Kuwa 25 Ugushyingo 2020, hasakaye amakuru ya kimomo ko umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Sgt. Maj. Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert mu buhanzi yatorokoye muri Uganda ndetse anavuga impamvu yatumye ajya muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’icyo yakabaye arindiye inkiko. Ikinyamakuru Daily Monitor ni cyo uyu mugabo yavuganye nacyo avuga ko yahunze kuko yari atabanye neza na Leta y’u Rwanda. Impamvu yatanze ndetse n’andi makuru kuri iki kibazo wabisanga muri izi nkuru Bwiza.com yatangaje mu bihe bitandukanye. 1. https://bwiza.com/?Sergeant-Robert-avuga-ko-azira-Gen-Rwigema 2. https://bwiza.com/?Uko-byagenze-ngo-Sgt-Robert-n-umugore-we-basige-abana-barimo-uw-amezi-7 3. https://bwiza.com/?Maj-Sgt-Robert-aravugwaho-gusambanya-umwana-hanyuma-agatoroka 4. https://bwiza.com/?Maj-Sgt-Robert-uri-gushakishwa-yaba-yatorokeye-mu-gihugu-cy-abaturanyi Ku bijyanye n’impamvu zatumye uyu mugabo ushakishwa n’ubutabera ku byaha akekwaho biri mu nkuru ziri haruguru, harimo iyo aho yabwiye Daily Monitor mu nkuru yabo yo kuwa 25 Ugushyingo 2020 “Rwandan soldier flees to Uganda, claims persecution”) harimo igika kivuga ko uyu mugabo yivugiye ko mu byatumye ahunga igihugu ari amabanga y’umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye mu ntangiro za 2020, yari abitse yakunze ku bazwaho na Leta (ntavuga urwego rwayamubajije). Mu magambo ye nk’uko Daily Monitor yabyanditse, ngo Sgt. Robert yagize ati ” Banshinja (Leta) Kubika amabanga ya nyakwigendera Kizito (…). Bambajije ku mabanga ye (Kizito).” Birashoboka ko Sgt. Maj. Kabera yaba yarabitse amabanga ya Kizito Mihigo? Biragoye gutanga igisubizo cyanyura buri umwe kuri iyi ngingo. N’ubwo bimeze bityo, byashoboka ko yayabika kuko bombi bakoze ubuhanzi, bityo bakaba baracishagamo bakaganira. Ibi ntekereza ko ntawabitindaho kuko bombi ni Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kigali kandi byarashobokaga kenshi ko umuziki wabahuza, cyangwa bagahurira mu mihango inyuranye yabaga yateguwe na Leta. Ku rundi ruhande, ijanisha ko byaba impamvu yo guhunga igihugu ntisobanutse neza. Byagorana kubyizera bitewe n’uko biri kuvugwa n’ushakishwa n’ubutabera wahunze. None ubundi yavuga ko ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bimuhama? Igikemangwa ni uko bitazwi muri rubanda ko aba ari inshuti za hafi ku rugero rwo kubitsanya amabanga y’akadasohoka yatuma umuntu ayabazwaho, agahitamo guhunga, aho kuyamena. Ikindi ni uko ushaka amabanga yayabaza abafitanye amasano ya hafi na Kizito Mihigo. Ntibizwi ko hari umwe muri aba waba warahaswe ibibazo ngo agire icyo ayatangazaho. Ubwo bari mu bahunga, haba haragiye benshi! Ibi twibaza ntibigamije kugira uwo bihindura imyumvire ku buryo abona ibintu kuri iki kibazo. Ntibinagamije guhamya Sgt. Robert ibyo kuri ubu akurikanweho n’ubutabera nk’uko twagiye tubibatangariza. Ni ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo. Twabibutsa ko ibyo Kabera aherutse gutangariza muri Uganda, cyane impamvu zatumye ahunga, nta rwego bireba rwo mu Rwanda ruragira icyo rubitangazaho.



4 Responses
Sgt. Robert yaba abitse ayahe mabanga ya Kizito Mihigo?
Noneho ibyo kuvugana n’umuryango wa late Rwigema bivuyeho haje ibya kizito nyamara mujye mukora ibyaha muzi ningaruka zabyo mureke kurimanganya
Sgt. Robert yaba abitse ayahe mabanga ya Kizito Mihigo?
Noneho ibyo kuvugana n’umuryango wa late Rwigema bivuyeho haje ibya kizito nyamara mujye mukora ibyaha muzi ningaruka zabyo mureke kurimanganya
Sgt. Robert yaba abitse ayahe mabanga ya Kizito Mihigo?
Uretse uwaba aganisha ibintu aho ashaka buriya amabanga ya kizito ninde waba ayakeneye? Ese ngo amumarire iki? Kubwanjye uhunze wese ashaka iturufu ituma abantu bamwumva.kucyi atagiye mbere agatanga ayo makuru agategereza ko abanza gusambanya umwana we?
Sgt. Robert yaba abitse ayahe mabanga ya Kizito Mihigo?
Uretse uwaba aganisha ibintu aho ashaka buriya amabanga ya kizito ninde waba ayakeneye? Ese ngo amumarire iki? Kubwanjye uhunze wese ashaka iturufu ituma abantu bamwumva.kucyi atagiye mbere agatanga ayo makuru agategereza ko abanza gusambanya umwana we?