Miss mu Burundi yambuwe ikamba

Sosiyete INGO s.a itegura amarushanwa ya Miss Burundi yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atakiri Miss Popularity 2025, nyuma yo gufata icyemezo cyo kumwambura iri kamba kubera ibyo yavuze ko ari ukurenga ku nshingano n’amasezerano yari afitanye n’iri rushanwa. Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO s.a bwavuze ko uyu […]
Nyamasheke: Hatangijwe icyiciro cya 8 cy’amahugurwa yo gutegura abahamijwe ibyaha bya jenoside bitegura kurangiza ibihano

Uyu munsi, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro, yafunguye ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’amahugurwa yo gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura kurangiza ibihano. Ni amahugurwa agiye gutangirwa mu Igororero rya Nyamasheke, yateguwe ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS. Mu ijambo rye, Mahoro yasobanuye ko inyigisho zitangirwa muri aya mahugurwa […]
Amerika yashyiriyeho amabwiriza akakaye abava mu bihugu 3 bituranye n’u Rwanda kubera Ebola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje amabwiriza mashya akakaye ku bantu baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje gufata intera mu karere. Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere cyatangiye gukoresha itegeko […]
Imodoka z’akataraboneka za Anita Among zafashwe na Polisi

Inzego z’umutekano muri Uganda zafashe imodoka z’akataraboneka z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, zirimo Rolls-Royce na Range Rover. Izi modoka zafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kigo, mu gihe iperereza ku byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo no kunyereza amafaranga rikomeje gukaza umurego. Izo modoka zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ishinzwe ibimenyetso […]
FDLR iravugwaho kwica umuntu no gushimuta abandi muri Bambo

Inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo uravugwa gucengera mu gace ka Bambo kuri uyu wa Mbere zikica umuturage w’imyaka 77 zigashimuta abandi mu gihe drones zakomeje kwibasira ibice bituwe cyane i Minembwe. Ibi byatangajwe n’Ihuriro rys AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa mu itanhazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa […]
Kenya: Umuhanzikazi wa gospel uherutse gutwikishwa lisansi yapfuye

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana wo mu gihugu cya Kenya, Rachel Wandeto uherutse gusukwaho lisansi n’abantu batazwi bakamutwika yapfuye. Rachel Wandeto yamenyekanye cyane kubera tattoo yashyize ku rutugu rwe y’ifoto ya Perezida William Ruto wa Kenya. Inkuru dukesha BBC ivuga ko polisi yatangaje ko Rachel Wandeto yatewe n’itsinda ry’abagabo batatu bamusutseho lisansi bakamutwika. Igipolisi cya Kenya […]
EU yiyemeje kubaka Igisirikare cya Mozambique aho kongera amasezerano n’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye kongerera ubushobozi Igisirikare cya Mozambique (FADM) mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ariko kugeza ubu, ntuteganya kongera gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado. Muri iki cyumweru gishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, yagize ati: “Ubu turi mu […]
Yampano arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha iterabwoba ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu muhanzi yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego z’ubugenzacyaha. Amakuru avuga ko […]
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije na Polisi ya Mozambique mu isabukuru y’imyaka 51

Ku Cyumweru, itariki 17 Gicurasi 2026, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije na Polisi ya Mozambique n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu turere twa Macomia, Palma, na MocĂmboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado kwizihiza isabukuru y’imyaka 51 ya Polisi y’Igihugu ya Mozambique. Abayobozi b’uturere bashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuza kwifatanya nabo mu birori. Ubuyobozi bw’inzego […]
Nairobi: Imodoka zitwara abagenzi zahagaritse akazi kubera ibiciro bya lisansi

Gutwara abantu n’ibintu byahagaritswe mu gihugu cya Kenya ku muhanda wa Nairobi – Namanga mu gihe imyigaragambyo ikomeye y’abatwara tagisi mu gihugu hose yatangiye kuri uyu wa Mbere. Umuhanda wafunzwe n’imyigarambyo y’urubyiruko rwacanye umuriro ukoresheje amapine i Kitengela, mu ntara ya Kajiado, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Barigaragambya bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro bya […]
Ikibazo cya M23 gikwiye gushakirwa umuti muri Congo aho kurenganya u Rwanda: Perezida Ruto

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ikibazo cya M23 gikwiye gushakirwa umuti muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugirwa ikibazo cy’u Rwanda, ashimangira ko abarwanyi b’uyu mutwe ari Abanye-Congo bafite ibibazo bagomba kuganiraho na Leta yabo. Ruto yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Summit iheruka kubera i Kigali. Ni amagambo yavuze mu gihe […]
Uganda: Anita Among uri mu mazi abira yaretse kongera kwiyamamariza kuyobora Inteko Ishinga AmategekoÂ

Anita Annet Among wari usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko atazongera guhatanira gukomeza kuyiyobora, nyuma y’iminsi mike inzego z’umutekano zitangiye ibikorwa byo kumukoraho iperereza. Mu itangazo yashyize hanze, Among yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’“ibiganiro byinshi no gutekereza byimbitse”, mu rwego rw’ibyo yise kubungabunga ubumwe n’umucyo by’ishyaka NRM riri ku […]
Ebola yongeye kwaduka muri RDC: MINISANTE yahumurije Abaturarwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko iri gukurikiranira hafi iby’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihumuriza Abaturarwanda ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara mu Rwanda. MINISANTE mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, yavuze ko iri gukurikiranira hafi iki cyorezo, ndetse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita […]