APR FC yarangije imikino ibanza idatsinzwe
APR FC yatsinze Amagaju ibitego 3-1, irangiza igice kibanza cya shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Amagaju, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ibitego bibiri byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Victor Mbaoma n’icyo myugariro Dushimimana Janvier yitsinze ni byo byafashije […]
Doha: Minisitiri Biruta yerekanye ikintu cyakwihutisha ubukungu ku Isi

Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’ibituranyi ni bwo bufite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu nama ya 21ya Doha Forum ibera muri Qatar. Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 10 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2023, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira […]
Amahanga yacyeje u Rwanda ko rwafashije Mozambique kwigobotora ibyihebe
Igihugu cy’Ubudage kirashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda ku bwo gufasha Mozambique kwivuna ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado mu gihe cy’imyaka ine. Katja Keul,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije mu Budage yabigarutseho ubwo yasuraga Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe bya Ansar Al Sunna mu cyumweru gishize. Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubunararibonye mu gutabara […]
UPDF refutes Wazalendo’s claims that they arrested and killed Ugandan soldiers in Mushaki
Ugandan troops under a peacekeeping mission in North Kivu province, Eastern Democratic Republic of Congo have dismissed as malicious, propaganda reports that it engaged in fighting alongside the March 23 Movement (M23) in Masisi territory, North Kivu province. On Friday, the militia coalition under their umbrella Wazalendo who are fighting alongside Armed Forces of the […]
Tshisekedi azutse yakora Opozisiyo yo kurwanya umuhungu we bapfa FDLR
Abatuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibazibagirwa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba, uyu niwe washinze anaba umuyobozi w’Ishyaka rya UDPS (Union for Democracy and Social Progress) mu mwaka wa 1982, ni we se wa perezida Felix Antoine Tshisekedi uyobora icyo gihugu kuri ubu. Etienne Tshisekedi azwiho kuba yarabaye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi […]
Abategetsi ba Sudani bahambirije abadipolomate 15 ba UAE
Ibiro Ntaramakuru bya Sudani kuri iki Cyumweru byavuze ko Sudani yatangaje ko abakozi 15 bo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) batagikenewe muri iki gihugu ibategeka kuhava bitarenze amasaha 48. Ibiro ntaramakuru byavuze ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani yahamagaje ChargĂ© d’affaires w’agateganyo muri ambasade ya UAE imumenyesha icyo cyemezo. Nta bindi bisobanuro […]
Gakenke: Abahinzi b’inanasi baremeza ko zabuze isoko bagatunga intoki abamamyi
Mu Karere ka Gakenke abakora ubuhinzi bw’inanasi baravuga ko babangamiwe no kuba babura aho bagurisha umusaruro wabo, bigatuma abamamyi babubikaho urusyo. Umwe muri aba bahinzi witwa Nsanzimana Gilbert wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko bamaze igihe cy’amezi agera kuri 6, umusaruro wabo basa n’aho bawutangira ubuntu ubundi bakawuha amatungo Ati: “Ubundi iyo umuntu ari […]
Aba Wazalendo bigambye kwica no gufatira Ingabo za Uganda mu rugamba rwa Mushaki
Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamaganye icyo zise poropaganda mbi, ivuga ko zifatanya n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Masisi, aho Wazalendo yemeza ko zagize uruhare mu rugamba rwo muri Mushaki. Ku wa Gatanu, ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rizwi nka Wazalendo […]
Kigali: Abatarandikisha ubutaka bwabo baratangira kubwandikisha nta kiguzi kuri uyu wa Mbere
Abantu bataratanga amakuru ku butaka bwabo ngo bubandikweho kubera impamvu zitandukanye bahawe amahirwe yo gufashwa kubwandikisha kandi nta kiguzi nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ukuboza 2023, Bwiza yabashije kubonaho. Muri iri tangazo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka […]
Ese koko umunyarwenya Nyaxo afungiwe i Burundi?
