[[Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga nâandi Mategeko, Evode Uwizeyimana, aravugwaho guhutaza no gutura hasi umukobwa wâumusekirite wamusabaga guca mu cyuma gisaka (scaner ) mbere yo kwinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu Mujyi wa Kigali rwagati. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka 2020 , ubwo Me Evode yageraga ku nyubako ya Grand Pension Plaza, ashatse kwinjira umukobwa ukora muri imwe muri kompanyi zicunga umutekano akamwangira, amusaba ko yabanza guca mucyuma gisaka undi arabyaga ahubwo asunika umusekirite wari ubimubwiye. Amakuru avuga ko Uwizeyimana yasunitse uyu mukobwa akamutura hasi. Aya makuru yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga avuga ibyabaye. Abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganiye kure ibyakozwe na Uwizeyimana, bavuga ko bidakwiye ku muntu nka we ukora muri Guverinoma yâu Rwanda agaragaza iriya myitwarire. Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka ukorera Radio/TV1 abinyujije kuri Twitter, yabajije inzego zirimo polisi yâu Rwanda, Minisitiri wâUbutabera, Johnson Busingye na Guverinoma yâu Rwanda niba Evode yaba ari mu bemerewe kwinjira mu nyubako za rubanda badasatswe. Mugenzi we Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10, yunze mu rya Mutabaruka avuga ko nta mutegetsi wo ku rwego nkâurwa Evode ugomba kuba agifite amaboko yo gukubita, bikagera nâaho akubita umugore. Ni nyuma yo kotswa igitutu nâabantu batandukanye, Me Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter yisegura ku byamubayeho, avuga ko bidakwiye ku muntu nka we wâumuyobozi. Atiâ Ndisegura cyane ku byabaye. Ntibyakabaye kuba ku muntu nkanjye wâumuyobozi. Namaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa ISCO kandi magingo aya mbikoreye mu ruhame nsaba imbabazi rubanda.â Si ubwa mbere Evode Uwizeyimana agaragaje imico cyangwa imvugo runaka ntibivugweho rumwe. Nko muri 2017, yigeze kwita Abanyamakuru âimihirimbiriâ bituma yibasirwa bikomeye nâabakora umwuga wâitangazamakuru. Hari n’abamusabye kwegura [-> Nyakubahwa Minister, Ntabwo ndi mwebwe ariko iyo nza kuba mwe nari kwegura.Hari abafata kwegura nk'ubugwari ariko ni ikimenyetso kigaragaza umugabo utananiwe ahubwo utanze serivise ku bundi buryo.Uri umugabo nemera kandi inama nkugiriye ntabwo naba ngukamiye kitoze. Mwishyuke â MWENIMANA KARANGWASewase

6 Responses
Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
Twizere ko ntawatinyuka guhana Evode kuko guhutaza umugore umwe no kunyereza za miliyari, icyaha cyoroshye ni uguhutaza umuntu umwe! Kuko abanyereza imari ya Leta bahorana fully impunity!! na Evode rwose ramba sugira sagamba!! Gusa ngo si ubwambere uhohotera abantu mu ruhame nuko gusa uri hejuru y’Itegeko nshinga!!! Allelua, Amen!

Mujye mubabarira abantu imyitwarire akenshi iterwa nuburyo umntu yarezwe
Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
Mujye mubabarira abantu imyitwarire akenshi iterwa nuburyo umntu yarezwe
Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
UYU MUTEGETSI NAKO UMUYOBOZI ASHOBORA KUBA YARI YAFASHE KU KANTU (AGATAMA)ARIKO ISCO NAYIKOZEMO ABANTU B’IGITSINA GABO BADASAKWA N’AB’IBIGITSINA GORE N’UBWO YAKOSHEJE ARIKO N’URIYA MUKOBWA CYANGWA UMUGORE NAWE YARARENGEREYE NIBA NTA MUSEKIRITE W’UMUGABO CYANGWA UMUSORE WARI UHARI YARI KUMUREKA AGATAMBUKA CYANGWA AGAKORESHA METAL HAND DETECTOR MU BURYO BUTAMUHUTAZA SINAMUGIRA INAMA YO KWEGURA AZASABE IMBABAZI URIYA MUKOBWA DORE KO ABASEKIRITE BURYA ABA ARI N’ABANA BEZA BATOJWE IKINYABUPFURA NO GUCA BUGUFI AZAMUBABARIRA AZANASABE ISCO IMBABAZI MU NYANDIKO KUKO ATARI IBYO ABAKOMEYE BOSE BAZAJYA BAHUTAZA ABASEKIRITE KANDI BADUKORERA AKAZI KEZA TWESE TWUBAHA