M23 iremeza ko yatoraguriye abacengezi benshi hafi ya Goma

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe wagoteye hafi y’umujyi wa Goma abacengezi bari baje kwiba inka z’abaturage, birangira bose ubatoraguye. Mu masaha y’igitondo ni bwo mu majyaruguru ya Goma humvikanye urusaku rw’amasasu, rurimo urw’imbunda nto ndetse n’iziremereye. Amwe mu makuru yavugaga ko urwo rusaku rwaturukaga ku mirwano yarimo ihuza M23 […]
FARDC ikomeje gusuka ibibombe kuri Minembwe ubutaruhuka

Kuva saa mbiri z’igitondo kugeza na n’ubu, ubwo twandikaga iyi nkuru, biravugwa ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryakomeje gutera ibisasu muri centre ya Minembwe, agace gatuwe cyane, hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi. Mu itangazo ryawo, umutwe wa AFC/M23 wavuze ko “ibi bitero bitavangura kandi by’ubugizi bwa nabi byibasiye nkana abasivili, bitera impfu za benshi mu baturage […]
Uko abayobozi bakuru ba RDF batangije DSCOP 2026 hirya no hino mu Rwanda

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe batangije hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere (DSCOP 2026). Ni ibikorwa ngarukamwaka RDF iri guriramo na Polisi y’Igihugu, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 uzaba tariki ya 4 Nyakanga. Minisitiri Marizamunda […]
U Rwanda rwakiriye inama y’ubucuruzi iruhuza n’ibihugu by’u Burayi bw’amajyaruguru

Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Werurwe, i Kigali hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku Bucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na ‘Baltic’. Iyi nama yahuje abagera kuri 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi n’abikorera hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima n’uburezi hagati y’u […]
Iran yagabye ibitero bishya kuri IsraelÂ

Iran yongeye kugaba ibitero kuri Israel no mu bindi bihugu bituranye na yo, mu kwihimura ku bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo. Igihugu cya Bahrain kivuga ko ibi ari byo bitero byahitanye kandi bikomeretsa abantu benshi kurusha ibindi byose byagabwe ku bihugu byo mu kigobe, kuva intambara yatangira ku wa 28 […]
Sudan: Igitero cya drone mu isoko cyahitanye abaturage 17

Umutwe wa Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N) uyobowe na Abdel Aziz al-Hilu ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Sudan gutera ibisasu mu bice ugenzura muri Kordofan y’Amajyepfo, bihitana byibuze abasivili 17 abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe ku isoko. Uturere dukikije umujyi wa Dilling muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’amakimbirane mu gihe ingabo […]
Urugo rwa Rihanna rwagabweho igitero

Urugo rw’icyamamare mu muziki Rihanna ruri mu gace ka Beverly Hills muri Leta ya California muri United States rwagabweho igitero cy’amasasu ku Cyumweru nyuma ya saa sita, nk’uko byatangajwe na polisi. Polisi ya Los Angeles Police Department yatangaje ko yakiriye amakuru y’amasasu yarashwe ahagana saa saba n’iminota 15 z’igitondo ku isaha yaho. Nyuma y’ikorwa ry’iperereza […]
Yatanze amakarita 23 atukura mu mukino umwe

Abari baje kureba umupira w’amaguru hagati y’amakipe y’amakeba, Cruzeiro na Atlético Mineiro, batahanye amatsiko n’urujijo nyuma y’aho umukino wahindutse imvururu zikomeye, bigatuma umusifuzi atanga amakarita atukura agera kuri 23 mu mukino umwe. Uyu mukino wari utegerejwe n’abafana benshi muri Brazil, watangiye ari umukino w’ishiraniro ariko uza kurangira nabi cyane ubwo amakimbirane yatangiraga hagati y’abakinnyi. Byatangiye […]
Nairobi: Abantu bishwe n’imyuzure bageze kuri 42

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’imvura nyinshi n’umwuzure mu murwa mukuru, Nairobi, n’ahandi wikubye hafi kabiri bagera kuri 42, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru. Imvura ikaze yaguye kuwa Gatanu yateje umwuzure mwinshi kandi ukabije, bituma abantu bamwe barohama, imodoka zitwarwa n’amazi kandi bihagarika ingendo ku kibuga cy’indege nyamukuru cy’iki gihugu. […]
U Burundi bwunamiye Khamenei

U Burundi biciye muri Ambasaderi wabwo muri Uganda, Général de Brigade Jules Ndihokubwayo, bwunamiye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe Ambasaderi Ndihokubwayo yanditse ubutumwa bwihanganisha abanya-Iran mu gitabo cyafunguwe muri Ambasade ya Iran mu Burundi, nk’uko Ambasade yabwo i Kampala yabitangaje. Ku wa Gatandatu tariki […]
Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya

Iran ku Cyumweru yagize Mojtaba Khamenei Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, nyuma y’urupfu rwa se uheruka kwicirwa mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel. Mojtaba yatowe n’Ihuriro ry’Inararibonye muri Iran. Uru rwego rusanzwe rugizwe n’abantu 88 ni rwo rufite inshingano zo gushyiraho Umuyobozi w’Ikirenga. Mojtaba yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa kabiri ruriya rwego rwashyizeho […]