M23 irahamagarira abarwanya Tshisekedi bose guhuza na yo imbaraga

Umutwe wa M23 yasabye imitwe ya Politiki yose itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi kuwiyungamo, mu rwego “kubohora igihugu”. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “M23/AFC itanze umuhamagaro wo gukunda igihugu ku mbaraga zose za Politiki n’iz’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zisangiye […]

Abagore batambara amasutiye mu ruhame bagiye kujya bafungwa

Muri Leta ya Anambra muri Nigeria, itsinda ry’abashinzwe umutekano ryatangaje ko rizatangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye (bra) cyangwa umwenda w’imbere (amakariso). Iri tangazo ryatanzwe n’umugabo wari ufite indangururamajwi, aho yasobanuriye abaturage ko iri tegeko ryashyizweho n’umuyobozi wa leta, Guverineri Chukwuma Soludo. Yongeyeho ko n’abagore bazajya bagaragara bambaye imyenda y’imbere gusa nabo […]

Jude Bellingham yatutse umusifuzi F*** you

Umukinnyi wa Real Madrid, Jude Bellingham ashobora guhagarikwa imikino 12 nyuma yo gutuka umusifuzi mu mukino wabahuje na Osasuna ku wa Gatandatu. Bellingham yahawe ikarita itukura na umusifuzi Jose Luis Munuera Montero mu minota 39 y’umukino wa La Liga waje kurangira kunganya 1-1 hagati ya Real Madrid na Osasuna, nyuma yo gukoresha amagambo akomeretsa umusifuzi. […]

Trump na Putin baratangira ibiganiro byo guhagarika intambara yo muri Ukraine

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, kuri uyu wa Kabiri bazatangira ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine. Ni ibiganiro bigomba kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bibivuga. Kuri ubu Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

Byiringiro Lague yanze Rayon Sports ku bw’amaramuko

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu buto bwe, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017. Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi birimo inzu n’undi mutungo, bituma ayikunda cyane. […]

Kinshasa: Umuryango wa Col. Bahati mu gihirahiro nyuma y’ifungwa rye

Col. Justin Bahati wa FARDC akomeje kuburirwa irengero nyuma yo gutabwa muri yombi i Kinshasa n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Itabwa muri yombi bivugwa ko rinyuranyije n’amategeko rya Col. Bahati ryabaye mu gicuku cyo kuwa gatandatu, itariki 15 Gashyantare 2025 i Kinshasa nk’uko tubikesha Umuyobozi w’ikinyamakuru Afrikarabia, Christophe Rigaud. Uyu munyamakuru avuga […]

U Bwongereza bwatangaje ko bwiteguye kohereza ingabo muri Ukraine

Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko yiteguye kohereza Ingabo z’u Bwongereza muri Ukraine niba Moscou yemeye amasezerano asaba ko hakoherezwa ingabo zo kubungabunga amahoro z’i Burayi. Ni ku nshuro ya mbere Umuyobozi w’u Bwongereza avuga yeruye ko yiteguye kohereza Ingabo z’u Bwongereza muri Ukraine kandi bije […]

Uganda: Bazindukiye mu myigaragambyo isaba irekurwa rya Dr Kizza Besigye

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, abayoboke b’ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC)  i Ishaka, mu Karere ka Bushenyi, bagiye mu mihanda muri iki gitondo basaba irekurwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Kizza Besigye ukurikiranweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje intwaro. Abigaragambya bahamagariye Guverinoma ya Uganda kurekura byihuse uwashinze ishyaka ryabo, Dr […]

RDC: Minisitiri Kayikwamba mu gahinda nyuma y’uko Arsenal FC yanze kuvugana nawe

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ikomeje gushinjwa gusuzugura bikabije Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanga kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner kugira ngo baganire ku masezerano yayo n’u Rwanda. ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), wari i Londres muri iki cyumweru gishize kugira ngo […]

Perezida Sassou Nguesso yatangaje ko yiteguye kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC

