U Rwanda rwanyomoje ibyo kuganira na Israel ngo rwakire impunzi zo muri Gaza
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose iri kugirana na Israel bigamije kwakira abanya-Palestine bahunze intanbara ikomeje gusakiranya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza. Ni nyuma y’amakuru aheruka gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Zman Yisrael byo muri Israel by’uko Guverinoma y’iki gihugu yaba iri mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda ngo bibe […]
Zambia:Cholera yatumye ibigo byose by’amashuri bitazafungurwa kugeza nyuma y’ibyumweru bitatu
Amashuri yo muri Zambiya azakomeza gufungwa ibyumweru bitatu byiyongera ku kiruhuko cy’iminsi mikuru, biturutse ku cyorezo cya Cholera. Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganijwe ko bazagaruka taliki ya 29 Mutarama bitewe n’icyorezo gikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu. Ku cyumweru, Minisiteri y’ubuzima muri Zambia yatangaje […]
Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’imbwa z’inyagasozi zibarira amatungo
Imbwa z’inyagasozi ziraye mu matungo y’abaturage b’Imidugudu ya Rushahaga na Rusi mu Kagari ka Mutongo, Mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kane ushize, zica ihene 3 n’intama 2 zinakomeretsa indi hene n’intama. Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, imbwa 62 z’inyagasozi zari […]
Pastor Zigirinshuti wa ADEPR aherutse kuraswaho urufaya rw’amasasu ararusimbuka
Pasteri Zigirinshuti Micheal ubarizwa mu Itorero rya ADEPR , aherutse gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu ubwo yari mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Uyu mupasiteri w’ikimenyabose by’umwihariko muri iri torero, yasobanuye uburyo yahagurutse mu Rwanda agiye mu ivugabutumwa hanze yarwo, maze abantu atatangaje umwirondoro wabo, bamutumaho abagizi banabi ngo bamuhitane ariko Imana ikinga ukuboko […]
Congo zombi zigaramye ibyo kwakira abanya-Gaza bahunze intambara ya Israel na Hamas
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo-Brazzavile bahakanye amakuru y’uko kimwe muri ibi bihugu byaba biri mu biganiro na Guverinoma ya Israel, mu rwego rwo kwakira abanya-Gaza bahunze intambara y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas. Ni nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Israel yabwiye Ibiro Ntaramakuru Zman Israel ko ibiganiro hagati ya […]
Masisi: Imirwano hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo yavanye benshi mu byabo
Imitwe ibiri y’inyeshyamba ibarizwa mu biswe Wazalendo, (APCLS ya Janvier Karahiri na UPCRN ya Kagiri) yarwaniye muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi, bituma abaturage benshi bata ibyabo barahunga. Iyi mirwano yabereye kuri uyu wa Gatanu mu misozi ya Buyagu, Bishanga, Kalambiro ikikije uduce twa Kashenda na Bweremana bituma abaturage b’abasivili bahatuye bata […]
Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko
Umuririmbyi akaba n’umucuranzi Kenny Sol yasezeranye n’uwari umukunzi we Kunda Yvette ubu wabaye umugore we imbere y’amategeko. Aba bombi nyuma yo gusuzuma urukundo rwabo bagasanga rushyitse , bahisemo gutera indi ntabwo iberekeza ku gushinga urugo. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Mutarama2024, ubera ku Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Ni […]
Gen. Muganga yeretswe ibikoresho by’ubwirinzi bikorwa na Pakistan

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’itsinda ry’abantu 08 bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan, basuye Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga. Mu ruzinduko rwe muri Pakistan, Gen Mubarakh Muganga, kuwa Gatatu, yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu […]
RDF yatangiye gutoza Ingabo za Mozambique, abagera ku 150 basoje imyitozo
Nyuma yo gufasha Mozambique guhosha iterabwoba ry’abajihadiste bafitanye isano na Leta ya Kisilamu, u Rwanda ubu rurimo gutoza abasirikari ba Mozambique mu rwego rwo kubaka igisirikare gikomeye gishobora kurinda igihugu ibitero ibyo ari byo byose kitarinze gusaba ubufasha. Abasirikare bagera kuri 150 bo muri Mozambique bivugwa ko barangije imyitozo ihanitse mu gihugu cy’u Rwanda, mu […]
Musanze:Hari abahinzi b’ibirayi barimo kwitotomba umusubirizo, abandi baretse kubihinga
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu bahinzi b’ibirayi bakomeje kwitotombera igihombo bakomeje guhura nacyo ku buryo ngo hari n’abafite gahunda yo kureka kubihinga kuko nta nyungu bakuramo. Ibi babivuga bashingiye ko mu gihe cy’ihinga hari abahinzi baranguye imbuto y’ibirayi ibahenze hanyuma ku mwero wabyo bikaba bigurishwa ku kiguzi kiri hasi cyane. […]
Abanyonzi 6 ba TotalEnergies bagiye kuza kwitoreza mu Rwanda mbere ya shampiyona
Buri mwaka, Ikipe yo gusiganwa ku magare ya TotalEnergies ijya muri Calpe (Espagne) mu myitozo ibanziriza shampiyona. Iyi kipe yo muri Vendée mu burengerazuba bw’u Bufaransa, izongera kujyayo muri Mutarama 2024, usibye ko abanyonzi batandatu, barimo Mathieu Burgaudeau, Pierre Latour na Sandy Dujardin, batazajyayo. Aba barimo kwitegura kuza mu Rwanda bakahamara igihe cy’ibyumweru bibiri. Iminsi […]
Amerika yannyeze ibirego bya Afurika y’Epfo bishinja Israel Jenoside ikorera Abanyegaza
Amerika yanze inatesha agaciro ikirego cya Afurika y’Epfo iregamo Isiraheli mu rukiko mpuzamahanga (ICJ). Afurika y’Epfo yavuze ko Isiraheli ikora itsembabwoko(Genocide) n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gaza .Ni urubanza rubanza rwashyikirijwe ICJ mu cyumweru gishize. Ku wa gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yavuze ko Amerika itabona ibyaha […]
Kuburanisha Kazungu mu mizi byasubitswe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatanu rwasubitse urubanza Kazungu Denis yagombaga gutangira kuburanishwamo mu mizi. Kazungu akurikiranweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi ndetse n’icyo gufata ku ngufu. Urubanza rwasubitswe ku busabe bw’ubushinjacyaha bwasabye ko ibyaha aregwa byahuzwa, bijyanye no kuba yari afite imanza ebyiri. Biteganyijwe ko ku wa 12 Mutarama ari bwo uru rubanza […]
Pasiteri Bugingo yasobanuye uko umurinzi we yishwe
Pasiteri Aloysious Bugingo uri mu bavugabutumwa b’ibimenyabose muri Uganda, yasobanuye uko Richard Muhumuza wari umurinzi we yishwe. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024 ni bwo Muhumuza wari usanzwe ari umusirikare mu mutwe wa SFC ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni yishwe arashwe. Yicwa yari kumwe mu modoka na Pasiteri Bugingo yari amaze igihe […]
Leta ya Congo yasubije Alliance Fleuve Congo ifite gahunda yo kugarukira i Kinshasa
Muri videwo yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga mbere y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ku Cyumweru, itariki ya 31 Ukuboza, uwahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora yigenga, Corneille Nangaa, yongeye gushimangira icyifuzo cye n’icyemezo cyo kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kugeza ageze mu murwa mukuru Kinshasa, none leta na yo yamusubije ibinyuije ku muvugizi […]
Raporo y’urukiko rw’u Bufaransa iravuga iki kuri gahunda y’abimukira hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda?
Gahunda yo kohereza abimukira bava mu gihugu cy’u Bwongereza ikomeje kugenda igarukwaho n’ingeri zitandukanye, aho kuri ubu hari na Raporo y’u Bufaransa yabigarutseho. Ni raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa ishinja u Bwongereza kugenda biguru ntege mu ngamba zigamije kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu. Uru rukiko rw’u Bufaransa rwashyizwe hanze iyo raporo kuri uyu […]
Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu birenga 200 byerekeza ku Kirwa cya Yeonpyeong
Igisirikare cya Seoul cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya rutura birenga 200 ku nkombe y’iburengerazuba, byerekeza ku kirwa cya Yeonpyeong cyo mu majyepfo. Ako kanya, Koreya y’Epfo yatanze integuza yo kwimuka ku baturage bo kuri icyo kirwa – nubwo batigeze bemeza niba bifitanye isano. Amajyepfo yamaganye icyo gikorwa, yita “igikorwa cy’ubushotoranyi” nkuko tubikesha […]
Abakoreshaga ikiraro cya Cyangoga kuri Mukungwa ubu bambukira ku giti kimwe barahangayitse
Abakoreshaga ikiraro cya Cyangoga gihuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke hejuru y’umugezi wa Mukungwa cyasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, ubu bambukira ku giti kimwe ndetse bikabuza abantu benshi gutinya kwambuka batinya kugwamo. Abo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko kwambuka ari ikibazo gikomeye cyane bakaba bafite impungenge ko hari bamwe muri bo bazahaburira ubuzima. […]
Uruzinduko rwa Gen Daglo kwa Ruto rwatumye Sudani ihamagaza Ambasaderi wayo
Sudani ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama yahamagaje Ambasaderi wayo i Nairobi, mu rwego rwo kwamagana kuba Perezida William Ruto wa Kenya aheruka kwakira Gen Mohamed Hamdan Daglo. Uyu Gen Daglo ni we ukuriye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) umaze igihe mu ntambara n’Ingabo za Sudani. Uyu musirikare kuva mu mpera […]
vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi-Coroneille Nangaa
Coroneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akaza kwitandukanya n’ubutegetsi, yavuze ko ihuriro ayoboye rigiye gushyira akadomo ku buyobozi bwa Tshisekedi. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yahaga ubutumwa ingabo za SADC, azibwira ko n’ubwo zaje kwifatanya na Guverinoma ya Kinshasa bitazabuza ko Ihuriro rya Alliance […]
Burundi-Giharo: komiseri wa polisi ya komine yishwe atemaguwe
Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’uko komiseri wa polisi mu gace ka Rutana,Majoro Japhet Mukeshimana yishwe atemaguwe hakoreshejwe umuhoro. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki 2 Mutarama 2024, bibera ku musozi wa Nkanka muri komini ya Giharo mu ntara ya Rutana mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburundi. Polisi yaho ivuga ko byibuze abantu […]
Iyangirika ry’umuhanda Muhanga-Karongi ribangamiye ubukerarugendo n’ishoramari
Abakoresha umuhanda Muhanga – Karongi baravuga ko iyangirika ryawo ryagabanyije urujya n’uruza rw’abajyaga mu bikorwa by’ubukerarugendo no gushora imari mu Karere ka Karongi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bugaragaza ko aho uyu muhanda ugeze ukorwa bitanga icyizere ko urujya n’uruza rwakongera kugaragara muri aka karere kakarushaho kwakira ba mukerarugendo bahagaze kubera uyu muhanda wangiritse. Minisitiri w’Ibikorwa […]