Rwanda-DRC: Perezida Kagame yatabarije impunzi zibumazemo imyaka nk’iyo yabumazemo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagarutse ku kibazo cy’impunzi zigera ku bihumbi 100 zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu zikaba ziba mu Rwanda ndetse zikaba zirimo n’izihamaze imyaka 23 ingana n’iyo uyu mukuru w’Igihugu nawe yamaze mu buhunzi. Yabigarutseho mu ijambo ritangiza inama y’Igihugu y’umushikirano yateranye ku wa 23 Mutarama […]

Rutshuru: M23 yahaye uduce igenzura abayobozi bashya

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yashyizeho abayobozi bashya mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura. Itangazo ry’uyu mutwe ryashyizweho umukono na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, ryerekana ko uwitwa Prince Mbabuka ari we wagize umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, na ho uwitwa Dr […]

Kagame warns DRC’s Tshisekedi, Burundi’s Ndayishimiye who threaten to overthrow him

Rwanda’s President Paul Kagame has warned his Congolese and Burundian counterparts that they could pay a heavy price, amid the two presidents threats to overthrow his government. Kagame is accused by both Kinshasa and Gitega of training and financing M23 and RED-Tabara, the rebel groups whom they accuse to destabilize their goverments. Kigali has always […]

Gufumbiza umwanda wo mu musarane mbere y’imyaka 5 bikurura akaga gakomeye

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko gufumbiza imyaka umwanda wo mu musarane utaramara imyaka itanu bikurura akaga gakomeye karimo n’urupfu. Ibi ni ibyatangajwe Hitiyaremye Nathan, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) aho avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikoresheje nta bwirinzi, cyangwa se ngo ayikoreshe munsi […]

U Burundi bwigaramye amagambo ya Ndayishimiye wavuze ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama, yigaramye amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. U Burundi bwabyigaramye biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi yabwo. Ni itangazo ryasubizaga iryo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere yamagana ariya […]

Pasiteri ufite abagore 12 n’abana 25 afunzwe azira kurongora umwangavu

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’umupasiteri watawe muri yombi akurikiranyweho gushyingiranwa n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure. Ni umupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana uyobora itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah uherutse kugaragara mu mashusho asezerana n’umukobwa bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 ntibyavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye. Hari ku ya 8 Mutarama 2024, nyuma yo […]

RDC: Hari aho inyeshyamba zabujije abaturage gukora no kurya isombe kuwa Kane

Sosiyete sivile muri Moba, mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iramagana “ingamba zidakunzwe” zo kubuza abaturage gukora no kurya isombe zafashwe n’inyeshyamba zivugwaho kuba mu ihuriro rya Wazalendo. Nk’uko iyi sosiyete sivile ivuga, aba barwanyi babujije abaturage bo muri Sheferi ya Kansabala gukora no kutarya isombe buri wa Kane. Nk’uko byatangajwe […]

Umushyikirano 2024:Abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho-MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugeza ubu u Rwanda rwejeje imyaka ku kigero cyiza, aho mu turere twose tw’Igihugu usanga usanga bihagije mu biribwa ku buryo n’abari baravuye ku ifiriti bayisubiyeho. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi […]

Kampala: Abapolisi 4 bakurikiranweho kwiba kwa ambasaderi asaga miliyari 2

Polisi ya Uganda yashinje mu rukiko abantu 12 barimo abapolisi 4 bayo bakekwaho icyaha cy’ubujura bukabije bakoze kwa Ambasaderi Barbara Nekesa Oundo akaba n’umubitsi w’ishyaka NRM, aho bibye asaga miliyari 2 z’amashilingi. Ambasaderi Barbara Nekesa Oundo ni Ambasaderi wa Uganda muri Afurika y’Epfo ufite icyicaro i Pretoria. Nubwo iperereza rigikomeje, Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, […]

U Rwanda nta na rimwe rwigeze ruteza izi ntambara zo muri RDC: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye kunyomoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’intambara z’urudaca zayogoje uburasirazuba bwayo, agaragaza ko u Rwanda nta na rimwe rwigeze ruzitangiza. Perezida Paul Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda n’abarugenderera kuryama bagasinzira, kuko nta wushobora kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo ahungabanye umutekano. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri […]

Liberia:Perezida uherutse gutorwa yananiwe gusoza imbwirwaruhame ye ahagaze ahita aca akabogi

