Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’umutwe w’Ingabo Zidasanzwe zishinzwe kumurinda (SFC), Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga imyato nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema agaragaza ko yamwitaga se wabo.
Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije kuri Twitter ye.
Muhoozi yagize ati: “Mu bagabo b’ibihangange nigeze menya harimo General Fred Rwigema utibagirana. Yari intwari ndetse n’uwo nitaga data wacu. Sinzigera nkwibagirwa ntwari yanjye.”
Si bwo bwa mbere Muhoozi agaragaje ko Gen Fred Rwigema ari uwa gaciro kuri we, kuko mu butumwa bwinshi uyu musirikare akunze kunyuza kuri Twitter ye akunda kwirahira uriya mugabo watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Maj Gen Fred Gisa Rwigema ni umwe mu basirikare ba NRA (National Resistance Army) bari bayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni batangije urugamba rwo kubohora Uganda mu myaka ikabakaba 40 ishize, baza kuyifata mu 1986 bayikuye mu maboko y’umunyagitugu Milton Obote.
Rwigema yagize uruhare rukomeye mu kubohora Uganda, birangira Museveni anamugize Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda.
Afande Rwigema ufatwa nk’intwari yo ku rwego rw’imanzi y’u Rwanda, yitabye Imana mu ntangiriro z’Ukwakira mu 1990; hashize umunsi umwe atangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

4 Responses
Yari intwari, akaba n’uwo nitaga data wacu_Gen Muhoozi avuga Gen Rwigema
Nanjye uyumugabo, yambere intwari ndetse nigihugu murirusange, kuko yagizuruhare, mukubanyambere, mu mugambi wogutegura uko, bavishyanga bagataha I rwanda, ndamwibuka nkanamwemera, murakoze.
Yari intwari, akaba n’uwo nitaga data wacu_Gen Muhoozi avuga Gen Rwigema
Intwari nyayoooo Muhozi yari umwana ariko aracyamwibuka amahoro aho uturije Fred.