Mu gihe JoĂŁo Lourenço, umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda, agomba kwibanda ku mirimo ye mishya y’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU), Denis Sassou Nguesso, ukomeje umubano mwiza na Tshisekedi na Kagame, yavuze ko “yiteguye” kuba umuhuza mu gushaka igisubizo cy’amahoro mu makimbirane hagati y’impande zombi. Mu guhangana n’akaga k’intambara y’akarere, Perezida wa Congo-Brazzaville […]

Rayon Sports yatanze umucyo kuri Ngabo Roben werekeje kuri Radio/TV10

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu ThadĂ©e yatangaje ko Ngabo Roben akiri umuvugizi w’iriya kipe, n’ubwo Radio/TV10 iheruka kumutangaza nk’umunyamakuru wayo. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo kiriya gitangazamakuru gikorera ku Gishushu cyatangaje Ngabo nk’umukozi wacyo mushya. Nyuma ya ‘graphique’ Radio/TV10 yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, byahise bitangira guhwihwiswa ko uriya musore yaba yatandukanye na Murera […]

Shakira ararembye

Umuhanzi Shakira yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugira uburibwe bukabije mu gifu, bituma ahagarika igitaramo yari afite muri Peru. Uyu muhanzi, wari watangiye Las Mujeres Ya No Lloran World Tour, yatangaje ko ku wa Gatandatu nijoro yajyanywe mu bitaro igitaraganya kandi kugeza ubu akiri mu mavuriro. Yabwiye abafana be kuri Instagram na X ko […]

Igikomangoma Prince William yakwepye ibirori

Igikomangoma Prince William na Catherine, Igikomangomakazi ba Wales, ntibitabiriye ibihembo bya BAFTA 2025 byabaye ku wa 16 Gashyantare nyuma y’imyaka itanu babyitabira ubudasiba.  William, usanzwe ari Perezida wa BAFTA kuva mu 2010, yagaragaye gusa mu mashusho yagaragajwe mu muhango w’ibihembo. Amakuru yemeza ko we na Kate bari mu biruhuko ku kirwa cya Mustique mu Nyanja […]

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Mauritius yatawe muri yombi

Komisiyo ishinzwe ibyaha by’imari ya Leta (FCC) muri Maurtius, ku Cyumweru yatangaje ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Pravind Jugnauth, yatawe muri yombi kandi akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga. Umuvugizi wa FCC, Ibrahim Rossaye, yatangarije abanyamakuru ko Jugnauth “afunzwe”, yongeraho ko azafungirwa muri Gereza ya Moka mu Karere ka Moka rwagati muri Mauritius. FCC […]

Nyina wa Miss Chidimma arafunzwe

Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi Anabela Rungo, nyina wa Chidimma Adetshina, Igisonga cya Mbere cya Miss Universe Nigeria 2024, azira gukoresha ibyangombwa by’ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko Rungo, ukomoka muri Mozambique, yafashwe tariki 15 Gashyantare 2025 i Cape Town, aho yari yihishe. Iyo minisiteri ivuga ko ubwenegihugu bwe bwateshejwe […]

Amerika iravuga ko umutwe wa Hamas ukwiye kurandurwa

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Marco Rubio yavuze ko Hamas igomba kurandurwa kandi ko idashobora gukomeza kuba igisirikare cyangwa se ngo ibe igisirikare cya Leta. Marco Rubio yari i Yerusalemu aho yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akavuga ko Amerika ishyigikiye byimazeyo intambara ya Israel muri Gaza. Ministiri Rubio yabwiye Netanyahu ko igihe […]

Kagame yacyeje Perezida mushya wa Komisiyo ya AU 

  Perezida Paul Kagame yashimiye umunya-Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), na Selma Malika Haddadi watorewe kuba umwungiriza we. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mahmoud Ali Youssouf w’imyaka 59 na Selma Malika batorewe ziriya nshingano. Mahmoud wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]