Perezida Joseph Boakai uherutse gutorwa muri Liberia yananiwe gukomeza ijambo yagezaga ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ahagaze kubera uburwayi maze ahitamo kurikomeza yiyicariye. Joseph Boakai umaze kugera mu zabukuru dore ko afite imyaka 79, ubwo yari imbere y’imbaga ayigezaho ijambo yateguye, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko aricara.Ni umuhango wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mutarama […]

Niba ushaka imirwano twarwana, icyo si ikibazo — Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku myitwarire y’Abaperezida b’Uburundi na DRC bamaze iminsi bamwibasira bakanibasira u Rwanda bemeza ko bashaka kuruhirikira ubutegetsi ashimangira ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uheruka kuvuga ko ashaka guhirika ubutegetsi […]

Uganda: Urukiko rwategetse gufata umunyemari Molly Katanga ushinjwa kwica umugabo we

Urukiko rw’ibanze rwa Nakawa rwasohoye icyemezo cyo guta muri yombi Molly Katanga ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we, Henry Katanga, nyuma yo gusanga imbunda yakoreshejwe mu kumwica iriho ibikumwe bye. Icyemezo cyo kumuta muri yombi cyo kuwa 22 Mutarama kigira kiti “ Mu gihe ushinjwa 1, Katanga Molly akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi binyuranyije n’ingingo ya 11 […]

RDC:Umunyamabanga wa SADC yemeje ko nta misiyo n’imwe yigeze inanirwa aho yitabajwe hose

Nyuma y’igitero cya SADC ifatanyije n’ihuriro rya FARDC giherutse kugabwa kuri M23 kigahitana abasirikare babiri b’uyu mutwe, umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) H.E. Elias M. Magosi yavuze ko biteguye kugarura amahoro muri DR.Congo. Yashimangiye ko nta misiyo n’imwe SADC yigeze ijyamo ngo itsindwe ari nayo mpamvu biteguye gukora ibishoboka byose kugirango […]

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa Uganda

geennvdwwaadmqn.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yahuye na mugenzi we wa Uganda, Madamu Robinah Nabbanja, bagirana ibiganiro byibanze ku gusangira ubunararibonye ku micungire myiza y’imijyi no kunoza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yari yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama iherutse gusozwa n’ibihugu bidafite aho bibogamiye hamwe n’inama ya G77 n’u Bushinwa […]

Abasirikare ba Israel bahuye n’umunsi wahitanye benshi muri bo bwa mbere muri Gaza

Igisirikare cya Israel kiravuga ko kuri uyu wa Kabiri abasirikare ba yo 21 biciwe i Gaza, umunsi wahitanye abasirikare benshi ba Israel kuva ibikorwa byabo byo ku butaka byo kurwanya Hamas byatangira. Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel (IDF), Daniel Hagari, yavuze ko bikekwa ko ari igisasu cya rokete cyakubise igifaru cyari hafi hafi y’inyubako ebyiri bari […]

Le Rwanda déplore les propos incendiaires du président burundais

Le gouvernement du Rwanda a qualifiĂ© de «  incendiaires et anti-africains  » les propos tenus par le prĂ©sident burundais Evariste Ndayishimiye, qui a imputĂ© au Rwanda l’insĂ©curitĂ© dans la rĂ©gion des Grands Lacs et a qualifiĂ© la jeunesse rwandaise de «  prisonniers dans la rĂ©gion  ». Cette Ă©volution intervient alors que les relations entre les […]

Amerika yongeye gusaba iperereza ku matora yabaye muri DR Congo

Nyuma y’uko amatora abaye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ntavugweho rumwe na benshi ndetse Amerika ikaza gusaba ko hakorwa iperereza ariko ntirikorwe , kurubu yongeye gusaba ko haba igenzura ryimbitse.. Iri genzura Amerika isaba ko ryakorwa,ni mu rwego rwo gushaka kumenya niba intsinzi ya Tshisekedi yaranyuze mu mucyo no mu bwisanzure. Ni amakuru yatangajwe […]

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko ‘kubwiza ukuri’ abarimo Ndayishimiye

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kubwiza ukuri abarimo abakuru b’ibihugu by’akarere bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje ko bashaka kurubohora. Ni ubutumwa Minisitiri Utumatwishima yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X. Yasaga n’ukomoza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uheruka gutangaza ko we na RDC bafite umugambi wo guhirika […]

Muyaya yasubiriye P. Kagame, yongera guca amarenga ko hari umugambi wo kumuhirika

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye kwibasira no gutuka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yise “indwara yugarije akarere” mbere yo guca amarenga y’uko RDC n’u Burundi bakomeje gushaka uko bamuhirika ku butegetsi. Hari mu kiganiro uyu mugabo unasanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa […]