bagize […]
Imibereho ya Etincelles igeze ku rwego rwo kuba yasiba imikino ya shampiyona
Umutoza w’ikipe ya Etincelles, Bizumuremyi Rajab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho nabi ku buryo bageze ku rwego rwo gusiba imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihe nta nkurikizi mbi byabagiraho. Ni amakuru agiye hanze nyuma y’aho iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC yo mu ntara y’iburasirazuba ibitego 2 ku busa kuri uyu wa 22 […]
Mu kwezi gutaha hazaba Inama hagati ya HCR-RDC n’u Rwanda ku kibazo cy’impunzi
Ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryatangaje ku wa Gatanu, itariki ya 21 Mata, ko hazaba inama y’impande eshatu, mu gihe cya vuba, hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda na HCR ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda n’iz’Abanyekongo ziri ku ruhande rumwe cyangwa urundi hakurya y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi . UNHCR […]
Ba ‘Colonels’ batanu na ba ‘Majors’ bane ba FARDC batorokeye muri M23
Abofisiye icyenda b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) batorokeye mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba basirikare bafite amapeti kuva ku rya Major kugeza ku rya Colonel bakoreraga ahantu hatandukanye mu gihugu harimo mu biro bikuru by’igisirikare i Kinshasa, mu kigo cya Kitona, muri Rejiyo ya 33 […]
Ihuriro ry’Abakirisitu Gaturika ntirikozwa kongerera igihe manda y’Ingabo za EAC muri R.D. Congo
Komite Mpuzabikorwa y’Abalayiki (CLC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarwanyije icyifuzo cyo kongerera manda ingabo za EAC muri Kivu y’Amajyaruguru. Iri huriro ry’abakirisitu gatolika ryagaragaje ko ryamaganye binyuze mu nzego bifatanije, rimenyesha Guverineri w’intara rikoresheje ibaruwa . CLC yibukije mu ibaruwa yayo ko manda y’ingabo z’akarere ka EAC yarangiye ku ya 31 Werurwe. Ikibazo […]
Mali: Ikibuga cy’indege n’inkambi ya gisirikare ibamo Abarusiya byagabweho igitero
Igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege no ku nkambi ya gisirikare muri Mali rwagati kuri uyu wa Gatandatu cyahitanye abasivili icumi, nk’uko guverinoma, yemeza ko yishe abaterabwoba benshi, ibivuga. Kuri uwo munsi, abasirikare batatu bapfuye ubwo kajugujugu yabo yagwaga mu gace gatuwe mu murwa mukuru Bamako . Guverinoma yavuze ko abasivili icumi bishwe abandi 61 bagakomereka […]
Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi yatanze amakuru yari ategerejwe kuri Bunyoni
Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi, amaze gutangaza amakuru yari amaze hafi icyumweru ategerejwe kuri Gen. de Pol. Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Tariki ya 17 Mata 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’uko ingo za Gen. Bunyoni ziri gusakwa n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, bashakishaga amafaranga yaba ahahishe. Ntacyo Leta yigeze […]
U Burusiya bwahambirije abadipolomate basaga 20 b’u Budage
Kuri uyu wa Gatandatu, u Burusiya bwatangaje ko bwirukanye abadipolomate barenga 20 b’u Budage mu byo bwavuze ko ari intambwe y’icyubahiro nyuma yo kuvuga ko u Budage bwirukanye abadipolomate benshi b’u Burusiya . Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova yanditse ku rubuga rwe rwa Telegramu ko Moscou yagereye Berlin mu kebo yayigereyemo […]
Burundi: Leta yatangaje ko hari abanyamakuru ishobora gufatira ibihano
Minisiteri ishinzwe itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru mu Burundi yatangaje ko nihatabaho kwitwararika, bamwe mu banyamakuru bakorera muri iki gihugu bashobora gufatirwa ibihano. Iyi Minisiteri yasobanuye ko hari ibinyamakuru biri gukwirakwiza ibinyoma ku mbuga zitandukanye, bitabanje gushishoza. Iti: “Dushingiye ku binyoma birimo gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye, turashaka gusaba ibinyamakuru bikorera mu Burundi gushishoza no gucukumbura mbere yo […]
Sudani: Amerika yacyuye abakozi bayo bose bakoreraga Ambasade i Khartoum
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Joe Biden yavuze ko ingabo za Amerika zavanye abakozi ba Guverinoma ya Amerika muri Khartoum, akomeza avuga ko Washington yahagaritse ibikorwa kuri ambasade yayo mu gihe imirwano hagati y’abajenerali bahanganye ikomeje kubica muri Sudani . Mu magambo ye, Biden yagize ati: “ubu bigizi bwa nabi buteye ubwoba muri Sudani bumaze […]
Kivu y’Amajyaruguru: Gen. Ndima arashinja ingabo za EAC kutagenzura neza ibice zahawe
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’igisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, arashinja ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kutagenzura neza ibice zahawe. Kuva tariki ya 17 Mata 2023, ubuyobozi bw’iyi ntara bwatembereje abanyamakuru mu bice umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije ingabo za EAC ngo zibigenzure. Aba banyamakuru basoje urugendo rwabo […]
Mvukiyehe aremeza ko ‘football’ y’u Rwanda yapfuye kubera abantu batinya kwiteranya
Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, aremeza ko umupira w’amaguru wo mu Rwanda wapfuye kubera abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, batinya kwiteranya. Mvukiyehe yatangarije aya magambo mu kiganiro yagiriye kuri ‘space’ ya Twitter yateguwe na Visi Perezida wa kabiri wa Etincelles FC, Me Safari Kizito, ku mugoroba w’uyu wa 22 Mata 2023. Uyu muyobozi […]