whatsapp_image_2020-02-03_at_15.07.16.jpg

Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite

Sangiza iyi nkuru

[[Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana, aravugwaho guhutaza no gutura hasi umukobwa w’umusekirite wamusabaga guca mu cyuma gisaka (scaner ) mbere yo kwinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka 2020 , ubwo Me Evode yageraga ku nyubako ya Grand Pension Plaza, ashatse kwinjira umukobwa ukora muri imwe muri kompanyi zicunga umutekano akamwangira, amusaba ko yabanza guca mucyuma gisaka undi arabyaga ahubwo asunika umusekirite wari ubimubwiye.

Amakuru avuga ko Uwizeyimana yasunitse uyu mukobwa akamutura hasi. Aya makuru yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga avuga ibyabaye.

Abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganiye kure ibyakozwe na Uwizeyimana, bavuga ko bidakwiye ku muntu nka we ukora muri Guverinoma y’u Rwanda agaragaza iriya myitwarire.

Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka ukorera Radio/TV1 abinyujije kuri Twitter, yabajije inzego zirimo polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye na Guverinoma y’u Rwanda niba Evode yaba ari mu bemerewe kwinjira mu nyubako za rubanda badasatswe.

whatsapp_image_2020-02-03_at_15.07.16.jpg

Mugenzi we Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio/TV10, yunze mu rya Mutabaruka avuga ko nta mutegetsi wo ku rwego nk’urwa Evode ugomba kuba agifite amaboko yo gukubita, bikagera n’aho akubita umugore.

Ni nyuma yo kotswa igitutu n’abantu batandukanye, Me Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter yisegura ku byamubayeho, avuga ko bidakwiye ku muntu nka we w’umuyobozi.

whatsapp_image_2020-02-03_at_18.37.58.jpg

Ati” Ndisegura cyane ku byabaye. Ntibyakabaye kuba ku muntu nkanjye w’umuyobozi. Namaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa ISCO kandi magingo aya mbikoreye mu ruhame nsaba imbabazi rubanda.”

Si ubwa mbere Evode Uwizeyimana agaragaje imico cyangwa imvugo runaka ntibivugweho rumwe. Nko muri 2017, yigeze kwita Abanyamakuru ‘imihirimbiri’ bituma yibasirwa bikomeye n’abakora umwuga w’itangazamakuru.

Hari n’abamusabye kwegura

[->

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
    Twizere ko ntawatinyuka guhana Evode kuko guhutaza umugore umwe no kunyereza za miliyari, icyaha cyoroshye ni uguhutaza umuntu umwe! Kuko abanyereza imari ya Leta bahorana fully impunity!! na Evode rwose ramba sugira sagamba!! Gusa ngo si ubwambere uhohotera abantu mu ruhame nuko gusa uri hejuru y’Itegeko nshinga!!! Allelua, Amen!

  2. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
    Twizere ko ntawatinyuka guhana Evode kuko guhutaza umugore umwe no kunyereza za miliyari, icyaha cyoroshye ni uguhutaza umuntu umwe! Kuko abanyereza imari ya Leta bahorana fully impunity!! na Evode rwose ramba sugira sagamba!! Gusa ngo si ubwambere uhohotera abantu mu ruhame nuko gusa uri hejuru y’Itegeko nshinga!!! Allelua, Amen!

  3. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
    Mujye mubabarira abantu imyitwarire akenshi iterwa nuburyo umntu yarezwe

  4. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
    Mujye mubabarira abantu imyitwarire akenshi iterwa nuburyo umntu yarezwe

  5. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite
    UYU MUTEGETSI NAKO UMUYOBOZI ASHOBORA KUBA YARI YAFASHE KU KANTU (AGATAMA)ARIKO ISCO NAYIKOZEMO ABANTU B’IGITSINA GABO BADASAKWA N’AB’IBIGITSINA GORE N’UBWO YAKOSHEJE ARIKO N’URIYA MUKOBWA CYANGWA UMUGORE NAWE YARARENGEREYE NIBA NTA MUSEKIRITE W’UMUGABO CYANGWA UMUSORE WARI UHARI YARI KUMUREKA AGATAMBUKA CYANGWA AGAKORESHA METAL HAND DETECTOR MU BURYO BUTAMUHUTAZA SINAMUGIRA INAMA YO KWEGURA AZASABE IMBABAZI URIYA MUKOBWA DORE KO ABASEKIRITE BURYA ABA ARI N’ABANA BEZA BATOJWE IKINYABUPFURA NO GUCA BUGUFI AZAMUBABARIRA AZANASABE ISCO IMBABAZI MU NYANDIKO KUKO ATARI IBYO ABAKOMEYE BOSE BAZAJYA BAHUTAZA ABASEKIRITE KANDI BADUKORERA AKAZI KEZA TWESE TWUBAHA

  6. Minisitiri Evode Uwizeyimana aravugwaho guhutaza umusekirite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *