Gen Mubarakh Muganga mu nama idasanzwe yigaga ku mutekano wo muri RDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023. Kugeza ubu imyanzuro y’iyi nama ntiratangazwa. Iyi nama […]
Kibeho: Umugore yicishijwe majagu
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarwumba, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, by’umwihariko ab’igitsinagore, bari mu gahinda gakomeye batewe n’urupfu rw’umugore witwa Mukantwari Beatha, w’imyaka 47, wiciwe mu murima we aho yari yagiye gukura ibijumba ku manywa y’ihangu. Abaturage bavuga ko yakubiswe isuka yitwa “majagu” mu mutwe. Iyo majagu niyo yari yagiye […]
Umukuru wa Wagner yapfiriye mu ‘mpanuka’
Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner akaba ari na we wawushinze, Yegveny Prigozhin, yaguye mu ‘mpanuka’ y’indege bwite mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow. Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ingendo z’indege, Rosaviatsia, rwatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba, kandi ko hatangiye iperereza. Ruti: “Iperereza ryatangiye ku ndege ya Embraer yahanutse ku mugoroba mu […]
Serena Williams n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
Ku ya 22 Kanama, nibwo Williams na Alexis Ohanian bakiriye umwana wabo wa kabiri w’umukobwa witwa Adira. Ohanian yemeje izina n’itariki ku rubuga rwa Instagram yerekana ifoto y’umuryango w’abantu bane kuri uyu wa Gatatu. Yanditse Ati: “Urakaza neza, Adira River Ohanian, Nishimiye kumenyesha inshuti zanjye n’umuryango wanjye ko twishimye ku bw’umwana w’umukobwa twungutse.”Aya magambo yakurikiwe […]
Nyaruguru: Urubyiruko 38.7% ntirwiga, nta kazi rufite

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rwo mu karere ka Nyaruguru, imibare igaragaza ko 38.72% yarwo nta kazi rufite, ntiruri ku ntebe y’ishuri, nta n’amahugurwa rurimo yarufasha kuzakabona. Ni imibare yatangarijwe mu kiganiro cyahuje abahagarariye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, abikorera ku giti cyabo (PSF), abahagarariye amashuri yigisha imyuga […]
Pascale Mugwaneza wa Rwanda amechaguliwa kuwa Mjumbe wa Bodi Kuu ya FIBA
Pascale Mugwaneza, afisa wa mpira wa vikapu wa Rwanda, amechaguliwa kuwa mjumbe wa Bodi kuu ya Shirikisho la Kimataifa la Mpira wa Kikapu (FIBA) inayowakilisha Afrika. Mugwaneza, ambaye kwa sasa anahudumu kama makamu wa kwanza wa rais wa Shirikisho la Mpira wa Kikapu la Rwanda (FERWABA), alikabidhiwa majukumu mapya wakati wa Kongamano la FIBA ​​2023 […]
Perezida Kagame yagaragaje impamvu Amavubi buri gihe atahana ubusa
Perezida Paul Kagame yongeye kunenga ruswa n’amarozi yamunze siporo y’u Rwanda, agaragaza ko biri mu bituma yaranze gutera imbere. Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama, ubwo ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt. Ni ibirori byabereye ku Intare Arena, i Rusororo mu karere ka […]
Ntibyifashe neza ku mutoza Pep Guardiola
Ubuyobozi bwa Manchester Citybatangaje ko Pep Guardiola yabazwe umugongo i Barcelona nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo New Castle 1-0.Guardiola yari ‘afite ububabare bukabije bw’umugongo ari nabwo yafashe icyemezo cyo kujya gukorerwa ubuvuzi. Itangazo ry’iyi kipe yashyize hanze, rigira riti”Iyo Guardiola adahari, umuyobozi wungirije Juanma Lillo azagenzura imyitozo kandi azakomeza imirimo kuri terefone kugeza Pep agarutse.Aha […]
RDC: Komiseri mukuru wa polisi muri Kasai yishwe arashwe
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Kanama 2023, Komiseri mukuru wa polisi muri Kasai muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Donatien Mikanda Godefroid, yapfuye arashwe n’amabandi amusanze iwe mu rugo ruherereye muri Tshikapa. Abaturanyi be bo mu gace ka Kamalenga, bumvise urusaku rw’amasasu rwabakanguye, batangaje ko ibi byabaye saa cyenda z’urukerera. Barinubira bati: “Turinubira […]
Nta waremye undi, sindi itungo ryawe, tugomba kubahana: Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ubwubahane hagati y’abatuye Isi kuko nta waremye undi, kandi ko bose bakwiye kumva ko bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ubu butumwa yabugejeje ku rubyiruko rwateraniye muri Intare Arena mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 23 Kanama 2023, rwizihiza imyaka 10 ihuriro ry’urubyiruko mu Rwanda […]
Abahanzi nyarwanda 10 basambanye nta gakingirizo batararushinga

Mu myidagaduro yo mu Rwanda hagiye havugwa abahanzi benshi bagiye batandukanye bagiye babyara ariko bikaba bizwi ko byabaye batabana n’abagore cyangwa abagabo babo bimwe bakunze kwita ngo kanaka yabyaye ariko yibana cyangwa akiba iwabo wenda ibyo kubana bikazaba nyuma ariko icyo gikorwa cyo kwibaruka cyarabaye mbere. Twifashishije ingero tuzi z’abahanzi ndetse tunifashisha ibitangazamakuru bitandukanye tugaragaza […]
Indagu za Karenzi na bagenzi be ku bijyanye n’uko shampiyona y’u Rwanda izarangira
Abanyamakuru Sam Karenzi na bagenzi be bakorana ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ gitambuka kuri Radiyo Fine FM, batangaje uko babona shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023/24 izasozwa. Ni shampiyona kuri ubu imaze gukinwa umunsi umwe wa shampiyona wasize Musanze FC iri ku mwanya wa mbere. Karenzi na bagenzi be batangaje amakipe babona azamanuka mu cyiciro […]
Jakaya Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda ashobora kuza i Kigali

