Mu mafoto 70, ihere ijisho ibirori byaranze #kwibohora30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, Abanyarwanda n’incuti zabo bizihije imyaka 30 ishize ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanabohora igihugu. Ku rwego rw’igihugu ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na […]
Amavubi yisanze mu itsinda ry’abagabo

Tombora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda D. Kuri uyu Wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo iyi tombora yabaye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Ubwo batomboraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda D aho arikumwe n’ikipe y’igihugu ya Benin, Libya ndetse […]
Rutsiro: Umuyobozi w’ishuri ntavuga rumwe n’abamushinja kurigisa inka
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Karugarika, Sahabo Faustin ntavuga rumwe n’abamushinja kurigisa inka ebyiri z’ishuri, zaguzwe mu mafaranga bari bagurishije i Kawa. Iri shuri riherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushonyi amakuru avuga ko ubuyobozi bwaryo bwaguze inka ngo ijye ibafasha kubona ifumbire, ariko zikaza kuburirwa irengero. Umwe mu barezi bigisha kuri iri shuri utifuje […]
Bukavu: Amazu arenga 100 yibasiwe n’inkongi y’umuriro yaturutse ku wari utetse ifiriti
Amazu arenga 100 abarizwa mu karere ka Nyalukemba mu mujyi wa Bukavu muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ejo hashize kuwa gatatu taliki 03 Nyakanga 2024. Amakuru avuga ko ku ikubitiro habanje gushya amazu agera kuri 30, nayo agenda akongeza andi kugeza arenze 100. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyalukemba , yavuze ko […]
Turikiya: Polisi yafunze abamagana impunzi zo muri Siriya
Mu myigaragambyo yabaye kuwa kabiri Kamena 2024, Polisi ya Turkiya yataye muri yombi abantu bagera ku ijana na mirongo irindwi bari mu myigaragabyo yo kurwanya abaturage b’abanyasiriya bahungiye “muri” Turukiya . Iyo myigaragambyo yatewe n’umugabo ukomoka muri Siriya ushinjwa guhohotera umwana w’umukobwa w’umunyaturukiya. Imyigaragambyo yakajije umurego mu mujyi rwagati wa Anatoliya nyuma y’uko agatsiko k’abanyaturukiya […]
Umukobwa wa Perezida Paul Biya yaketsweho ubutinganyi
Umukobwa wa perezida wa Kameruni yagaragaye mu mashusho arimo asomana n’undi mugore umunwa ku wundi , bituma acyekwaho ubutinganyi. Inyandiko yashyize kuri Instagram yerekana uyu mukobwa w’imyaka 26 yakira umunyamideli w’umunyaburezili Layyons Valença bahuje urugwiro. Yahise yandika kuri Instagram ye ko yapfiriye uyu munyamideli ku buryo yumva yamwimariyemo. Yagize ati” Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi […]
RDC: Abashinwa batandatu n’abasirikare babiri ba FARDC bishwe barashwe
Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe abashinwa bagera kuri batandatu mu ntara ya Ituri kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024 Umuyobozi wa Djugu, Ruphin Mapela, ari naho ibyo byabereye, yavuze ko byakozwe n’umutwe witwa CODECO (Koperative ishinzwe iterambere rya Kongo). Igizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko […]
Ingabo z’u Burundi zigiye kujya ziha imyitozo ANT?
Guverinoma y’u Burundi irateganya gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’iya Tchad, ibihugu byombi bikazayagenderaho mu guhana imyitozo ya gisirikare. Iby’aya masezerano hagati y’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) na ANT cya Tchad biri mu byo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Gen Mahamat Idriss DĂ©by Itno wa Tchad baganiriyeho, ubwo DĂ©by yasuraga u Burundi hagati y’itariki […]
Tunisia: Umukandida mu matora ya perezida yatawe muri yombi
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tunisia, Lotfi Mraihi, watangaje ko yifuza kuzitabira amatora ya perezida ateganijwe mu Kwakira, yatawe muri yombi na polisi akekwaho kunyereza amafaranga. Mraihi, umuyobozi w’ishyaka ry’ubumwe bwa repubulika, akaba n’umwe mu banenga cyane Perezida Kais Saied, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu ushize, nk’uko abanyapolitiki n’ibitangazamakuru byaho babitangaje. Umuvugizi […]
Inkongi yibasiye inyubako ‘Makuza Peace Plaza’ yangije ibifite agaciro ka miliyoni hafi 200Frw
Ibintu bifite agaciro ka miliyoni hafi 200 z’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangirikiye mu nyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge. Polisi y’u Rwanda itangaza ko habarurwa ibyangijwe n’iyo nkongi , basanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198. Polisi ivuga ko icyakora inyubako ubwayo […]
Abapolisi babiri bo muri Sudan y’Epfo bafatiwe muri Congo baje gushimuta abantu
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gitangaza ko cyafashe abapolisi babiri bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo . Aba bapolisi ngo bafashwe nyuma y’uko bari baje gushimuta bamwe mu baturage bari bafitanye amakimbirane. Aba basirikare batawe muri yombi ejo ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024. Bafatirwa mu Ntara ya Bas-Uele. Urwego rushinzwe Iperereza […]
Igihugu cyacu gifite umutekano kandi kizawuhorana uko byagenda kose- Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda nta kizawukoma mu nkokora kuko kizawuhorana. Yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 04 Nyakanga 2024 ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Yongeyeho ko politiki y’igihugu kugeza ubu ishingiye ku ntego no kubazwa inshingano. Ati: Politiki yacu uyu munsi, ishingiye ku kugira […]
Perezida wa Tchad arimo gukorwaho iperereza mu Bufaransa
Iperereza ry’ibanze ryatangijwe mu Bufaransa ku birego byo kwigwizaho imitungo mu buryo butemewe bivugwa kuri Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss DĂ©by Itno. Aya makuru yemejwe n’abegereye iyi dosiye bavugana na RFI ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga. Mu mpera za 2023, ubushakashatsi bwakozwe na Mediapart bwatangaje ko amafaranga yakoreshejwe agera ku 900.000 by’amayero yo kugura […]
Ibyo kubaka Gare ya Rutsiro bikomeje kuba amayobera

Bamwe mu bagana ni abatuye akarere ka Rutungurwa no kuba ahatangijwe imirimo yo kuhubaka Gare ihagararamo imodoka muri 2016, kugeza na nubu ntawamenya ko higeze hazanwamo imashini zikahataganyura. Kuwa kane tariki ya 08 Ukuboza 2016, nibwo mu Karere ka Rutsiro hatangiye igikorwa cyari gitegerejwe igihe kitari gito cyo gutunganya ahazubakwa gare, gusa iyo uhageze uyu […]
Itsinda ry’abapolisi bo muri Kenya boherejwe muri Haiti batangiye gushakisha amabandi
Ku wa Gatatu, umuhanda wa Port-au-Prince wagenzuwe n’abapolisi ba Kenya, bafite intwaro zikaze bashakisha ahari amabandi. Ishami rya mbere ry’abapolisi bashyigikiwe n’umuryango w’abibumbye muri Haiti, ryageze muri iki gihugu muri Kamena, mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikabije ry’agatsiko k’amabandi. Kugeza ubu, udutsiko tw’abagizi ba nabi twiganje hafi 80% mu murwa mukuru, bigatuma abantu barenga 580.000 […]
Ndayishimiye na Gén Kaka bokeje Loni igitutu
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we wa Tchad, GĂ©n Mahamat Idriss DĂ©by Itno ‘Kaka’, bokeje igitutu Umuryango w’Abibumbye basaba ko akanama kawo gashinzwe umutekano kabamo amavugurura, mu rwego rwo guca “akarengane” gakorerwa Afurika. Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho Guverinoma y’u Burundi n’iya Tchad zasohoye, nyuma y’uruzinduko rw’akazi GĂ©n DĂ©by aheruka kugirira i Gitega. […]
Ikibumbano kirere muri Afurika cyasizwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro ya 30 Isabukuru yo Kwibohora. Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana imyaka 30 ishize u Rwanda ruhawe icyerekezo gishya nyuma yo kwibohora ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’uko SĂ©nĂ©gal yifatanyije […]
Kigali: Uko wakwiga cyangwa ugahabwa serivise z’ikoranabuhanga mu gihe gito na ICT FOR ALL IN ALL LTD

Kuva mu 2017, Ikigo cy’ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye naryon’igihe kizwi nka ICT FOR ALL IN ALL LTD giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, nyuma y’uburambe mu gukora porogaramu za mudasobwa (Software & websites), gikomeje gukingura amarembo no kubifuza gukarishya ubwenge biga ubumenyi bw’ibanze bwa mudasobwa (computer general literacy), kwiga gukora […]
Gitega: Emilienne washinje umupadiri ihohotera rishingiye ku gitsina yagizwe umwere
Icyemezo kigira umwere Emilenne Sibomana cyafashwe kuwa Gatanu ushize. Aya makuru yemejwe na MaĂ®tre Michella Niyonizigiye, umwunganira. Yagaragaje ko icyo cyemezo cyamenyeshejwe kandi gisobanurirwa umukiriya we ku wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, muri Gereza Nkuru ya Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) aho amaze umwaka urenga afungiye. Emilenne Sibomana, wari umunyamabanga w’Ishuri Ryisumbuye rya […]
Ruto yategetse ko gahunda yo kuzamura imishahara y’abadepite n’abaminisitiri isubirwamo
Perezida William Ruto, yategetse ko Gahunda yo kongererwa imishahara ku badepite n’abaminisitiri yari iteganyijwe isubirwamo. Impamvu ngo ni uko abaturage bamurakaje. Ibi bikaba bibaye nyuma y’icyumweru imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga ihatiye Ruto kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari urimo kongera imisoro. Ku wa gatatu, Lyn Mengich ukuriye akanama k’igihugu k’imishahara (SRC) yavuze ko kazahagarika izo nyongera […]
USA: Biden yemeje ko ntaho yenda kujya nubwo akomeje kugaragaza intege nke
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagerageje guturisha abakada bakuru mu ishyaka ry’Abademokarate n’abakozi bari kumwamamaza, nyuma y’amakuru avuga ko yaba arimo gutekereza ejo hazaza he nyuma y’ikiganirompaka yitwayemo nabi imbere ya Donald Trump mu cyumweru gishize. Biden yafatanye ifunguro rya saa sita na Visi-Perezida Kamala Harris mu […]
Urukiko rwategetse ko abasirikare ba FARDC bahunze M23 i Kanyabayonga bicwa
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC), nyuma yo kubahamya ibyaha birimo icyo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga ni bwo aba basirikare bakatiwe urwo gupfa. 25 bahamijwe ibyaha […]
Uburasirazuba: Urubyiruko rwahaye umukoro abadepite ruzatora mu matora aziguye
Urubyiruko rwo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda 31 bahatanira kuzaruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, rurasaba abazatorwa kuzarwegera bakarukorera ubuvugizi ku bibazo birubangamiye. Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda biyamamariza ubudepite byabereye i Rwamagana ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024. Rumwe mu rubyiruko rugize inteko izatora abadepite babiri b’urubyiruko […]
Sierra Leone: Itegeko ribuza gushyingira abana ryakiranwe yombi
Leta ya Sierra Leone yashyizeho itegeko rishya ribuza gushyingirwa kw’abana ryatangajwe mu birori bikomeye byateguwe na Fatima Bio, umugore wa Perezida, byabaye ku wa kabiri mu murwa mukuru Freetown. Abatumiwe, barimo umugore wa perezida wa Cap-Vert n’umugore wa perezida wa Namibia, barebaga ubwo umugabo we, Perezida Julius Maada Bio, yashyiraga umukono ku itegeko ribuza gushyingirwa […]