Juba: Hibutswe Sgt Major Ngoga na bagenzi be baguye mu butumwa bwa UNMISS

gow7n9bwoaafdpb.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo zifatanyije na bagenzi bazo, abakozi mpuzamahanga ba UNMISS hamwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cya UNMISS i Juba. Muri iki gikorwa hahawe icyubahiro Umunyarwanda Sgt Major Francis Ngoga n’abandi basirikare […]

Umuburo ku batekamutwe bamaze iminsi biyitirira bwiza.com na BWIZA TV

Bwiza Media yamenye amakuru y’uko hari abatekamutwe bamaze iminsi bayiyitirira, bagakoresha izina ryayo mu bushukanyi n’ubwambuzi aho baka abantu amafaranga biyitirira kuba abakozi bayo. Mu bo twamenye hari uwitwa Emmy washatse kwambura Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare. Hari kandi uwiyita Veneranda wigeze gusaba uwitwa Jean Claude Karangwa Sewase kumwoherereza amafaranga kuri numero ya Telefoni […]

Nord Kivu: Abasivili bongeye gutabarizwa nyuma y’uko FARDC ishinjwa kubica umusubirizo

Abarwanyi ba M23 bongeye gutabariza Abasivili batuye mu nice bya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’ubwicanyi bukorerwa abasivile bukozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yamagana yivuye inyuma […]

Afurika y’Epfo:Amashyaka 70 n’abakandida bigenga 11 barimo guhatana mu matora

Abanyafurika y’Epfo bazindukiye mu matora ya mbere y’ingenzi cyane abayeho kuva ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu (apartheid) bwarangira mu mwaka wa 1994. Abantu bagera kuri miliyoni 27 ni bo biyandikishije bashaka gutora, muri aya matora agaragaza gukomeza gucikamo ibice muri politiki nyuma y’iyi myaka 30 ishize y’ubutegetsi bwa demokarasi. Mu buryo butari bwarigeze bubaho, […]

Umugeni yagiye mu bukwe amabuno ari hanze y’ikanzu

screenshot_20240529_080808_x_1716966652.jpg

Ikanzu y’umugeni yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera uburyo yari ikozemo ndetse n’ukuntu yakoreshejwe mu bukwe bwitabiriwe n’imbaga y’abantu. Ku rubuga rwa X hakomeje gusakara amashusho y’umugeni wambaye ikanzu yerekana bimwe mu bice bye by’ibanga bidakunze kubonwa na buri wese ubonetse. Mu gihe bizwi ko ubundi umugeni yambara ikanzu ndende kandi ihisha bimwe mu […]

Barikana wari ukurikiranweho gutunga intwaro yahawe igihano cyoroheje

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri, rwahanishije Frw 500,000 Barikana Eugene wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Barikana yari yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi nyuma yo kwegura ku nshingano yari afite nk’umudepite mu […]

RDC: Minisitiri w’ingabo mushya azabifatanya no kuba umudepite n’umusenateri

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite minisitiri w’ingabo mushya, Guy Mwadiamvita Kabombo, muri iki gihugu bafata nka minisitiri w’intebe wungirije ndetse ushinzwe ingabo z’igihugu, wasimbuye Jean-Pierre Bemba ubu wagizwe minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Gusa Kabombo izi nshingano azazikomatanya n’izindi yatorewe mu matora aheruka. Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix […]

Ntimukice amategeko. Ntimukagende mukubita Kyagulanyi…Besigye, bari muri opozisiyo – Gen Otafiire

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Maj. Gen. Kahinda Otafiire, yategetse abayobozi bashya b’igipolisi kurekeraho guhonyora uburenganzira bwa politiki bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Maj. Gen. Otafiire, usanzwe ari na Chairman w’ubuyobozi bwa polisi, by’umwihariko yakomoje kuri Perezida w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ndetse n’uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change, Dr Kizza Besigye. “Ntimukice […]

Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya, Bemba ahindurirwa imirimo

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atangaje Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 54 biganjemo abashya. Ni Guverinoma yatangajwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Felix Antoine Tshisekedi atorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri izamara imyaka itanu. Muri iyi Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Jean Pierre Bemba Gombo wari usanzwe […]

Amb. Busingye yagiranye ibiganiro na Miss Jolly

788d8c1d-cd65-426a-83da-ecf4cd8dc232.jpg

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye. Mutesi Jolly amaze iminsi mu Bwongereza aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya ‘Oxford’ cyibanze ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abinyujije […]

Umushoramari Niyitanga yatanze kandidatire ku mwanya w’ubudepite

Rwiyemezamirimo Niyitanga Fiston uzwi mu bijyanye n’ubukerarugendo, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nk’umukandida mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Niyitanga usanzwe afite company y’ubukerarugendo ikorera mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya, yatanze kandidatire ye mu cyiciro cyihariye cy’urubyiruko. Uyu musore nyuma yo gutanga kandidatire yabwiye itangazamakuru ko yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza mu […]

Ni gute ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? – Kagame

govdtopxyaaxkug.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga amavugurura akenewe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe akwiye kujyana no kubakira ku nyungu z’Umugabane wa Afurika kandi uwifuriza imibereho myiza abatuye Isi adakwiye kwirengagiza umugabane wa Afurika. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki […]

Kylian Mbappé yaba agiye kujyana PSG mu nkiko

Mbere y’uko Kylian Mbappé ava mu kipe ya PSG agiye kubanza kuyijyana mu nkiko aho ayisaba amafaranga ye yose yakoreye muri Mata iyi kipe itamuhaye nyuma y’uko yanze kuyongerera amasezerano. Amakuru aturuka mu Bufaransa yemeza ko ikipe ya Paris Saint-Germain yanze guhemba Kylian Mbappé umushahara w’ukwezi gushize kwa 4 ndetse hari n’udubimbazamushyi atahawe. Kudahembwa ku […]

Ingabo za Uganda ziyobowe na Brig. Gen. Muhanguzi ziri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

gosrmp1x0aeqpco.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Nyagatare, Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2 n’iya 5) zakiriye intumwa z’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ziyobowe na Brig. Gen. Paul Muhanguzi, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 ya UPDF mu nama y’iminsi itatu y’umutekano ku mupaka. Iyi nama yahuje ingabo za RDF na UPDF zikorera ku mupaka w’u […]