Inama y’Abaguverineri bo muri Nigeria (The Nigeria Governors’ Forum) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yateguye umwiherero w’abayobozi w’iminsi itatu uzabera mu Rwanda, aho mu batumiwe harimo uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete wigeze kugirana ibibazo n’u Rwanda. Uyu mwiherero uzabera i Kigali guhera kuri uyu wa Kane, itariki 24 […]
Kurimbisha mu kanwa ka Davido bimaze gutwara asaga $100,000
Umuhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umwanditsi w’indirimbo David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido, aherutse kugaragaza ko kuri we amafaranga atari ikibuze aho yaguze iryinyo rifite agaciro ka miliyoni 9 z’amadorali. Uyu muhanzi wegukanye ibihembo byinshi yahisemo kugeza ubwiza bw’amenyo ye ku rwego rushya aho yaguze iryinyo rya diyama(Diamond) ryiyongera kuyandi menyo ya feza […]
Nyuma y’umwaka, Ambasaderi wa USA mu Rwanda agiye gutangira imirimo

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, vuba aratangira imirimo ye i Kigali nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida Joe Biden amushyize kuri uyu mwanya. Perezida Biden yatangaje ko ahaye Kneedler uyu mwanya tariki ya 3 Kanama 2023. Uyu mudipolomate wari usanzwe ahagarariye USA muri Kenya nk’ushinzwe ibikorwa bya Ambasade, yagombaga […]
Japan: Ambasaderi w’u Rwanda n’uwa Tanzania baganiriye ku mubano w’ibihugu byabo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Ernest Rwamucyo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uhagarariye igihugu cya Tanzania mu Buyapani, Amb. Baraka Luvanda. Ba ambasaderi bombi bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku bijyanye n’ibibazo bireba inyungu z’ibihugu byabo byombi, ndetse bongera kureba ku mubano w’amateka umaze igihe hagati ya Tanzania, u […]
Ibyihariye kuri Minisitiri Ngabitsinze mu mukino njyarugamba
Ntabwo ari inshuro nyinshi abantu bajya babona benshi mu bayobozi bakora imyitozo ihambaye ngororamubiri by’umwihariko mu mikino njyarugamba bitewe n’impamvu zitandukanye. Ni we muyobozi uzwi ukunda kugaragara mu ruhame akora imyitozo ihambaye muri Karate,uwo ntawundi ni Minisitiri Ngabitsinze usanzwe akina Karate mu mujyo uzwi nka Shotokan.Abantu benshi bakunda kumubona kuri Stade cyangwa n’ahandi hantu abandi […]
Kabale: Bafite impungenge zo kuba bohereza mu Rwanda ibyo kurya biruta cyane ibyo bahakura
Abacuruzi bo muri Uganda bakorera ku mupaka wa Gatuna baravuga ko bakomeje kohereza ibicuruzwa byinshi (cyane cyane ibyo kurya) mu Rwanda kurusha ibyo bahakura bakaba bibaza niba u Rwanda rutaba rwarashyizeho amabwiriza abuza abacuruzi bo mu Rwanda kohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi muri Uganda. Abacuruzi n’abaguzi bavuganye na NTV batangaje uko byifashe ku isoko ry’ibiribwa […]
Burundi: Guverineri yarishye imifuka 290 ya sima

Guverineri w’intara ya Muramvya mu Burundi yarishye imifuka 290 ya sima nyuma yo kubitegekwa na Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubimutegeka. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, tariki ya 19 Kanama 2023 Perezida Ndayishimiye yagiriye urugendo rutunguranye kuri sitade ya Muramvya iri kuvugururwa. Ubwo yahageraga, yasanze imifuka 290 ya sima yatanzwe na Twiga Cement EXTRA muri Nzeri […]
Kigali: Abaturage bazimurwa nta bufasha bazahabwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga nta bufasha buzaha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bazimurwa ku ngufu kubera ko ngo bamaze igihe kinini basabwa kwimuka ku bushake mu rwego rwo kwirinda kwibasirwa n’ibiza. Ibi bitandukanye n’ubufasha bwo gukodesherezwa amezi atatu bwahawe abimuwe mu gihe cyashize. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasobanuye ko […]
Minisiteri y’ishoramari yari imaze umwaka ishinzwe yasheshwe imirimo yayo yimurirwa ahandi
Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta no kwegurira abikorera ibigo bya leta yari iherutse gushingwa kuri uyu wa 22 Kanama, yaseshwe, nyuma y’ivugurura rya guverinoma ryakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, imirimo y’iyi minisiteri yari imaze amezi 13 yashyizweho muri Nyakanga 2022, yimuriwe muri Minisiteri […]
Cibitoke: Ndirakobuca yateguje urupfu abaturage bakorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen de Pol. Gervais Ndirakobuca, yamaganye imikoranire bamwe mu baturage bo muri Komine Mabayi bafitanye n’inyeshyamba za FLN; abihanangiriza abasaba kuyihagarika. Ndirakobuca yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari ayoboye inama y’umutekano yamuhuje n’abaturage b’iriya Komine iherereye mu ntara ya Cibitoke, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano. Komine Mabayi isanzwe ikora ku […]