img_20201222_145622.jpg

Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bakoresha Imbuga Nkoranyambaga, bifatiye ku gahanga abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda babanenga kubaza ibibazo biciriritse Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’uko yari amaze kugeza ku Banyarwanda ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Ni ikiganiro cyanagizwemo uruhare n’abaturage bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Bijyanye n’ibihe bya COVID-19 u Rwanda n’Isi bamazemo amezi abarirwa mu icumi, abenshi mu Banyamakuru babajije Umukuru w’Igihugu ibibazo bishamikiye ku ngaruka iki cyorezo cyateje, ndetse bamwe banabaza ku ngingo zimwe na zimwe zijyanye n’umutekano w’igihugu.

Umukuru w’Umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura, Niyitanga Salton, yagaragarije Perezida Kagame ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye ku buryo abaturage bafite impungenge zo kutabona uwo musoro bityo umutungo wabo uburiho ukaba watezwa cyamunara.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yahaga umurongo kiriya kibazo, yavuze ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

Ati: “Yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Niyitanga yateje abanyamakuru abakoresha imbuga nkoranyambaga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Twitter bafashe nk’intwari Mudugudu wa Gasasa wabajije kiriya kibazo, banenga abanyamakuru bavuga ko ari bo bakabaye bakibaza.

Mutuyeyezu Oswald ‘Oswakim’ yanditse kuri Twitter ati: “Ni nde utashima umukuru w’umudugu wa Rugando muri Kimihurura? Abantu benshi bategereje ko hagira umunyamakuru ubaza ikibazo cy’umusoro ku butaka baraheba, maze bari hafi kwiheba babona uyu mukuru w’umudugudu arahagobotse.”

Mu bamusubije banenga abanyamakuru harimo uwitwa Catmastory wagize ati: “Ukuntu abanyamakuru baba bigize abahatari se! Amafoto reka reka acicikana ngo bari mu kiganiro na Perezida ….babaza iki se shahu? Urebye ngo barushwe na madame samaki!”

Uwitwa Papa Yasikov na we ati: “nanjye nasetse natembagaye! ni abo kuvuga ubusa gusa! kweri habure ubaza ikibazo cy’umusoro n’ukuntu ari cyo gihangayikishije abaturage?”

Uwitwa Justin kuri Twitter we yashimye uriya Mukuru w’umudugudu, gusa anenga abanyamakuru bari bitabiriye kiriya kiganiro. Ati: “Arasobanutse pe! Abanyamakuru bari hariya habura numwe ukibaza kweri ubuse ni uko batakizi? Yakoze kubariza benshi.”

Mme Ingabire Marie ImmaculĂ©e uyobora Umuryango Urwanya Ruswa n’akarengane asubiza Justin yagize ati: “Va ku banyamakuru! Babazaga ngo umubare w’abanduye Covid-19 kandi MINISANTE iyitanga buri munsi. Apuuuuu!”

Umupfumu Rutangarwamaboko we yabajije abanyamakuru impamvu bakomeje gutenguha rubanda, kandi bazi ko ari intumwa z’abaturage.

Ati: “Benimana Batangazamakuru, muruzi ko rubanda ibizeye kandi ko yamaze kubafata nk’intumwa zayo zitagombera amatora ahubwo umutima w’i Rwanda. Ariko bigenda bite iyo intumwa za rubanda zitakirumenyera ibiruraje ishinga? Nabyo ahari mwakebutse! Twiringiye abakuru koroshya imisoro ku butaka.”

Abanyamakuru birengeye

Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys abinyujije kuri Twitter ye yagaragaje ko kuba nta munyamakuru wabajije ibyerekeye umusoro ku mutungo utimukanwa ari uko abenshi batazi uburemere bwawo.

Ati: “Njyewe mbona kuba abanyamakuru cyane abo mu Rwanda nta wabajije ibyerekeranye n’umusoro uremereye ku mutungo utimukanwa ntawabibarenganyiriza! Abenshi nta butaka cyangwa inzu tugira.”

Jean Lambert Gatare we asanga binashoboka ko hari umunyamakuru wagombaga kubaza kiriya kibazo ariko ntahabwe ijambo.

