Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati haguruka,haguruka- Perezida Kagame avuga uko yigeze gufungirwa mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Umudipolomate w’Umufaransa Paul Dijoud wayoboye imishyikirano ya RPF na Guverinoma ya Habyarimana mu 1991, yavugaga ko icyo u Bufaransa bushaka ari ukugarura amahoro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bityo Perezida Kagame yatumiwe mu Bufaransa gusa biza kuba nabi, bigera n’aho bamufata, baramufunga.

Iby’ugufungwa kwa Kagame, ni we ubwe ubigarukaho mu buhamya yatanze hakorwa raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

Nyuma y’inama yabaye muri Kanama 1991, Kagame wari uyoboye ingabo za RPF yatumiwe na Dijoud mu Bufaransa. Uwo mufaransa ngo yashakaga kumwereka ko ibikorwa byabo mu Rwanda nta we bihengamiyeho, ko u Bufaransa ari inshuti y’abanyarwanda bose, harimo na RPF.

Dijoud yaje kwandika ko Kagame yishimiye uwo mwanya wo kugaragaza “urundi ruhande ku bibazo byari mu Rwanda.”

Kagame ubwo butumire yabubonye ukundi nk’uko bigaragara muri raporo.Ati “[Dijoud] yikije ku kuvuga ko twahagarika kurwana. Nafashe umwanya musobanurira ko hari impamvu imirwano irimo kuba, tugomba kubonera igisubizo… cyari ikiganiro gikomeye ariko mbere y’uko turangiza inama, yaje kurakara.”

Akomeza agira ati “Mu bisubizo natangaga, yaje kumfata nk’umwirasi, umuntu utarimo guha agaciro ibyo yamperaga amabwiriza ngo nkore.”

Dijoud ngo yaje kwivumbura aramubwira ati “Twumva ko muri indwanyi nziza, numva ko muzagenda mukagera i Kigali, ariko nimunahagera, ntabwo muzahasanga abantu banyu.”

Imvugo ya Dijoud yafashwe nk’aho u Bufaransa bwemeraga ibikorwa by’ubutegetsi bya Habyarimana, byo kwica Abatutsi igihe FPR yabaga yateye.

Mu gitondo cy’urwo ruzinduko ngo abapolisi bambaye imyenda y’akazi bazengurutse Kagame n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel, hafi ya Tour Eiffel. Kagame ati “Bantunze imbunda basakuza bati haguruka! Haguruka! “

Yasobanuye ko bari i Paris ku butumire, ariko abo bapolisi babashinja ko ari “umutwe w’iterabwoba,” bafata Kagame na Emmanuel Ndahiro babafungira muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, Direction de la Surveillance du Territoire (DST).

Dijoud yaje kuvuga ko intumwa za RPF zafatanywe amavalisi yuzuyemo amafaranga, bitabanje kumenyesha minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Polisi yafunze intumwa za RPF kugeza saa mbili z’umugoroba, barekurwa nta kindi gisobanuro gitanzwe cyangwa ngo habeho kwiregura ku byabaye. Muri aba harimo

Yaba Dijoud cyangwa Jean-Christophe Mitterrand wari ushinzwe Afurika, nta wigeze aganira na Kagame ku byabaye yewe nta n’uwabisabiye imbabazi.

Ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Le Figaro niba abari babatumiye batari bamenyeshwejwe, Kagame yasubije ko “bari babimenyeshejwe.”

Kuri ubu ibihugu byombi bikomeje gutera intwambwe igana ku mubano mwiza nk’uko abasesenguzi muri politiki bagenda babigarukaho nyuma y’aho ibihugu bishyiriye hanze raporo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati haguruka,haguruka- Perezida Kagame avuga uko yigeze gufungirwa mu Bufaransa
    Harya ngwiki ubufaransa bwagize uruhare mukwica abatutsi pe aba nibo batumwe tubura imiryango yacu gusa president wacu turagushima kowahabaye intwari ukerekana ukuri kd ukaguhagararaho ugakiza abicwaga haribwinshi ngushimira pe

  2. Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati haguruka,haguruka- Perezida Kagame avuga uko yigeze gufungirwa mu Bufaransa
    Harya ngwiki ubufaransa bwagize uruhare mukwica abatutsi pe aba nibo batumwe tubura imiryango yacu gusa president wacu turagushima kowahabaye intwari ukerekana ukuri kd ukaguhagararaho ugakiza abicwaga haribwinshi ngushimira pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *