Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi bavuga ko umutumba w’insina wavamo impapuro nziza zikorwa udufuka batwaramo ibintu(enveloppe) mu gihe umwanana wo urimo ibiribwa bifitiye umubiri w’umuntu akamaro. Kuri uyu wa 23 Mata ni bwo bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku nsina mu turere twa Muhanga Gisagara na Ngororero. Mu kwezi kwa cumi kwa 2019 abashakashatsi muri CURP, Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Ishuri Rikuru rya Kabgayi batangiye kureba niba umwanana n’umutumba biva ku nsina byabyazwa umusaruro. Kugeza ubu bamaze kugukora envelope mu mpapuro ziva mu mitumba, umwanana wo bakaba bagaragaza ko ari ikiribwa. Ildefonce Nkiliye ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi cya ICK, avuga ko ‘imboga z’umwanana zirimo ibintu byafasha umubiri guhangana n’indwara ziganjemo izitandura.” Ku mibare itangazwa n’aba bashakashatsi 30% ni cyo gipimo gito umwanana ushobora kuribwaho bitewe n’ubwoko bw’igitoki. Uw’igitoki cyera ku nsina bita gashangara ni wo ufite igice kinini kiribwa gihwanye na 60%. Ubusanzwe, abahinzi b’urutoki imitumba bayifata nk’ifumbire cyangwa isaso y’insina uko bayirekara mu mirima ikabora. Igitoki kimaze kwana cyo bagikuraho umwanana na wo ukazaba ifumbire, bakaba nta we utekereza ko waribwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Umwanana w’insina wavamo ibiryo-Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Kabgayi
Hahhahhahahah! Ngo ubushakashatsi? Ibi ni bya bindi by`abatagera ibwami…. cg bimwe bavuga ngo akanyoni katagiurutse ntakamenya…..! Ibitaribwa mu Rwanda kubera imyumvire cg umuco si ukuvuga ko bitaribwa ahandi pe. Nta bushakashatsi mbonye muri ibi kuko imyanana ni ibintu bicuruzwa cyane nk imboga mu masoko atandukanye y ibihigu bimwe bigize Asia.