Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze kurekura abasirikare ba Congo Kinshasa waherukaga gufatira mu mirwano yahuje impande zombi mu minsi ishize.
M23 yaherukaga gutangaza ko iteganya kurekura aba basirikare ikabashyikiriza Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR).
Ni icyemezo uyu mutwe wafashe nyuma yo gutangaza ko unafashe icyemezo cyo kuva mu bice byose wari warigaruriye, mu rwego rwo korohereza gahunda yo gushyira umukono ku masezerano ahuriweho yo guhagarika imirwano no kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA ko ku wa Gatatu tariki ya 13 Mata ari bwo uyu mutwe washyikirije CICR abasirikare ba FARDC bari barafatiwe mu mirwano.
Ni igikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Institut Busimba de Jomba mu gace ka Bunagana.
Abasirikare barekuwe bari barafatiwe mu mirwano yabereye ku musozi wa Tshanzu ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23, mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 08 Mata.
Uyu musozi wabereyeho imirwano ikomeye hagati ya FARDC yari yawuzengurutse kugira ngo iwigarurire na M23, gusa birangira abarwanyi b’uyu mutwe bashoboye kuyisubiza inyuma.
Muri aya mashusho yashyizwe hanze na M23, bariya basirikare bumvikanye bavuga ko bari bahawe misiyo n’ababakuriye yo kurira umusozi wa Tshanzu, bakarasa “Abanyarwanda ba M23” hanyuma bakabohereza iwabo.
Bavugaga kandi ko ubwo bagabaga Tshanzu babarirwaga nko muri 200, bakaba bari bagabanyije mu mitwe itatu.
Iyi irimo uzwi nka Commando, Hibou na Brigade ya 3431; ukongera umutwe wa ’Ami’ ugizwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR.

4 Responses
M23 yarekuye abasirikare ba FARDC yari yarafashe mpiri
M23 ntikibaho. Bahinduye izina uretseko batasubiye kulya kera lya CNDP. Gusa nyuma y’imishyikirano ya Nairobi ubwo Tshisekedi yahakanaga kuzashyikirana na M23, bigaragara ko umuvuno ugomba guhinduka. Uwari ashyushye mu kuvuganira M23 yabajijwe impamvu FDLR idashyikirana n’Urwanda, maze ubwo amagambo ashirira aho.

NIBASHYIKARANE NIBWO AMAHORO YAGARUKA
M23 yarekuye abasirikare ba FARDC yari yarafashe mpiri
NIBASHYIKARANE NIBWO AMAHORO YAGARUKA