Washington: Abanyamulenge bakoze urugendo rw’amahoro bamagana ubwicanyi bubakorerwa muri RDC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rwabereye i Washington DC rugamije kwamagana ubwicanyi ndengakamere zivuga ko buri gukorerwa bene wazo n’abandi bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abitabiriye uru rugendo bagaragaje ko barambiwe ihohoterwa rikomeje kwibasira bene wabo, bashinja Leta […]
Ibyo Ndayishimiye yaganiriye na Traoré wa Burkina Faso wamwakiriye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Mbere yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim TraorĂ©. Hari mu ruzinduko Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagiriye i Ouagadougou. Perezidansi y’u Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko ibiganiro bya Ndayishimiye na TraorĂ© byagarutse ku buryo bwo “kubaka […]
Rubavu: Umugore n’umusambane we bakurikiranweho kwica umugabo asinziriye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore w’imyaka 31 n’umusambane we, bakekwaho  kwica umugabo w’uyu mugore w’imyaka 34 bamukubise agafuni. Icyaha bakurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 31/03/2026 mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kirimbogo, Umurenge wa Rurembo, mu Karere ka Nyabihu ubwo uyu mugore yacungaga umugabo we asinziriye agahamagaraga umusambane we […]
Iran mu rugamba rutoroshye: Uko yahanganye na Amerika na Israel ikoresheje amayeri yihariye

Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi ubushyamirane bukomeye hagati ya Iran n’ibihugu bifite imbaraga za gisirikare ku isi, birimo Amerika na Israel, isesengura rigaragaza ko Tehran yahisemo inzira itari isanzwe mu guhangana n’abo bahanganye—inzira ishingiye ku mayeri kurusha gukoresha imbaraga za gisirikare zisanzwe. N’ubwo Amerika na Israel bifite ikoranabuhanga rihanitse n’ingabo zikomeye, Iran yo yahisemo […]
Kampala: Umunyamakuru wakoreye New Vision yishwe arashwe

Umunyamakuru w’inararibonye, ​​Joe Nam, w’imyaka 55, wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda wakoze inkuru ku bucuruzi, ibidukikije na politiki, yarasiwe, mu gitondo cyo ku Cyumweru, iwe mu nkengero z’Umujyi wa Kampala. Polisi yavuze ko umuntu witwaje imbunda wipfutse mu maso yateze Nam ahagana mu ma saa saba ubwo yasohokaga hanze agiye gusenga […]
Hari umusore wasambanyijwe na Semuhungu inshuro 15

Semuhungu Eric umaze iminsi afunzwe, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusakaza amashusho atemewe no gusebanya. Dosiye ye igaragaza ko hari abasore babiri bamureze, bavuga ko bagiranye na we imibonano mpuzabitsina mu bihe bitandukanye, bamwe bakavuga ko hari ubwo babaga babanje guhabwa inzoga. Umwe mu bamureze avuga ko hari igihe bagiranye […]
Umukobwa wa Rwigema ayoboye intumwa z’u Rwanda zagiye kuganira na Uganda

U Rwanda na Uganda kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata, byahuriye mu nama ya 12 ya Komisiyo ihuriweho igamije kwiga uko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwarushaho kwaguka. Intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama y’iminsi itatu, ziyobowe na Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda […]
Iran yateye ubwato bwa gisirikare bwa Amerika nyuma yo gufata ubwayo

Ibiro Ntaramakuru bigenzurwa na Leta ya Iran igice, Tasnim, biratangaza ko Iran yagabye ibitero bya drones ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika mu Kigobe cya Oman, nyuma y’uko Ingabo za Amerika zifashe ubwato buriho ibendera rya Iran mu Kigobe cya Oman. Nta makuru arambuye y’ibyangiritse biturutse kuri ibi bitero bya drones. Mbere, icyicaro gikuru cy’ubuyobozi […]
MONUSCO yashimye ibyagezweho mu biganiro biherutse guhuza Kinshasa na AFC/M23

Mu Busuwisi, intumwa za Guverinoma ya Kinshasa na AFC / M23 ziherutse kugira ibyo zumvikana mu nama yabereye i Montreux kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata mu rwego rw’Ibiganiro bya Doha, aho impande zombi zemeye koroshya itangwa ry’imfashanyo. Ibi bikaba byakiriwe neza na MONUSCO. MONUSCO yagaragaje amashimwe, kunyurwa, no gushyigikira ibyagezweho […]
Urubanza rwa DC Clement rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasubitse iburanisha ry’urubanza rwa Niyigaba Clement, wagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko umunyamategeko we atangaje ko atiteguye kuburana, asobanura ko batabonye umwanya uhagije wo gusoma no gusuzuma dosiye y’uregwa. Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 27 Mata 2026 saa tatu […]
USA: Umuntu witwaje imbunda yishe abana 8 harimo abe 7 muri Louisiana

Umugabo yishe abana barindwi mu bana be n’umwana badafitanye isano mu irasa mu kivunge ryabereye i Shreveport muri Leta ya Louisiana yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mata mu bwicanyi abapolisi bavuze ko bushingiye ku “makimbirane yo mu ngo”. Umuyobozi wa Polisi ya Shreveport, Wayne Smith, yabwiye abanyamakuru ati: […]
Ndayishimiye ategerejwe kwa Capitaine Traoré

Perezida w’u Burundi, Jenerali Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Ouagadougou mu murwa mukuru wa Burkina Faso, mu ruzinduko rw’akazi rugamije ubucuti. Perezidansi ya Burkina Faso mu itangazo yasohoye, yavuze ko Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asura kiriya gihugu kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026. Biteganyijwe ko […]
Indirimbo yakozwe na AI iyoboye Isi

Indirimbo ya R&B yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) yitwa “Celebrate Me” iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa iTunes ku Isi hose, ibintu bikomeje kugaragaza uko umuziki ukozwe n’imashini uri kwigarurira isoko. Iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanzi w’ikoranabuhanga witwa IngaRose, aho iri kugurwa cyane kurusha izindi ndirimbo zose ku rwego mpuzamahanga. Aya makuru yatangajwe n’urubuga […]
Trump yongeye gukangisha Iran ibitero bikomeye

Perezida wa Amerika, Donald Trump yongeye gukangisha Iran ibitero bikomeye bishobora gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi, mu gihe ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi bikomeje kudindira. Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kohereza intumwa mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, aho hateganyijwe gukomereza ibiganiro na Iran. Icyakora, yagaragaje ko niharamuka hatabayeho […]
Yijeje aba-Rayon igikombe nyuma yo kunganya

Umutoza mushya wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, yavuze ko afite icyizere cyo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe nubwo iri guhura n’ibibazo bitandukanye, cyane cyane ibikomere by’abakinnyi. Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa mbere atoje, aho banganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa (0-0), mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku wa 19 […]
AFC/M23 na FARDC bitanye ba mwana ku bitero byagabwe muri Masisi na Minembwe

Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru buri ruhande rwashinje urundi kuba inyuma y’ibitero byagabwe muri Masisi na Minembwe hakoreshejwe drone, nyuma y’amasaha make bavuye mu biganiro by’iminsi itanu byaberaga i Montreux mu Busuwisi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, saa 17:15 yanditse ku rubuga rwe rwa X ko mu […]