Rusizi: Umuyobozi w’ishuri uri muri Njyanama y’Akarere yirukanywe azira kwiba sima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwirukanye burundu ku kazi uwari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Muramba ruri mu Murenge wa Butare, Buregeya ThĂ©otime nyuma yo kugaragaraho amakosa menshi arimo kwiba sima yari igenewe kubaka ibyumba 5 by’ishuri, ibaruwa imwirukana ikaba yashyikirijwe n’ubuyobozi bw’inama Njyanama y’aka karere ngo na yo ifate icyemezo cyo kumusezerera ku nshingano […]
Gicuti: APR FC yatsinze Rutsiro, Police FC inyagira Kiyovu Sports
Imikino ya gicuti yakinwe kuri uyu wa Kane, yasize ikipe ya APR FC itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu gihe ikipe ya Police FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-2. Ni imikino amakipe akomeje gukina mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’ikiciro cya mbere izasubukurwa ku wa 01 Gicurasi. APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade […]
FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano n’ishyaka rya Vladimir Putin
Kuri uyu wa Kane Ubuyobozi bw’ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi hano mu Rwanda, bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubw’ishyaka United Russia riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburusiya. Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi na François Ngarambe usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo, mu gihe ku ruhande rwa ririya shyaka rya Perezida Vladimir Putin amasezerano yasinywe na […]
Hari ikintu nshima FPR, ni uko u Rwanda rutabaye Somalia_Victoire
Umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza, yatangaje ko ashimira ingabo za FPR kuba zitaremeye ko igihugu kiba nka Somalia ikomeje gushegeshwa n’umutekano muke. Victoire yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Karasira Aimable, cyatambutse kuri Ukuri Mbona TV, kuri uyu wa 21 Mata 2021. Yavuze ko n’ubwo hari abantu badashobora kwemera ibyo […]
Nyuma y’amezi mu buhungiro muri Kenya, Umugandekazi Stella Nyanzi, yahungutse
Nyuma y’amezi hafi atatu mu buhungiro i Nairobi, Stella Nyanzi, umwarimukazi muri kaminuza w’Umugandekazi ukunze kunyeganyeza Perezida Museveni n’umuryango we, yasubiye muri Uganda. Uyu wahoze ari yigisha muri Kaminuza ya Makerere, akaba aherutse no gutsindwa mu matora y’abadepite yo muri Mutarama aho yifuzaga guhagararira Kampala mu nteko niwe wemeje ko yasubiye muri Uganda abinyujije ku […]
Abadepite bo muri Tanzania babujijwe kwambara karuvati zitukura uyu munsi
Umuyobozi w’Inteko y’Abadepite muri Tanzania, Job Ndugai yibukije bagenzi be ko nta muntu wemerewe kuza mu nteko yambaye karuvati itukura kuko yemerewe perezida wenyine. Ibi Ndugai yabisabye abadepite kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ubwo yavugaga ko bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwambara igihe bari mu nteko. Avuga ko ari ibara noneho kwambara […]
Polisi y’Igihugu yasubije abamaze igihe binubira Camera zo ku muhanda
Polisi y’Igihugu yavuze kuri Camera zo ku muhanda zimaze igihe zinubirwa n’abatari bake, ishimangira ko ziri mu bikoresho byayo byunganira abapolisi bo ku muhanda mu kazi kabo ka buri munsi. Abenshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe binubira ziriya Camera, nyuma yo gushyirwa ku mihanda yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo […]
Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati haguruka,haguruka- Perezida Kagame avuga uko yigeze gufungirwa mu Bufaransa
