U Rwanda ntirukivanye ingabo zarwo i Cabo Delgado 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutakivanye mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique ingabo rwoherejeyo mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, bijyanye no kuba ikibazo cyariho cyo gutera inkunga ibikorwa bya ziriya ngabo cyamaze gukemuka. Muri Mata uyu mwaka u Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, […]

U Rwanda rwasinyanye na Tanzania amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yagiranye inama na Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, uri i Kigali, aho yitabiriye inama yo guhanga udushya mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri muri Afurika (NEISA 2026). Abakuru b’ibihugu byombi bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’urwego […]

Ubujurire bwa Djihad na bagenzi be bwafashe ubusa

  Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta ndetse na Kalisa John alias Kjohn, rutegeka ko igihano bari barakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze kigumaho.   Aba bose bari barakatiwe imyaka itatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bazira ibyaha bifitanye […]

U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubufatanye mu gukoresha ingufu za nuclĂ©aire mu bikorwa bya gisivile, mu rwego rwo guteza imbere ingufu zizewe kandi zifite umutekano. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 hagati ya Renee Sonderman, umuyobozi wungirije ushinzwe […]

FARDC irigamba ko yahanuye drone ya RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirigamba guhanura drone ya gisirikare y’u Rwanda kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya Congo mu buryo butemewe. Mu itangazo FARDC yashyize hanze, yavuze ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Point ZĂ©ro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. FARDC yavuze ko icyo gikorwa gifatwa nk’“ubushotoranyi bugaragara” ndetse […]

AFC/M23 yaba yataye ibirindiro byinshi mu majyepfo y’Idjwi

Abarwanyi ba AFC/M23 baba bataye ibirindiro byinshi mu majyepfo y’Ikirwa cy’Idjwi. Amakuru aturuka mu baturage baho aravuga ko bavuye mu birindiro byinshi bari bafite muri Sheferi ya Ntabuka, Hurupoma ya Mugote, mu ijoro ryo ku wa Mbere, rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Gicurasi 2026. Ayo makuru avuga ko inyeshyamba zatwitse bimwe mu […]

Ibanga rya Wall Street: Kuki Amerika ikeneye inguzanyo y’u Bushinwa ngo ibeho?

Mu gihe Amerika n’Ubushinwa bikomeje guhangana mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubutasi ndetse no ku butegetsi bw’isi y’ejo hazaza, hari ukuri gutangaje abantu benshi badakunda kuvuga: Amerika iri mu bihugu bifitiye Ubushinwa umwenda munini cyane. Nubwo Washington ikunze gushyira igitutu kuri Beijing mu bya dipolomasi n’ubukungu, Ubushinwa bwo bukomeje kuba umwe mu baguriza bakomeye Leta ya Amerika […]

Togo yakuyeho Visa ku Banyafurika bose

Guverinoma ya Togo yatangaje ko abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika bemerewe kwinjira muri iki gihugu badafite visa, mu gihe bazaba bagiyeyo igihe kitarenze iminsi 30. Iki cyemezo cyashyizweho umukono na Perezida w’Inama Nkuru y’Igihugu, Faure GnassingbĂ©, cyatangiye kubahirizwa kuva ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano […]

Yampano yanyweye urumogi maze aruma umugore we izuru

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ibyaha birindwi bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye. Mu byaha akekwaho harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ibintu by’undi, kunywa ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo z’ivangura, gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. RIB yavuze […]

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yageze i Kigali

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeyeri mu iterambere rya Afurika. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Suluhu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi. Iyi nama yitabiriye, yatangiye ku wa […]

Minisiteri y’Imari yasabwe kugaragaza uko ibirarane by’imisanzu ya pansiyo bizishyurwa mu mezi 3

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Imari kugaragaza gahunda y’uko ibirarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo bizishyurwa, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu. Inteko rusange, kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Gicurasi, yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ishami rya pansiyo (Nyakanga […]

U Burundi: Umusore udafite ibiti 10 bya avoka ntiyemerewe kurongora

Mu Burundi, ubuyobozi bwa Komine Muyinga yo mu Ntara ya Buhumuza, bwashyizeho amabwiriza mashya agenewe abasore n’inkumi bifuza gusezerana imbere y’amategeko, aho umusore wese ushaka kurongora asabwa kuba afite ibyangombwa by’ibanze bigaragaza ko ashoboye gutunga urugo. Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Komine Muyinga, Misago AmĂ©dĂ©e, hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo […]

Batuzimanije inyama z’inkoko: Umushoferi wo muri Tanzania wavuze imyato RDF

Umushoferi utwara ikamyo ukomoka muri Tanzania, yashimye Ingabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko zagaragaje ubunyamwuga, urugwiro n’ubufasha bwihuse ubwo yari yagiriye ikibazo cy’imodoka mu ishyamba rya Nyungwe mu ijoro. Uyu mushoferi witwa Msomi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Bongo 24 cy’iwabo, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano udasanzwe, ku buryo imodoka ishobora kugupfira […]

RDC: Umuganga w’Umunyamerika mu bantu bashya banduye Ebola

Virusi ya Ebola ikomeje gukwirakwira mu gihugu cya Congo, aho ibipimo bishya umunani byasesenguwe kuri uyu wa Mbere ushize n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku buvuzi (INRB) i Kinshasa byagaragaje ko abantu batandatu banduye, bituma umubare w’ibice bimaze kugaragaramo Ebola muri DRC ugera kuri bitanu. Mu bantu bashya banduye bemejwe harimo umuganga w’Umunyamerika, aho ibipimo bye […]

Ba ofisiye bakuru muri RDF n’izindi nzego bitabiriye amahugurwa kuri politiki y’imiyoborere y’ingabo

Ba ofisiye bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abakozi baturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye amahugurwa kuri Politiki y’imiyoborere y’ingabo. Ni amahugurwa ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, kuva ku itariki ya 18 kuzageza ku ya 29 Gicurasi 2026. Mu gutangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa […]

Kenya: Abantu 4 biciwe mu myigaragambyo yatewe n’ibiciro bya lisansi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko abantu bane baguye mu myigaragambyo y’abatwara abantu n’ibintu yahindutsemo urugomo mu bice byinshi by’igihugu. Nk’uko bitangazwa na BBC, Minisitiri Murkomen yabibwiye abanyamakuru ko abantu 30 bakomeretse, naho abantu 348 batawe muri yombi kugeza ubu muri iyi myigaragambyo. Minisitiri Murkomen kandi yavuze ko guhungabanya amahoro, kwangiza umutungo […]