Ati: “Abanyamakuru bose siko bahawe ijambo. Birashoboka ko abatararihawe ari bo bari kubaza iby’umusoro ku butaka.”

Oswakim na we yarengeye bagenzi be agaragaza ko ishyano ryari kuba iyo ikiganiro n’umukuru w’igihugu kitabirwa n’abanyamakuru gusa hakabura uwabaza kiriya kibazo.

Ati: “Kuba ikibazo gikomereye abaturage cyabazwa n’umuturage ubwe ni ishema ku gihugu gifite imiyoborere ishyira umuturage ku isonga. Ishyano ryari kuba riguye iyo ikiganiro kibamo abanyamakuru gusa maze hakabura n’umwe ubaza kiriya kibazo.”

img_20201222_145622.jpg

img_20201222_150007.jpg

Soma Izindi Nkuru

38 Responses

  1. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Mwiriwe ndashima uriyamuturage
    Abanyamakuru bakabaye bagira uruhare mwiterambere ryumutuge
    Hasigaye iminsi mike abanyarwanda batabaruje ubuta leta ikabutwara ese baziko nayo arimbogamozi kumutura igihe batanze nigito cyane igereranyije na process bicamo bakagombye kicyongera arkose bacyongera gute ntawabikozeho ikiganiro kandi niminsi mike cyane isigaye itarenze icyumweru kimwe ibibintu birababaje muvuganire abaturage pe

  2. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Mwiriwe ndashima uriyamuturage
    Abanyamakuru bakabaye bagira uruhare mwiterambere ryumutuge
    Hasigaye iminsi mike abanyarwanda batabaruje ubuta leta ikabutwara ese baziko nayo arimbogamozi kumutura igihe batanze nigito cyane igereranyije na process bicamo bakagombye kicyongera arkose bacyongera gute ntawabikozeho ikiganiro kandi niminsi mike cyane isigaye itarenze icyumweru kimwe ibibintu birababaje muvuganire abaturage pe

  3. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Wapi Oswakim ndakwemera,ariko defence yawe niyo gusayidira bagenzi bawe bahushije ubumenyi et vice-versa. Bimwe twakwita Science sana conscience,qui n’est qu’une ruine de l’Mae.
    En bref. Reka abaswa ntabwo uzahora wigisha utari Pedagogue! Ikurinde.
    Me Jeremy

  4. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Wapi Oswakim ndakwemera,ariko defence yawe niyo gusayidira bagenzi bawe bahushije ubumenyi et vice-versa. Bimwe twakwita Science sana conscience,qui n’est qu’une ruine de l’Mae.
    En bref. Reka abaswa ntabwo uzahora wigisha utari Pedagogue! Ikurinde.
    Me Jeremy

  5. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Sindi umunyamakuru arko natwe nkabantu ntitukishyire hejuru ngodukabye nonese nyine umuturage we ntibimureba kwibariza ikibazo mwikabya ntabidasanzwe,

  6. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Sindi umunyamakuru arko natwe nkabantu ntitukishyire hejuru ngodukabye nonese nyine umuturage we ntibimureba kwibariza ikibazo mwikabya ntabidasanzwe,

  7. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ibyabo n’I’imikino,byenda gusetsa,n’indirimbo

  8. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ibyabo n’I’imikino,byenda gusetsa,n’indirimbo

  9. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Nyamara se uwasanga bakabya ngo bavugira abaturage. Abanyamakuru bacu bajye babyemera baraciriritse cyane. Ngewe mbona hafi ya bose ari ba animateurs kurusha uko ari abanyamakuru.

  10. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Nyamara se uwasanga bakabya ngo bavugira abaturage. Abanyamakuru bacu bajye babyemera baraciriritse cyane. Ngewe mbona hafi ya bose ari ba animateurs kurusha uko ari abanyamakuru.

  11. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyarwanda twaragowe koko, tubure abakinnyi bumupira tubure abanyamuziki tubure nabanyamakuru koko,mbega akaga

  12. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyarwanda twaragowe koko, tubure abakinnyi bumupira tubure abanyamuziki tubure nabanyamakuru koko,mbega akaga

  13. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bacu baritinya cyane nkaho baba banga ingaruka zo kwirukanwa ku kazi kabo kandi nta kibazo,ahubwo twasaba Nyakubahwa perezida Kagame mu gihe cyose aragirana ikiganiro n’abanyamakuru azajye abwira ababishinzwe bahe abaturage ijambo ndetse duhabwe umwanya uhagije.Amahirwe ni uko mama w’impuhwe n’urukundo INGABIRE Marie ImmaculĂ©e ahatubereye,IMANA nyiribihembo izamuduhembere.

  14. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bacu baritinya cyane nkaho baba banga ingaruka zo kwirukanwa ku kazi kabo kandi nta kibazo,ahubwo twasaba Nyakubahwa perezida Kagame mu gihe cyose aragirana ikiganiro n’abanyamakuru azajye abwira ababishinzwe bahe abaturage ijambo ndetse duhabwe umwanya uhagije.Amahirwe ni uko mama w’impuhwe n’urukundo INGABIRE Marie ImmaculĂ©e ahatubereye,IMANA nyiribihembo izamuduhembere.

  15. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bo mu Rwanda ntago ari ab umwuga.. ikindi wagirango baba bategetswe ibyo bagomba kubaza.
    None se nawe radio or tv representers bakihanukira ngo ni abanyamakuru ukibaza aho babikura bikakuyobera.

  16. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bo mu Rwanda ntago ari ab umwuga.. ikindi wagirango baba bategetswe ibyo bagomba kubaza.
    None se nawe radio or tv representers bakihanukira ngo ni abanyamakuru ukibaza aho babikura bikakuyobera.

  17. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Turashima mudugudu, ariko imvugo yo kuvuga ngo Kagame gusa nayo ntikwiriye. Ni nyakubahwa perezida Paul Kamagame.
    Ubutaha ntimukongere

  18. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Turashima mudugudu, ariko imvugo yo kuvuga ngo Kagame gusa nayo ntikwiriye. Ni nyakubahwa perezida Paul Kamagame.
    Ubutaha ntimukongere

  19. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bacu bibera mumipira gusaaaaaaa! Kuriya kiganiro cyatumye bacika amazi.

  20. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Abanyamakuru bacu bibera mumipira gusaaaaaaa! Kuriya kiganiro cyatumye bacika amazi.

  21. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Byibura na animateur nicyo batorewe, abanyamakuru Ba babajama gusa, kwiruka nibikamera batora amashashi, umve gusa abanyarwanda nyituziyahura gukumagara nyine nonese? Ingabire wenyine pe abariwe ?uzabaza ibintubyose? Komutavuze abadepite, abasenateri, bakoriki? Kwifotoreza imbere y’ umukuru w’igihugu gusa bigomba guhinduka.

  22. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Byibura na animateur nicyo batorewe, abanyamakuru Ba babajama gusa, kwiruka nibikamera batora amashashi, umve gusa abanyarwanda nyituziyahura gukumagara nyine nonese? Ingabire wenyine pe abariwe ?uzabaza ibintubyose? Komutavuze abadepite, abasenateri, bakoriki? Kwifotoreza imbere y’ umukuru w’igihugu gusa bigomba guhinduka.

  23. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ntiwarenganya abanyamakuru bacu usibye imipira yo hanze gusa ,bazapange ikipe y’igihugu amavubi terebe 11 . baranega gusaaaa!!!! Umukuru w’umudugudu aba asobanutse ntabwo abaturage bamujya inyuma bibeshye. Vakubanyamakuru twabagaye rwose

  24. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ntiwarenganya abanyamakuru bacu usibye imipira yo hanze gusa ,bazapange ikipe y’igihugu amavubi terebe 11 . baranega gusaaaa!!!! Umukuru w’umudugudu aba asobanutse ntabwo abaturage bamujya inyuma bibeshye. Vakubanyamakuru twabagaye rwose

  25. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Hari ibintu tugomba kwitondera chaneee, burya buri gitekerezo chyose gifite akamaro kanini ku muyonozi.Hari ibitekerzo byinshi bipfira mu bayobozi kandi bifite akamaro umuyoborwa atekereza ukwe n’muymuyonozi ukwe, byose iyo bigeze kumukuru nibwo haboneka igisubizo cyiza. dushime imana kuba HE the president, abasha kubona umwanya kuburyo avugana nabaturage mu Rwanda no kwisi hose namahirwe adasanzwe dukwiye guha agaciro. Ibibazo bihere mubayobozi nkuko biboneka iyo yasuye abaturage bamwe barakoze ishyirahamwe ryo kutumva ikibazo cyumuturage, aho abibona we ubwe ati uwo muturage mumureke kuri RTV bose babireba akabasha gucemura ikibazo kandi hari inzego nyinshi zakabaye zarafashije umuturage! Jyewe ndabishima chanee nabandi babyumva. Ahubwo abonetse kenshi no gusura byarushaho kuba byiza chanee. Urugero iyo ari bunyure ahantu muzarebe uko bigenda. amana ikomeze iduhe ayo mahirwe nibindi byinshi bikubiye mu bikorwa remezo bifasha abaturage gutera imbere. Murakoze.

  26. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti

  27. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti

  28. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti

  29. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Njye ndumva Nta mpamvu yo kurenganya umunyamakuru, Kuko dufite abadepite twatoreye iyo nshingano. ikibazo ahubwo n’uko aribo batora Ayo mategeko aremereye umuturage batitaye k’ubuzima arimo.
    Niba atari n’abadepite baritoye, bakabaye bafata iya mbere mu kwerekana ko ribangamiye umuturage bitwa ko bahagarariye.
    Nanjye ngo bahagarariye, ubundi se babwirwa niki ko umuturage abangamiwe naryo ko tubabona iwacu baje kwiyamamaza? Kubatora ho tubatora badahari.

  30. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Njye ndumva Nta mpamvu yo kurenganya umunyamakuru, Kuko dufite abadepite twatoreye iyo nshingano. ikibazo ahubwo n’uko aribo batora Ayo mategeko aremereye umuturage batitaye k’ubuzima arimo.
    Niba atari n’abadepite baritoye, bakabaye bafata iya mbere mu kwerekana ko ribangamiye umuturage bitwa ko bahagarariye.
    Nanjye ngo bahagarariye, ubundi se babwirwa niki ko umuturage abangamiwe naryo ko tubabona iwacu baje kwiyamamaza? Kubatora ho tubatora badahari.

  31. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Njye ndumva Nta mpamvu yo kurenganya umunyamakuru, Kuko dufite abadepite twatoreye iyo nshingano. ikibazo ahubwo n’uko aribo batora Ayo mategeko aremereye umuturage batitaye k’ubuzima arimo.
    Niba atari n’abadepite baritoye, bakabaye bafata iya mbere mu kwerekana ko ribangamiye umuturage bitwa ko bahagarariye.
    Nanjye ngo bahagarariye, ubundi se babwirwa niki ko umuturage abangamiwe naryo ko tubabona iwacu baje kwiyamamaza? Kubatora ho tubatora badahari.

  32. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Njye ndumva Nta mpamvu yo kurenganya umunyamakuru, Kuko dufite abadepite twatoreye iyo nshingano. ikibazo ahubwo n’uko aribo batora Ayo mategeko aremereye umuturage batitaye k’ubuzima arimo.
    Niba atari n’abadepite baritoye, bakabaye bafata iya mbere mu kwerekana ko ribangamiye umuturage bitwa ko bahagarariye.
    Nanjye ngo bahagarariye, ubundi se babwirwa niki ko umuturage abangamiwe naryo ko tubabona iwacu baje kwiyamamaza? Kubatora ho tubatora badahari.

  33. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Manda nirangira nibwo tuzongera kubabona.

  34. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Manda nirangira nibwo tuzongera kubabona.

  35. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Amahirwe dufite ni uko dufite Président ukunda abaturage bé. Imana ikomeze imushigikire

  36. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Amahirwe dufite ni uko dufite Président ukunda abaturage bé. Imana ikomeze imushigikire

  37. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ruta niyongere akosore izina ry’umukuru w’igihugu

  38. Itangazamakuru Nyarwanda ryanenzwe kubaza Kagame ibibazo by’amafuti
    Ruta niyongere akosore izina ry’umukuru w’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *