Nzakomeza kwamagana igitero cy’u Rwanda kuri RDC kugeza igihe ingabo zarwo zizavira ku butaka bwayo: Minisitiri Prévot w’u Bubiligi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yavuze ko azakomeza kwamagana icyo yise igitero cy’u Rwanda kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza igihe ingabo zarwo zose zizaba zaviriye ku butaka bw’iki gihugu. Prévot yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 11 Kamena 2026, nyuma y’uko hari abamunenze bavuga ko yahinduye […]
Depite Icyitegetse Venuste yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko

Depite Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yeguye kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka ibiri. Aya makuru yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Yagize iti: “Ku wa 11 Kamena 2026, […]
Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza yeguye

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakimbirane yagiranye na Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ku bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ingabo. Healey yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Kane, avuga ko Guverinoma n’Ikigega cya Leta (Treasury) banze gutanga amafaranga ahagije akenewe kugira ngo igihugu cyitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje […]
Ni gute Amerika yigize umupolisi w’isi?

Iyo umuntu arebye uko isi imeze muri iki gihe, biragoye kudatekereza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igihugu gifite ubukungu bunini ku isi, igisirikare gifite ubushobozi budasanzwe, ndetse kikaba gifite ijambo rikomeye mu byemezo byinshi bifatirwa ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye kugeza ku bibazo by’umutekano bibera mu bice bitandukanye by’isi, Amerika […]
I Buruseli: Louise Mushikiwabo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi

Kuri uyu wa Kane, itariki 11 Kamena 2026, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi,Maxime Prévot, yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, washimye ubufatanye bwiza hagati y’Ubwami bw’u Bubiligi na OIF (Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa). Ibiganiro byibanze ku byo Francophonie ishyize imbere mbere y’inama ya Phnom Penh, ndetse no ku […]
Umugore wigeze gufatirwa i Kanombe yasabye abakobwa kugenzura mu bibuno by’abakunzi babo

Umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, witwa Shanitah Namuyimbwa, uzwi ku izina rya Bad Black, yasabye abakobwa kujya bagenzura, bakitegereza mu bibuno by’abakunzi babo, kugira ngo bamenye uko ubusugi bwabyo buhagaze. Uyu mubyeyi abinyujije kuri paji ye ya Instagram, yagiriye inama abakobwa, yemeza ko gukora ibi byabafasha kutisanga bashakanye n’abagore bagenzi babo. Yagize ati: […]
Ikipe nshya yo mu Bwongereza yaba igiye kwambara Visit Rwanda nyuma ya Arsenal

Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, biravugwa ko yaba iri mu nzira zo gukorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Urubuga Read Aston Villa rukunze kwandika kuri iriya kipe ibarizwa mu mujyi wa Birmingham wa kabiri munini mu Bwongereza, rwatangaje ko Visit Rwanda iri mu mazina ari kuvugwa […]
U Busuwisi buracyashidikanya ku cyerekezo cy’ibiganiro bya Kinshasa na AFC/M23

Mu gihe ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari byitezwe kongera kubera mu Busuwisi mu ntangiriro z’uku kwezi, byasubitswe kubera kutumvikana ku ngengabihe n’ibizibandwaho. Ibi bikomeje gutuma havuka impungenge ku hazaza h’uru rwego rw’ibiganiro no ku bushake bw’impande zihanganye bwo kugera ku mahoro arambye. Nyuma y’ibiganiro byabereye i Montreux […]
Johannesburg: Abantu 12 biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ushize, byibuze abantu 12 barapfuye abandi icyenda barakomereka ubwo abantu bitwaje imbunda barasaga mu gace gatuwe cyane n’abakene muri Cleveland, mu burasirazuba bwa Johannesburg, nk’uko byatangajwe na polisi ku wa Gatatu. Polisi mu itangazo ryayo yatangaje ko batangiye guhiga abantu barenga 10 bakekwa nyuma y’igitero cyagabwe mu gace ka […]
U Burundi bwavuze kuri Ambasaderi Njebarikanuye bwahamagaje nyuma yo guhura na MushikiwaboÂ

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko kuba yarahamagaje Ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa akanaba n’uhagarariye icyo gihugu mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), ntaho bihuriye no kuba yari yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Louise Mushikiwabo. Ku wa 3 Kamena ni bwo Gitega biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Édouard Bizimana, yasabye Ambasaderi Spès-Caritas Njebarikanuye guhita […]
Iran yongeye kwihorera kuri Amerika

Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gukaza umurego nyuma y’uko Iran itangaje ko yagabye ibitero byo kwihimura ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan. Ibi bibaye nyuma y’uko Ingabo za Amerika zigabye ibitero ku ntego zitandukanye muri Iran, zivuga ko zabikoze mu rwego rwo kwirwanaho no […]
Umuvugizi wungirije wa RDF yagaragaje uburyo yubaka icyizere mu Banyarwanda

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, kuwa Gatatu yifatanyije na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), wabereye muri Kigali Golf Resort and Villas i Nyarutarama. Iki kiganiro cyibanze ku byihutirwa biri […]
Abamaze kwiyandikisha muri sisitemu ya e- ndangamuntu bageze kuri 90%

Abamaze kwiyandikisha muri sisitemu y’Indangamuntu Koranabuhanga (e-Indangamuntu) baratanga icyizere kuko mu Ntara abaturage bamaze kwitabira bageze ku gipimo cya 98% nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC). Muvunyi Prince ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko aho abantu bitabiriye gahunda yo kwiyandikisha muri sisitemu e-Indangamuntu mu Mujyi wa Kigali byageze kuri 98% mu gihe […]
Abanya-Sudani bavugwagaho gukorera urugomo i Musanze birukanwe mu Rwanda

Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bigaga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri mu Karere ka Musanze, birukanywe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa iwabo, nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’urugomo byari bimaze igihe bivugwa muri aka karere. Mu minsi ishize, abatwara abantu n’ibintu kuri moto bakorera i Musanze by’umwihariko ahazwi nko kuri Kalisimbi, bagaragaje impungenge z’abanyamahanga […]
Amerika igiye guha ibihugu birimo u Rwanda miliyoni 20$ yo guhangana na Ebola

Leta ya Amerika yatangaje miliyoni 20 z’amadorali yo gutera inkunga ibikorwa byo kwitegura guhangana na Ebola mu Burundi, Kenya, u Rwanda, na Sudani y’Epfo; igiteranyo kikaba kimaze kuba miliyoni zirenga 220 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gushora muri uru rugamba. Nk’uko byatangajwe na department ya Leta kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Kamena, ibinyujije […]
Muhanga: Umugabo w’imyaka 54 akurikiranweho kwica mushiki we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 54 y’amavuko ukekwaho kwica mushiki we w’imyaka 66 y’amavuko amukubise igifunga cy’isuka mu mutwe bapfa amakimbirane ashingiye ku mitungo. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 16/05/2026 mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango ubwo uregwa yasangaga mushiki we mu […]
Amerika yagabye ibitero bishya kuri Iran nyuma y’ibikangisho bya Trump

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bishya ku ntego za gisirikare muri Iran, mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka hagati y’impande zombi. Ibi bitero byagabwe nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump atangaje ko Amerika izakoresha “imbaraga zikomeye cyane” mu gihe Iran yakomeza ibikorwa Washington ifata nk’ubushotoranyi. Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibyo bitero byibanze […]