Hagati mu Cyumweru dusoje nibwo hagiye hacicikana amakuru y’uko umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo , yaba afungiwe mu gihugu cy’u Burundi . Amakuru avugwa ngo n’uko uyu musore yagiye muri iki gihugu arikumwe na bagenzi be,hanyuma bajya kwifotoreza ku kibuga cy’indege nta burenganzira . Gusa andi makuru avuga ko ngo Nyaxo n’itsinda barikumwe babwiwe […]
Taddeo Lwanga wa APR FC yagize ibyago
Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga muri APR FC, yagize ibyago byo gupfusa se umubyara. APR FC ni yo yemeje aya makuru mu butumwa bumwihanganisha yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iti: “Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wapfushije se umubyara. Roho ye iruhukire mu mahoro.” Lwanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze […]
Ntacyo mbuze muri Uganda cyatuma nkenera kujya muri Amerika: Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika anenga kuba zitanga amabwiriza ku bo zikeneye kwemerera gukandagira ku butaka bwazo, agaragaza ko ntacyo abuze muri Uganda cyatuma akenera kujya muri Amerika. Museveni yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza, ubwo yari mu masengesho asoza umwaka yo gushima Imana. Ni amasengesho […]
EACRF: Ingabo z’u Burundi 900 zari muri Kivu y’Amajyaruguru zatashye

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 10 Ukuboza 2023, umugaba mukuru w’ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF), Maj Gen Aphaxard Kiugu ari kumwe na ba Brig. Gen. Emmanuel Kaputa, Gregoire Ndorarigonya, Michael Kibuye, Colonel Jok Akech n’abandi basezeye ku Ngabo z’u Burundi (BURCON) zatangiye kuva muri iki gihugu nyuma […]
RRA yazanye gahunda igiye korohereza abakora ubucuruzi mpuzamahanga
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahamagariye abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abunganira abasora muri gasutamo n’abandi bafatanyabikorwa gusaba gushyirwa muri gahunda ya Authorised Economic Operator (AEO) igamije koroshya ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe hubahirizwa amahame y’umutekano w’ibicuruzwa. Ikinyejana cya 21 cyagaragayemo ubwiyongere bw’ubucuruzi mpuzamahanga n’ubwiyongere bukabije bw’ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibyoherezwa mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. […]
Tshisekedi yaba yahuriye na Ndayishimiye mu ibanga
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yaba aherutse guhurira mu ibanga na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza ari bwo ba Perezida bombi bahuriye mu Burundi. Byari nyuma y’amasaha make Tshisekedi avuye i Bukavu ho mu ntara ya Kivu […]
Ibisasu bya Israel bikomeje kuburizamo icyizere cy’agahenge kari kitezwe
Amahirwe y,agahenge kari kitezwe mu ntambara ihuza Israel na Hamas akomeje kuyoyoka. Ibi byakomojweho na Minisitiri w’intebe wa Qatar yavuze ko gutera ibisasu kwa Israel “kurimo kugabanya amahirwe” yuko habaho akandi gahenge. Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira […]
Loni itewe ubwoba n’umwuka mubi ukomeje kuba mwinshi hagati ya DRC n ‘u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahangayishishijwe cyane n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibigaragarira muri raporo ya nyuma ya Loni ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza kumurikwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023. Kuva mu mwaka ushize wa 2022 umwuka […]
RDC:Ntidushaka umuyobozi uzita kuri bashiki be gusa’ Kiliziya Gatolika ishaka Perezida mushya
Idini rya Kiriziya Katolika, Diyoseze( Diocèse) ya Goma, yongeye gutangaza ibyifuzo byabo ku gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo ku byerekeye amatora ateganijwe. Ibi ba bitangarije abakirisitu babo mu mpera z’icyumweru dusoje bitangazwa na EvĂ ÂŞque Willy Ngumbi hifuzwa ko amatora yazagenda neza. Ati” Turifuza ko twagira perezida mwiza kandi mushya. Umuntu uzaba azi kwita […]
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Meya wa Monrovia
Ubuyobozi bwa Amerika bwafashe icyemezo cyo gufatira umutungo uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’Umuyobozi w’Umujyi wa Monrovia, umurwa mukuru wa Liberia. Ambasade ya Amerika i Monrovia ivuga ko ashinjwa ihohoterwa rikorerwa abo batavuga rumwe muri politiki, guhonyora uburenganzira bwa muntu na ruswa nk’uko bitangazwa na VOA. Umuyobozi w’umujyi, Jefferson Koijee, arashinjwa kuba yarategetse […]