Umudipolomate w’Umufaransa Paul Dijoud wayoboye imishyikirano ya RPF na Guverinoma ya Habyarimana mu 1991, yavugaga ko icyo u Bufaransa bushaka ari ukugarura amahoro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bityo Perezida Kagame yatumiwe mu Bufaransa gusa biza kuba nabi, bigera n’aho bamufata, baramufunga. Iby’ugufungwa kwa Kagame, ni we ubwe ubigarukaho mu buhamya yatanze hakorwa raporo […]
Abaperezida 5 muri Afurika nibo batumiwe na Joe Biden mu nama yateguwe na White House
Abakuru b’ibihugu batanu gusa bo muri Afurika nibo kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu bagira uruhare mu nama ikorerwa kuri internet yateguwe na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) kiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ibidukikije. Abo baperezida ni FĂ©lix Tshisekedi wa RDC unayoboye Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, Cyril Ramaphosa wa […]
RDF yakuye mu menyo ya rubamba abakozi ba LONI barashweho, badaheruka kurya
Ubwo abakozi 20 b’Umuryango w’Abibumbye bacaga ahitwa Longiro muri Sudani y’epfo bagategwa igico n’abarwanyi babarasaho, ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Major AimĂ© Uwimana zabatabaye zirabatabara. Aba bakozi nk’uko UNMAS yabitangaje, bari mu gikorwa cyo gushyira ibiribwa n’imiti n’ibindi bikoresho bagenzi babo bakorera i Longiro. Uko ari 20 bari baturutse i Torit mu Burasirazuba bwa Sudani […]
Abacururiza mu Mujyi wa Kamembe bakomeje kwimurira ubucuruzi bwabo i Bukavu
Bamwe mu bahoze bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bakomeje kwimurira ibikorwa byabo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko babiterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubucuruzi ndetse n’ikibazo cy’imisoro iremereye. Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko iyo ugeze mu gice […]
Newyork: Buri muntu wahawe urukingo rwa Coronavirus yari yemerewe urumogi nk’ishimwe (videwo)
Abaturage bo mu Mujyi wa Newyork babashije guhabwa urukingo rwa Coronavirus, bagiye bahabwa umusogoto w’urumogi nk’ishimwe. Mu bukangurambaga bwo kuwa Gatatu tariki 21 Mata 2021, abaharanira ko urumogi rwakwemerwa nibo bagiye batanga ibihembo ku babaga bashaka guhabwa urumogi. Ibi byarabaye no mu Mujyi wa Manhattan aho nibura uwabaga yarahawe dozi imwe y’urukingo, yaba yemerewe guhabwa […]
Kaduha: Hashyinguwe imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse ahantu hatandukanye mu Murenge wa Kaduha. Imibiri yashyinguwe irimo 48 yakuwe muri GS Kaduha A aho yari mucyobo cyubatsweho ubwiherero bw’abanyeshuri ,imibiri 5 yakuwe mu kigo cy’amashuri […]
Kenya igiye kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bwa RDC

Perezida wa Repububulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, kuri uyu wa 21 Mata 2021 yatangaje ko Kenya iteganya kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bw’igihugu cye mu minsi iri imbere. Uyu Mukuru w’Igihugu yabibwiye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya, cyabereye i Kinshasa. Mu nkuru dukesha Radio […]
Uganda: Abantu bagera kuri 270 bishwe barashwe muri 2020
Raporo ngarukamwaka ku byaha y’Igipolisi cya Uganda ya 2020 yasohowe kuwa Mbere ushize iravuga ko ibyaha byakozwe muri 2020 byagabanyutseho 9% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho bivugwa ko ahanini byatewe n’ingamba zo gukumira Covid-19, gusa abantu 270 bararashwe, barimo abagabo 236 bakuze, abasore 7, abagore 24 bakuze n’abakobwa 3. Izindi mpamvu zagabanyije ibyaha nk’uko byatangajwe […]
Umunyarwanda aravugwaho kumviriza inama ya kaminuza ya St. Mary’s muri Amerika

Umuyobozi wa Kaminuza ya St. Mary’s yo mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, muri Amerika, Thomas Mengler avuga ko hari Umunyarwanda witabiriye inama y’iyi kaminuza yakozwe mu buryo bwa ”Zoom’ kandi atayitumiwemo. Ni inama yabaye mu byumweru bibiri bishize, ikaba yari irimo abiga amategeko muri iyo kaminuza bari kumwe n’abatumirwa ndetse n’abarimu […]
Pfizer iravuga ko hari inkingo za fake irimo kwitirirwa ziri ku isoko
Uruganda rwa Pfizer rukora imiti rwamenyekanye muri iki gihe kubera urukingo rwacyo rwa covid-19, kiravuga ko hari inkingo zacyo z’iki cyorezo za fake zafatiwe muri Mexico na Pologne, aho doze imwe irimo iragurishwa amadorali agera mu 1000$ nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Amerika. Ku ivuriro rimwe riherereye muri Mexico, abantu bagera kuri 80 bahawe doze […]
Perezida Kagame mu bashobora kwitabira irahira rya Museveni
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aravugwa mu Bakuru b’Ibihugu bashobora kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, watsinze amatora tariki ya 14 Mutarama 2021. Nile Post yatangaje ko amakuru ifite yizeye avuga ko Abakuru b’Ibihugu 15 ari bo bamaze gutumirwa kugira ngo bazitabire uyu muhango, bakaba barimo inshuti za Perezida […]
Rusizi-RDC: Umwana w’imyaka 3 yahunze imvubu, apfira mu mazi
Umwana w’imyaka itatu y’amavuko wabarizwaga mu giturage cya Koluka, Gurupoma ya Kabunambo muri Teritwari ya Uvira, tariki ya 16 Mata 2021 yahunze imvubu yamwirukagaho, agwa mu mugezi wa Rusizi/Ruzizi, arapfa. Umuhuzabikorwa w’umuryango APEVOV asbl wita ku bana b’imfubyi n’abapfakazi, Jimmy Karuruma yabwiye Desk Nature ko byabaye mu ijoro ubwo uyu mwana yari mu mugongo w’umubyeyi […]
VIDEO: Abadepite sinzi icyo bakora, Iyi system ifite abantu babahanga//Hari inyangabirama zirirwa ziba- Ap. Mutabazi
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
U Rwanda ntiruzatanga abaruhungiyeho bashinjwa kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi. Prof. Manasseh yabitangarije Igihe mu kiganiro cyibanze ku ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bahungiye mu Rwanda bari ku rutonde rw’abashinjwa kugerageza guhirika ubu […]
Umusore w’imyaka 28 yishe nyina amurya amusangiye n’imbwa
Umugabo w’imyaka 28 wo muri Esipanye, Alberto Sánchez GĂłmez ari mu mabaoko y’ubutabera nyuma yo kwica nyina, akamucamo ibice, akamurya agahaho n’imbwa. Uyu yishe nyina w’imyaka 66 apakira bimwe mu bice by’umubiri we mu mufuka ariko umwe mu bo bari kumwe ajya kubibwira polisi. Alberto Sánchez GĂłmez avuga ko atibuka neza niba koko yaba yarishe […]
CAF yasabye Mukansanga uzerekeza i Tokyo guhesha ishema u Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ishami rishyigikiye abagore, CAF Women, yasabye Salma Mukansanga guhesha ishema u Rwanda mu gihe azaba ari i Tokyo. Ni nyuma y’aho uyu Munyarwandakazi atoranyijwe mu bazasifura mu mikino ya Olympics izabera muri uyu murwa mukuru w’u Buyapani. CAF Women yifashishije urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 21 Mata […]
EAC: U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu kubahiriza amategeko, Uganda iba iya nyuma
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uwa kabiri muri Afurika mu gutanga ubutabera ndetse no gushyira mu bikorwa iyubahiriza ry’amategeko, nk’uko bigaragara muri raporo iheruka kujya ahagaragara. Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “The World Justice Project Rule of Law Index” yerekana uko ibihugu byahize ibindi mu kubahiriza amategeko mu mwaka […]
Dr. Frank Habineza arasaba abaturage bahura n’akarengane kujya bandikira abadepite ku giti cyabo
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ku kibazo cy’abaturage bakunze kugaragaza ko barenganyijwe, bakandikira Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego, bikaba ingorabahizi kubona igisubizo mu buryo bwihuse, bamwe ugasanga bakunze kunenga imikorere y’abadepite bafatwa nk’intumwa za rubanda, asaba ko bajya bandikira umudepite ku giti cye, aho kwandikira Inteko. Abaturage bakunze kuvuga ko […]