Tshisekedi yubahirije ubusabe bwa Gen. Muhoozi, yirukana Guverineri Lt. Gen Luboya

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavanye ku mirimo Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama wari umaze imyaka itanu ari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Tshisekedi yavanye Luboya kuri ziriya nshingano nk’uko bigaragara mu iteka rye ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya RDC […]

Hamas yanze gushyira intwaro hasi

Umutwe wa Hamas watangaje ko utiteguye gutanga intwaro zawo muri iki gihe, ariko wemeye ko mu mihanda ya Gaza hatagomba kugaragara izindi ntwaro uretse iz’igipolisi cyemewe n’inzego z’ubutegetsi bwa Palestine. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Al Jazeera, Husam Badran, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yavuze ko igihe komite y’igihugu izaba yafashe inshingano zo kuyobora […]

Ibyo utari uzi ku bikorwa by’ibanga bya Mossad

Mu isi y’ubutasi mpuzamahanga, amazina make ni yo akunze kuvugwa nk’iry’ikigo cy’ubutasi cya Israel kizwi nka Mossad. Mu myaka myinshi ishize, iki kigo cyubatse izina rishingiye ku bikorwa by’ibanga, gutegura ibikorwa igihe kirekire no gukoresha uburyo budasanzwe mu kugera ku ntego zacyo. Abasesenguzi bavuga ko Mossad idakora nk’ikigo cya leta gisanzwe. Ahubwo ikora nk’umuyobozi wa […]

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 5 b’Abanyarwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwinjira ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, itangira gusinyisha abakinnyi ihereye ku isoko ryo mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup, yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bose b’Abanyarwanda. Ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo, Gikundiro yemeje yamaze gusinyisha Ndayishimiye Didier wakinaga hagati mu kibuga […]

Ibitero bya FARDC byongeye kuraza rwantambi abatuye i Minembwe

Ubutegetsi bwa Kinshasa buravugwaho gukomeza ibitero byibasira ibice bituwe cyane n’abaturage b’inzirakarengane nubwo bwihanangirijwe inshuro nyinshi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro rirwanya ubutegetsi, AFC/M23, rivuga ko “Ijoro ryose ryo ku itariki ya 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2026, guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zabwo zateye ibisasu mu […]

Kenya: Maj. Gen. John Maiso yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo

Perezida William Ruto yatangaje uruhererekane rw’impinduka zirimo kuzamurwa mu ntera, kugenwa mu myanya mishya mu Gisirikare cya Kenya  (KDF). Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru w’ibikorwa bya gisirikare, Maj Gen John Maiso Nkoimo, yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo za Kenya. Amakuru atangazwa n’urubuga The Star rwo muri Kenya avuga ko ibi byakurikiye inama […]

Ibidasanzwe kuri K-9, ‘abapolisi b’amaguru ane’ Polisi y’u Rwanda yifashisha aho rukomeye

Mu mihanda, mu bibuga by’indege no ku mipaka, ushobora kuba warabonye imbwa za Polisi zigenzura imizigo cyangwa zigakora umukwabu. Bamwe bazita K-9, abandi bazita sniffer dogs, canine cyangwa Police Service Dogs cyangwa abapolisi b’amaguru ane. Ariko inyuma y’aya mazina yose, hari inkuru yihariye y’ubuzima, imyitozo n’ubufatanye budasanzwe hagati y’izi mbwa n’abaziyobora. Nubwo rimwe na rimwe […]

AFC/M23 yireguye kuri FARDC yayishinje kwicira abaturage 10 muri Rutshuru

Ihuriro AFC/M23 ryahakanye ryivuye inyuma ibirego by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarishinje kwicira abaturage 10 mu gace ka Kiseguru, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku wa 3 Kamena 2026, FARDC yasohoye itangazo rivuga ko ku wa 2 Kamena abo baturage biciwe mu gace ka Kiseguru, hafi ya Pariki […]

Trump yafatiye ibihano Perezida wa Cuba, umugore we n’abandi bantu batatu

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Trump bwafatiye ibihano Perezida wa Cuba, Miguel DĂ­az-Canel, umugore we ndetse n’abandi bantu batatu mu gikorwa giheruka cya Washington cyo gushyira igitutu ku buyobozi bwa Havana. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ngo “abafatiwe ibihano uyu munsi (ku wa […]

Umuherwe wari inshuti ikomeye ya Ndayishimiye mu mazi abira azira AFC/M23 n’u Rwanda

Umucuruzi ukomeye w’Umurundi, Aloys Ntakarutimana uzwi cyane nka Wakenya, akomeje kuba mu bihe bikomeye nyuma y’amezi arenga abiri afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, mu rubanza abamwegereye bavuga ko rufitanye isano n’ibikorwa bye by’ubucuruzi mu mujyi wa Bukavu no n’ibirego bimuhuza n’u Rwanda ndetse na AFC/M23. Wakenya wahoze ari umu hagati ya 2015 na 2020 ndetse akaba […]

Umudagekazi wafatiwe mu bujura bwa banki i Kinshasa yohererejwe u Budage

Honorine Porsche, ufite ubwenegihugu bw’u Budage ukomoka muri RDC, wakatiwe n’ubutabera bwa Congo igifungo cy’imyaka icumi kubera uruhare yagize mu bujura bwa banki i Kinshasa, yimuriwe mu Budage kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Kamena 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP). Kwimurwa kwe, aherekejwe n’abapolisi b’u Budage, byakozwe mu rwego rw’ubufatanye mu […]

Cote d’Ivoire yatunguye u Bufaransa ibutsindira iwabwo

Umukinnyi w’imbere ukinira ikipe ya Manchester United, Amad Diallo, ni we watsinze igitego cyahaye intsinzi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Cote d’Ivoire mu mukino warangiye ari 2-1 wo kwitegura igikombe cy’Isi wabereye i Nantes kuri uyu wa Kane. Ku ruhande rw’u Bufaransa, undi mukinnyi wa Manchester City, Rayan Cherki, ni we watsindiye u Bufaransa igitego […]

Zelensky yasabye Putin ibiganiro imbonankubone bakarangiza intambara

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ibiganiro imbonankubone hagati ye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu rwego rwo guhagarika intambara. Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida w’u Burusiya, Umuyobozi wa Ukraine yavuze ko “ari bibi gutegereza gusa” kugeza igihe intambara yo mu Burayi izongera kwitabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho ko amahoro […]

Gen. Mubarakh yakiriye abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, kuri uyu wa Kane, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.  Bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku wa 1 Kamena 2026. Mu kiganiro yagiranye n’iri tsinda, Gen Mubarakh yashimiye Ishuri Rikuru rya […]